Kuri uyu wa mbere tariki 8 Kanama 2016, imikino ihuza ingabo zo mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC), yatangiye nabi ku ikipe y’ingabo z’u Rwanda y’umupira w’amaguru APR FC kuko yatsinzwe na Ulinzi FC yo muri Kenya igitego 1-0. Umukino wo gufungura watangiye Saa 16h00, wagoye cyane ikipe y’ingabo z’u Rwanda, APR FC ifite igikombe […]Irambuye
Abel Tuyisingize, ni umusore w’imyaka 26, ngo amaze imyaka itandatu (6) ari mu bitaro kubera uburwayi bw’impyiko zangiritse. Mukuru we yaje kumwemerera kumuha imwe mu mpyiko ze, ariko habuze ubushobozi bwo kubageza mu Buhinde ngo ajye gushyirwamo iyo mpyiko. Uyu musore yabanje kwivuriza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, nyuma akomereza mu bitaro bya Kaminuza bya […]Irambuye
Kuri uyu wa 08 Kanama 2016, mu biro by’Intara y’Uburasirazuba hasinyiwe amasezerano y’ubufatanye hagati y’ubuyobozi w’iyi ntara ndetse na Kaminuza ya Kibungo yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo Prof. Silas Lwakabamba, hagamijwe guteza imbere ubuhinzi bwa bwa kijyambere. Aya masezerano yasinywe n’impande zombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, hakubiyemo uruhare rwa Kaminuza ya Kibungo mu […]Irambuye
Habimana Aimable, Umwarimu wungirije mu Ishami ry’Ikoranabuhanga muri “Tumba college of Technology”, avuga ko mudasobwa ari igikoresho cyiza ariko gifite ingaruka nyinshi, ku buryo uyikoresha aba akwiye kwitonda. Hari ibyo yadusangije wakwitondera mu gihe ukoresha mudasobwa. Habimana Aimable avuga ko ‘screen’ za mudasobwa zakorwa mbere zica amaso cyane, ariko uyu munsi ngo izikorwa ntabwo ‘screen’ […]Irambuye
Stade Amahoro – Kuri uyu wa mbere tariki, mu birori byo gufungura ku mugaragaro imikino ihuza inzego za Gisirikare zo mu Karere ka Afurika y’IBurasirazuba izabera mu Rwanda kugeza tariki 18 Kanama, Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe yahaye ikaze abakinnyi, abatoza n’ababaherekeje, abizeza ko banyurwa n’uburyo iteguye. Ibi birori byatangiye Saa 12:50, byasusurukijwe n’umunyarwenya akaba […]Irambuye
*Inkumi n’umusore bari bavuye kwipimisha SIDA Rusizi – Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, imodoka nto itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota ‘Hiace mini-bus’ yakoze impanuka, abari bayirimo barakomereka, umusore umwe muri bo witeguraga kurushinga ahita yitaba Imana. MINI-BUS ifite plaque RAB 814Z yari itwawe na Nduwamungu Eduard w’imyaka 27, yarenze umuhanda kubera […]Irambuye
Isiganwa “Critérium de Rubavu” ribaye bwa mbere mu Rwanda, ryarangiye Nduwayo Eric bita Kudus abaye uwa mbere, gusa Hadi Janvier wahabwaga amahirwe yayoboye isiganwa aza gutobokesha bituma atarangiza isiganwa. Kuri uyu wa gatandatu tariki 6 Kanama 2016, Benediction Club ifatanyije n’Akarere ka Rubavu, bateguye isiganwa ry’amagare rizenguruka inshuro nyinshi mu Mujyi umwe, ubwoko bw’amasiganwa bwitwa […]Irambuye
Kuwa kane, Umukobwa witwa Leoncie Bangwanubusa, uri mu kigero cy’imyaka 30 yananiwe kwakira itwita rye ahitamo kwimanika mu kagozi ahita apfa. Uyu Leoncie Bangwanubusa yigaga mu mwaka wa gatanu (5) w’amashuri yisumbuye, mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarusange. Bangwanubusa ngo yasanze atwite kandi yari asanzwe afite undi mwana ari nawe wamudindije mu myigire ye, afata umwanzuro […]Irambuye
Umuryango “Eastern African Sub-regional Support Initiative (EASSI) uharanira iterambere ry’umugore mu Burasirazuba bwa Afurika uri gukora ubukangurambaga mu Rwanda no mu bindi bihugu biwuhuriyemo, kugira ngo hatorwe umushinga w’itegeko rigenga uburinganire n’iterambere. EASSI ubu iri mu Rwanda ihugura abantu 15 bazabafasha gusobanurira abandi iby’uyu mushinga w’itegeko rirengera abagore. Elizabeth Ampairwe umuyobozi wa EASSI avuga ko […]Irambuye
Mu Karere ka Nyaruguru, hari abaturage benshi batari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe bavuga ko bashyizwe mu byiciro badakwiye kuko ngo batashobora kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza “Mutuelle de santé”. Ubuyobozi bwo buvuga ko impamvu ibitera ari uko baba bashaka kujya mu kiciro cyo hasi kuko bazi ko hari ikintu runaka abari muri icyo kiciro bazafashwa. […]Irambuye