Digiqole ad

U Rwanda rwiteze byinshi ku nama izahuza Ubuyapani na Afurika ‘TICAD6’

 U Rwanda rwiteze byinshi ku nama izahuza Ubuyapani na Afurika ‘TICAD6’

Ku matariki 27-28, Kenya irakira inama ya gatandatu mpuzamahanga ku iterambere rya Afurika itegurwa n’Ubuyapani n’abandi bafatanyabikorwa, u Rwanda ngo rwizeye ko bizarushaho gukurura abashoramari benshi b’Abayapani muri Afurika.

Perezida Paul Kagame na Dr John Pombe Magufuli wa Tanzania bafungura ikiraro gihuza umupaka wa Rusumo cyubatswe ku nkunga y'Ubuyapani (Photo: archive).
Perezida Paul Kagame na Dr John Pombe Magufuli wa Tanzania bafungura ikiraro gihuza umupaka wa Rusumo cyubatswe ku nkunga y’Ubuyapani (Photo: archive).

Iyi nama izwi nka Tokyo International Conference on African Development (TICAD) ni ubwa mbere izaba ibere muri Afurika kuva mu 1993 yatangira kuba. Iyo Kenya izakira ikaba ari iya gatandatu kuko yabaga buri myaka itanu, gusa iyo mu 2013 ikaba yarafashe umwanzuro ko yajya iba buri myaka itatu kandi ntibere mu gihugu kimwe.

Iyi nama yo ku rwego rwo hejuru, irebera hamwe ibyateza imbere Afurika n’ubufasha bukenewe kugira bigerweho, ari naho Ubuyapani buhera butegura igenamigambi n’ubufasha buha Afurika binyuze mu Kigo cy’Ububanyi n’Amamahanga cy’Ubuyapani “Japan International Cooperation Agency (JICA)”.

U Rwanda na Afurika bitege inyungu nini kuri iyi nama

Alex Ntale, umuyobozi w’Ishami ry’ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda yabwiye Umuseke ko kuba iyi nama izaba yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani, aherekejwe n’abandi bayobozi b’Ubuyapani, abashoramari n’ibitangazamakuru binyuranye bifitiye Afurika inyungu.

Ati “Harimo amahirwe menshi kuba Minisitiri w’intebe wabo azaza, Abayapani ni abantu bakurikira abayobozi babo cyane nk’Abanyaziya bose, ibyo bivuze ko bizamurikira Abayapani Afurika icyo aricyo.”

Ntale avuga ko ubundi Abayapani benshi badasobanukiwe u Rwanda na Afurika muri rusange, ku buryo ngo iyo ugiyeyo baba bumva uturutse nko mu bihuru ariho uba cyangwa ahandi hantu habi.

Ati “Kuba bazaza n’ibitangazamakuru byabo, bizabereka Afurika icyo aricyo. Bizafasha abikorera bo mu Buyapani bumve ko Afurika ari ahantu bakorera.”

Ntale Alex akavuga ko Abayapani kumva ko Afurika ari ahantu bakorera bifite akamaro kuko bafite amafaranga menshi bazigamye baba bifuza gushora, bityo ngo bizafasha Abanyafurika bari muri ‘business’ kuba bafatanya ibikorwa n’abo Bayapani.

Ntale avuga kandi ko Ubuyapani bufite ikoranabuhanga, ubumenyi n’inararibonye Afurika ikeneye kugira ngo itere imbere mu nzego zinyuranye.

U Rwanda ngo rwiteguye Abashoramari bazahita baza kurusura by’umwihariko, kuko mu mpera z’umwaka ushize rwagiye mu Buyapani kubareshya.

Ntale ati “(Abashoramari) Bazajya muri Kenya, ariko hari abateganya kuza ahangaha nyuma ya TICAD 6, hari delegation (itsinda) y’abantu 10 bazaza ahangaha.”

RYUTARO MUROTANI, umuyobozi wungirije muri JICA (Senior Representative Deputy Head of Office) mu Rwanda avuga ko iyi nama izabera muri Kenya ari ingirakamaro cyane kuri Afurika.

Agira ati “Muri TICAD 6, tuzaba twiga uko tuzakorana mu myaka 3 iri imbere, imyanzuro izavamo niyo izayobora ibikorwa bya Guverinoma y’Ubuyapani mu Rwanda, no muri Afurika muri rusange mu gihe kiri imbere.”

