Digiqole ad

Murindi/Mwili: Imyaka 5 nta mazi meza kubera kutumvikana kw’Akarere ka Kayonza na WASAC

 Murindi/Mwili: Imyaka 5 nta mazi meza kubera kutumvikana kw’Akarere ka Kayonza na WASAC

Hashize imyaka irenga itanu, utuzu tw’amazi twubatswe ariko nta mazi duha abaturage.

Mu Murenge wa Murundi na Mwili, mu Karere ka Kayonza hagaragara umwanda ukabije mungo, ku mibiri n’imyambaro y’abaturage benshi kubera ko nta mazi meza, nyamara ngo barayigeze aza guhagarara kubera kutumvikana kwa WASAC n’Akarere.

Hashize imyaka irenga itanu, utuzu tw'amazi twubatswe ariko nta mazi duha abaturage.
Hashize imyaka irenga itanu, utuzu tw’amazi twubatswe ariko nta mazi duha abaturage.

Mungo zinyuranye zo muri uyu Murenge wa Murundi, by’umwihariko ahitwa Miyaga umunyamakuru w’Umuseke yageze, bakoresha amazi mabi cyane, naho koga byo ni ingume kuko bikorwa na bacye.

Aba baturage bavuga ko kuba badakaraba atari uko ari abanyamwanda, ahubwo ngo babiterwa n’uko batagira amazi. Hari umuferege bacukuye, kugira ngo ujye umanukana amazi y’isuri uyajyana mu ‘Idamu’ bacukuye, ngo nibura bapfe kubona amazi nayo atari meza.

Umwe muri aba baturage witwa Musaniwabo ati “Iyo imvura yaguye uriya muferege niwo uzana amazi ukamena ahangaha (mu idamu), ubwo icyo gihe tuba twakize kuko amazi aba yabonetse.”

Nubwo aya mazi biragaragara ko asa nabi kubera itaka riri muri uwo muferege, ngo iyo bayabonye baba bagize Imana. Kubera ko abenshi bayanywa batayasukuye, ndetse bakanayakoresha mu mirimo inyuranye, hari impungenge ku ngaruka ashobora kubagiraho.

Uwitwa Gahigana George ati “Turaza tukavoma tukanywa, mbese nta nubwo twibuka kuyateka, kandi ari umuvu watembye ujyayo.”

Akarere ka Kayonza kari kagerageje kwegereza amazi aba baturage, gakora umuyoboro w’amazi uturutse ku isooko y’ahitwa Nyabombe gusa ngo ntibyarambye.

Abaturage ba Miyaga bavuga ko ayo mazi yabagezeho igihe gito kandi nabwo ngo bayabonaga rimwe na rimwe, none ubu hashize umwaka itanu batayabona namba.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude, avuga ko ikibazo cy’amazi bahawe akaba adakora cyabazwa Ikigo cy’igihugu gishyinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura “WASAC”, kuko ngo aricyo cyahawe isoko ryo kubaka uwo muyoboro w’amazi uva ku isooko ya Nyabombe akajya mu Mirenge ya Murundi na Mwili.

Murenzi avuga ko bikimara kugaragara ko ‘Imashini’ yakoreshejwe idafite ubushobozi, Akarere kabanje kutumvikana na WASAC kubyagombaga gukurikiraho, ariko ngo ubu ibiganiro birarimbanije kugira ngo ibi bibazo bikemurwe.

Yagize ati “Akarere twatanze milioni 155 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo dutange amazi, ariko kugeza n’ubu WASAC ntirayatanga, nanubu babirimo turagerageza uko dushoboye kugira ngo aba baturage babone amazi meza.”

Utugari nka Karambi, Ryamanyoni, Buhabwa n’utundi two Umurenge wa Murundi hafi ya twose nta mazi meza dufite; Ikibazo gisa n’icyo mu Murenge wa Mwili.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Umuseke muri abantu b’ingenzi kuko mugera aho abandi batagera.
    Ikibazo cy’amazi muri iriya mirenge ya Kayonza kirakomeye ndentse n’umurenge wa Gahini amazi ni inzozi ,kandi imiyoboro yarakozwe .
    Gusa ikibazo kiri hagati ya Wassac n’akarere ntago abaturage bakabaye babigwamo kuko ibyakozweyo nibyo byari bikomeye(amashanyarazi)bakabaye borohewe kurusha mbere hagikora Generator yo ku isoko ya Nyabombe.
    Mukomeze kuvugira abanyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish