Digiqole ad

APR FC igiye mu mikino ya gisirikare nta Djamal na Ntaribi

 APR FC igiye mu mikino ya gisirikare nta Djamal na Ntaribi

APR FC yiganjemo abakinnyi bashya yiteguye imikino ya gisirikare.

Mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo mu Rwanda hatangire imikino ya gisirikare, Kanyankore Gilbert Yaounde utoza APR FC yatangaje urutonde rw’abakinnyi azakoresha, batarimo Mwiseneza Djamal n’umuzamu Steven Ntaribi.

APR FC yiganjemo abakinnyi bashya yiteguye imikino ya gisirikare.
APR FC yiganjemo abakinnyi bashya yiteguye imikino ya gisirikare.

Kuri uyu wa kane tariki 4 Kanama 2016, kuri Stade ya Kigali APR FC yakoze imyitozo ya nyuma mbere y’imihango yo gutangiza ku mugaragaro imikino ya gisirikare iteganyijwe kuri uyu wa gatanu Saa munani z’amanwa (14h00) kuri Stade Amahoro.

APR FC yifuza kwisubiza igikombe cy’umupira w’amaguru muri iyi mikino ihuza igisirikare cyo mu bihugu cyo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba.

APR ijyanya abakinnyi bashya bayo muri iyi mikino, ibintu umutoza wayo mushya Kanyankore Gilbert Yaounde abona nk’ibizabafasha kwitegura umwaka utaha w’imikino.

Ati “Ni imikino ngiye gutoza bwa mbere. Kandi mu bakinnyi banjye, harimo benshi bagiye kuyikina bwa mbere kuko ari bashya muri APR FC. Ni irushanwa ryiza cyane kuri twe. Kuko rizafasha abakinnyi kumenyerana. Nanjye bizamfasha kubona umwanya wo kubumvisha philosophy yanjye. Nizeye ko tuzatangira Shampiyona muri Nzeli twiteguye neza.”

Kanyankore avuga ko baganirijwe n’ubuyobozi bw’ikipe, ngo byabafashije kwitegura mu mutwe ku buryo bifuza kwisubiza iki gikombe nk’uko abo basimbuye babikoze umwaka ushize.

Abakinnyi bashya batari ku rutonde rw’abakinnyi 21 bazakina imikino ya gisirikare ni Ngabo Mucyo Freddy APR FC yaguze muri AS Muhanga, na Mustafa Hassan Omar (murumuna wa Ally Niyonzima) na Nshuti Innocent wazamuwe avuye muri ‘academy’ ya APR FC.

Iyi mikino kandi, APR izayikina idafite Ntaribi Steven uri mu bizami, Mwiseneza Djamal utarakira neza imvune amaranye imyaka ibiri, na Emery Bayisenge uzajya muri Maroc.

Abakinnyi ba APR FC bakomeje imyitozo ikomeye.
Abakinnyi ba APR FC bakomeje imyitozo ikomeye.

Urutonde rw’abakinnyi

1.Mvuyekure Emery
2.Kimenyi Yves
3.Ngabo Albert
4.Rusheshangoga Michel
5.Imanishimwe Emmanuel
6.Rutanga Eric
7.Usengimana Faustin
8.Rugwiro Herve
9.Nsabimana Aimable
10.Yannick Mukunzi
11.Nshimiyimana Amrani
12.Djihadi Bizimana
13.Nkinzingabo Fiston
14.Maxime Sekamana
15.Hakizimana Muhadjili
16.Butera Andrew
17.Benedata Janvier
18.Twagizimana Onesme
19.Itangishaka Blaise
20.Habyarimana Innocent
21.Sibomana Patrick

Blaise Itangishaka agerageza gucenga Rusheshangoga mu myitozo yo kuri uyu wa kane.
Blaise Itangishaka agerageza gucenga Rusheshangoga mu myitozo yo kuri uyu wa kane.
Umukino wa Kanyankore ngo azawubakira ku bakinnyi bo ku mpande, nka Sibomana Patrick Papy.
Umukino wa Kanyankore ngo azawubakira ku bakinnyi bo ku mpande, nka Sibomana Patrick Papy.
Benedata Janvier witwaye neza umwaka ushize, yitegura gutangira undi.
Benedata Janvier witwaye neza umwaka ushize, yitegura gutangira undi.
Blaise Itangishaka agiye gukina imikino ya gisirikare bwa mbere.
Blaise Itangishaka agiye gukina imikino ya gisirikare bwa mbere.
Ngabo Albert (ufite umupira) niwe niwe kapiteni mushya wa APR FC.
Ngabo Albert (ufite umupira) niwe niwe kapiteni mushya wa APR FC.
Nshuti Innocent wavuye muri academy ya APR FC(ibumoso), ntabwo ari ku rutonde rw'abazakina imikino ya gisirikare.
Nshuti Innocent wavuye muri academy ya APR FC(ibumoso), ntabwo ari ku rutonde rw’abazakina imikino ya gisirikare.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ntabwo narinziko APR arikipe ya gisilikare ijya nomumarushanwa ya gisilikare.Nibayivane muri champiyona rero yu Rwanda rero niba ikinisha abatari abasilikare.

  • Mukunzi yannick murundi wuzuye ariko APR iryumaho ikajijisha.

  • Bigirimana Issa ari he se?

  • Ntawandusha gahunda y’iyi mikino ra?

Comments are closed.

en_USEnglish