By’umwihariko, MUROTANI avuga ko bazafasha Ishami ry’ikoranabuhanga (Chamber of ICT)  mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), kugira ngo babashe kujya muri Kenya baganire n’abashoramari n’ibigo bikomeye byo mu Buyapani bizaba byaje.

Ubuyapani mu Rwanda

Umubano w’u Rwanda n’Ubuyapani watangiye mu 1965, Ubuyapani bufasha u Rwanda mu nzego zinyuranye z’iterambere.

Mu Rwanda, Guverinoma y’Ubuyapani binyuze muri JICA, itera inkunga ibikorwa by’iterambere binyuranye birimo imishinga y’ibikorwaremezo nk’imihanda, Ingomero z’amashanyarazi, ibiraro n’ibindi.

Itera inkunga kandi inzego z’ubuhinzi, ubwikorezi (transport), Ikoranabuhanga; Ndetse n’uburezi aho ifasha mu kubaka amashuri n’ibindi bikorwa remezo by’uburezi hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.

By’umwihariko, JICA ishyigikira iterambere ry’ikoranabuhanga binyuze mu ruhare igira mu iyubakwa ry’ibikorwaremezo bifasha mu guteza imbere uburezi nka ‘K Lab, FabLab’ n’izindi ‘Laboratories’; Ndetse n’uruhare rukomeye igira mu burezi bwo ku rwego rwo hejuru butangwa n’ikigoc ya Tumba College of Technology.

Abize ku ishuri rya Tumba College of Technology rifashwa n'Ubuyapani babashije gukora imashini zishyushya amazi zikoresha umurasire w'izuba.
Abize ku ishuri rya Tumba College of Technology rifashwa n’Ubuyapani babashije gukora imashini zishyushya amazi zikoresha umurasire w’izuba.

Hejuru y’ibi, Ubuyapani bunaha urubyiruko rw’Abanyarwanda Buruse zo kuminuza mu Ikoranabuhanga, nyuma yo kwiga imyaka ibiri mu buyapani bakanahabwa internship y’amezi 6 mu bigo bikomeye byo mu Buyapani.

Ubuyapani kandi buri mu bihugu birimo guturukamo abashoramari benshi bashora kandi bifuza gushora imari yabo mu Rwanda.

Ubuyapani ni kimwe mu bihugu byo muri Asia bishora imari nyinshi muri Afurika, nko mu mwaka wa 2014, Ubuyapani bwashoye asaga Miliyari 32 mu bihugu bikize ku mutungo kamere, muri yo Miliyari ebyiri zikaba zari zigenewe Ibigo by’Ubuyapani bishyigikira Afurika mu Iterambere.

Tumba College of Technology gifashwa n'Abayapani nicyo kigo cyonyine mu Rwanda usangaho ibikoresho afi ya byose bikenerwa n'abanyeshuri biga ibijyanye na 'electronics engineering'.
Tumba College of Technology gifashwa n’Abayapani nicyo kigo cyonyine mu Rwanda usangaho ibikoresho afi ya byose bikenerwa n’abanyeshuri biga ibijyanye na ‘electronics engineering’.
Bafite n'iby'ikoranabuhanga byinshi.
Bafite n’iby’ikoranabuhanga byinshi.
Byatumye abana bahiga nabo bagira ibyo bavumbura, nk'izi mbabura zitangiza umurimo kandi zikaba zikoresha ibicanwa biboneka hangijwe ibidukikije.
Byatumye abana bahiga nabo bagira ibyo bavumbura, nk’izi mbabura zitangiza umurimo kandi zikaba zikoresha ibicanwa biboneka hangijwe ibidukikije.
Ubu bwoko bw'amakara agizwe ahanini n'itaka, ngo bayashyira muri izi mbabura akaka amasaha nk'atatu kandi kimwe kigura ijana.
Ubu bwoko bw’amakara agizwe ahanini n’itaka, ngo bayashyira muri izi mbabura akaka amasaha nk’atatu kandi kimwe kigura ijana.
Bikoreye n'icyuma gishyushya amazi gikoresheje umurasire w'izuba, ngo kigura nk'ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda.
Bikoreye n’icyuma gishyushya amazi gikoresheje umurasire w’izuba, ngo kigura nk’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish