Gicumbi: Akarere mu guhangana n’Abarembetsi nk’agahangana n’umwanzi

Kuri uyu wa gatatu, mu Kagari ka Rwankonjo, Umurenge wa Cyumba, ho mu Karere ka Gicumbi, hatwikiwe ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, Mayirungi na Chief Waragi, Akarere kavuze ko kagiye kujya gahangana n’imitwe y’Abarembetsi ibizana mu Rwanda nk’agahangana n’umwanzi. Polisi y’u Rwanda, ifatanije n’Akarere ka Gicumbi bakomeje guhangana n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge muri aka Karere gahana imbibe na Uganda. […]Irambuye

Shyogwe: Imbere ya Guverineri, Umuturage yashinje Gitifu w’Akagari ibyaha 13

Mu nama yahuje abaturage bo mu Kagari ka Kinini na Mubuga, mu Murenge wa Shyogwe, n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, Umuturage witwa MUSHIMIYIMANA Bernadette yahaye  Guverineri  MUNYANTWALI Alphonse ibaruwa ikubiyemo ibirego 13 ashinja Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Akagari ka Kinini. MUSHIMIYIMANA Bernadette utuye mu Kagari ka Kinini, ni umuturage usanzwe, avuga ko amaze igihe akusanya amakosa akorwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa […]Irambuye

USA: Umunyarwanda yahembewe uruhare rwe mu kuzamura urwego rw’imari rwa

Umunyarwanda Parfait MUTIMURA ukorera ku Isoko ry’Imari n’imigabane rya New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahembwe nk’Umunyafurika witwaye neza muri Serivise akoramo. Parfait MUTIMURA umaze imyaka ine (4) muri business y’amasoko y’imari n’imigabane, ubu akorera mu ishami rya “Funds Management” mu kigo cyitwa “Novartis Capital Management LLC”; Iki kikaba ari ikigo gitanga ubufasha […]Irambuye

Nyakanga: Ibiciro ku masoko byazamutseho 8,3% mu Cyaro, na 6,9%

Kuri uyu wa gatatu, Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda cyashyize hanze imibare igaragaza igipimo cy’ihindagurika rusange ry’ibiciro ku masoko “Consumer Price Index(CPI)” mu kwezi gushize kwa Nyakanga kiri kiri 7,8%. Muri rusange, mu bice by’umujyi no mu cyaro, mu kwezi gushize kwa Nyakanga 2016 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 7,8% ugereranyije na Nyakanga 2015. Mu kwezi […]Irambuye

Umukozi azatera imbere ate imisoro irenga 50% by’umushahara we?

*Gvt iri kuvugurura itegeko ry’umusoro, umushara ni kimwe mubyo Leta isoresha, *Abahembwa hagati 30 001Frw kugera ku 100 000 usora 20% *Uhembwa 100 001Frw n’uhembwa za miliyoni bombi basora 30% *Umushahara w’ukwezi uri munsi ya 30 000Frw niwo gusa udasoreshwa *Hiyongereyeho TVA ya 18% n’indi misoro, umukozi asigarana 49% Umusoro nubwo ari ngombwa ku iterambere […]Irambuye

Rusizi: Akarere karizeza ko ‘Kivu Marina Bay Hotel’ ya miliyoni

Nyuma y’igihe gito imirimo yo kuyubaka Hoteli y’icyerekezo “Kivu Marina Bay” itangiye, yaje guhagarara bitewe b’ubushobozi bw’abaterankunga ndetse na banyirayo (Diyoseze Gaturika ya Cyangugu) bwaje kuba bucye. Ubu imyaka umunani (8) itaruzura.   Nyuma yo kubona ko Diyoseze yananiwe kuzuza iyi Hoteli, Leta yafashe umwanzuro wo kwinjiza muri uyu mushinga Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD) […]Irambuye

RSE: Hacurujwe frw miliyoni zirenga 30, imigabane ya Bralirwa na

Muri rusange, kuri uyu wa kabiri ku Isoko ry’Imari n’imigabane habaye ubucuruzi bunyuranye bw’imigabane ndetse n’impapuro z’agaciro mvunjwafaranda (bond) zifite agaciro ka miliyoni zirenga 30 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri rusange ‘Treasury bond’ zacurujwe ku giciro kiri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 100.4 na 105, zari zifite agaciro k’amafaranga 30,350,000. Impapuro z’agaciro z’ibigo byigenga ntabwo zacurujwe. Hacurujwe […]Irambuye

Wari uzi ko Kigali Convention Center ariyo nzu ihenze muri

Nyuma y’uko Kigali Convention Center yuzuye itwaye akayabo gasaga Miliyoni 300 z’Amadolari ya Amerika, ubu niyo nyubako ya mbere ku mugabane wa Afurika ihenze. Urutonde rwa africaranking.com twifashishije, ruhura n’urw’izindi mbuga zinyuranye, rukagaragaza inzu zari zimaze igihe arizo ziyoboye izindi ku kuba zihenze muri Afurika, gusa hari aho batagaragaza inzu zimwe na zimwe na zimwe […]Irambuye

Mali: Abasirikare batanu ba Leta baburiwe irengero

Ibitero bishya by’umutwe wa ‘Ansar Dine’ ku ngabo za Leta mu gace ka Mopti, muri Mali byakozwe ku cyumweru no kuwa mbere, byasize abasirikare ba Guverinoma batanu baburiwe irengero. Amakuru aravuga ko ingabo za Leta zabanje gutegwa igico, nyuma zinagabwaho ibitero binyuranye. RFI dukesha iyi nkuru iravuga ko, byose byatangijwe n’abantu bitwaje intwaro bateze igico […]Irambuye

en_USEnglish