Digiqole ad

Urubyiruko rureke kwinepfaguza umurimo uwo ariwo wose – Min.Nsengimana

 Urubyiruko rureke kwinepfaguza umurimo uwo ariwo wose – Min.Nsengimana

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje Minisiteri zinyuranye zifite aho zihurira n’urubyiruko n’Inteko Ishinga Amategeko, harebwa uburyo gahunda za Leta zo guteza imbere urubyiruko zishyirwa mu bikorwa, imbogamizi zigaragara n’uburyo bwo kuzikemura, urubyiruko rwatunzwe urutoki ko no mu mirimo micye ihari hari iyo rwinepfaguza.

Ba Minisitiri n'abandi bayobozi bakuru ku rwego rw'igihugu bari bitabiriye iki kiganiro.
Ba Minisitiri n’abandi bayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu bari bitabiriye iki kiganiro.

Mu Banyarwanda hafi Miliyoni 12, urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-30 rugera kuri 28% by’abaturage bose, mu gihe abari munsi y’imyaka 35 bagera kuri 78.7%.

Kuri uyu wa gatatu, Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Minisiteri y’uburezi, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Minisiteri y’umurimo, n’izindi nzego za Leta zari mu Nteko Ishinga amategeko zigaragaza uburyo ibibazo urubyiruko ruhura nabyo bitabwaho, ndetse n’igikorwa ku iterambere ryawo.

Mu mirimo isaga ibihumbi 100 Guverinoma igerageza guhimba buri mwaka, usanga ngo urubyiruko cyane cyane urwize rutayitabira kubera impamvu zinyuranye.

Imwe mu mpamvu zagaragajwe na bamwe mu Badepite, ni iy’uko urubyiruko rwinepfaguza imirimo imwe nimwe ngo bitewe n’uko usanga nta mushahara fatizo uriho kuri iyo mirimo ku buryo umuntu yayijyamo azi ngo arahebwa amafaranga aya n’aya.

Aha, Abadepite batanze urugero rw’ikibazo urubyiruko rwiga mu mashuri y’imyuga by’umwihariko ibijyanye n’Amahoteri, aho usanga ngo urubyiruko rwabyize rudashobora gusaba nk’akazi ko gutekera abantu mungo, kuko baba bumva bafite ipfunywe ryo kuba bahembwa amafaranga 10 000 nk’ayo abakozi bo murugo bahebwa.

Ibibazo nk’ibi ngo binabangamira urubyiruko rwize indi myuga nk’ubwubatsi, nyamara ngo haramutse habayeho igiciro fatizo ku myuga runaka byatuma bene utu tuzi twongererwa agaciro.

Umuyobozi w’umutwe w’Abadepite Hon.Mukabalisa Donatille yavuze ko ari ngombwa gushyira imbere uburyo bwo guhanga imirimo ibyara inyungu igenewe gufasha urubyiruko, ndetse no gufasha urubyiruko kwihangira imirimo.

Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yavuze ko mu bibazo urubyiruko ruhura nabyo harimo n’ibyo rwitera kuko hari urufite ikibazo cyo gushaka gukira vuba byihuse, rukirengagiza ko mu bakire benshi bazwi bagiye bahera ku mafaranga macye.

Ministiri w’urubyiruko agasaba urubyiruko guhindura imyumvire kuko bitakiri nka cyera, aho umuntu yarangizaga Kaminuza yumva ko agomba kubona imirimo muri Leta. Ubu Leta 2% by’abakozi bose mu gihugu gusa, mu gihe hari imibare igaragaza ko 15% by’abarangije Kaminuza badahite imirimo.

Min. Nsengimana ati “Turashishikariza urubyiruko kutinepfaguza umurimo uwo ariwo wose, kuko muri Leta nta mirimo irimo, ahubwo imirimo iri mu nzego z’abikorera ndetse ikaba no mu buhinzi n’ubworozi, akaba ariho dukangurira urubyiruka kugana.”

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga kandi yasabye urubyiruko kwishyira hamwe, kuko aribwo ruba rushobora kubona inguzanyo zo gushyira mu bikorwa imishinga bafite.

Uburezi budafite ireme buradindiza urubyiruko

Mu ntandaro z’ibibazo urubyiruko rufite, Abadepite bagarutse kandi ku kibazo cy’uburezi budafite ireme, aho umwana ashobora kurinda arangiza amashuri atazi gukora neza ibyo yize.

Kubera ubushobozi bucye basohokana mu mashuri, bituma ngo hari imirimo myinshi yakabaye ikorwa n’Abanyarwanda kuko bayize ariko igahabwa abanyamahanga kuko babarusha ubushobozi.

Kuri ibi hiyongeraho ko bigoye ku Banyarwanda basohotse mu mashuri yo mu Rwanda kuba bajya guhatanira imirimo hanze y’u Rwanda.

Abadepite basabye ko ireme ry’uburezi ryarushaho kuvugururwa kugira ngo abana b’u Rwanda, barangiza kwiga ababyeyi babo bafite icyizere ko azabona icyo gukora.

Josiane uwanyirigira
Umuseke.rw

3 Comments

  • Ubwo burezi budafite ireme budindiza urubyiruko mubibonye nyuma yimyaka irenga 20? Harigihe abantu batabisakuje? Mujye munemera amakosa yanyu nabyo nubutwari.

  • @MIFOTRA; IYI MINISTERI IZIGANE BAGENZI BAYO MU BINDI BIHUGU ISHYIREHO AMANANIZA KU BIGO BYIGENGA BISHAKA G– USEZERERA ABAKOZI, KUGIRANGO UBUSHOMERI BUDAKOMEZA KWIYONGERA.

    • @KK, Reka turebe ko igitekerezo cyawe gifatika cyabagira inama.

Comments are closed.

en_USEnglish