Digiqole ad

RSE: Mu mezi 6 ashize ubucuruzi bwa ‘Treasury Bond’ bwarazamutse, ubw’imigabane buramanuka

 RSE: Mu mezi 6 ashize ubucuruzi bwa ‘Treasury Bond’ bwarazamutse, ubw’imigabane buramanuka

Isoko ry’imari n’imigabane ni ahantu hashya hataramenywa na benshi mu bihugu biri mu nzira y’iterambere abanyarwanda nabo bashishikarizwa gushorayo imari

Isesengura ku mikorere y’isoko ry’imari n’imigabane mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2016, iragaragaza ko abantu bakomeje kwitabira cyane ubucuruzi bw’impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond), ariko ubw’imigabane bukaba burimo busubira inyuma.

Abantu bakunda gushora muri ‘treasury bond’ kuko ari ishoramari baba bizeye ko ritazahomba, kuko byanze bikunze Leta yishyura.

Iyo Leta imaze gucuruza izi mpapuro (treasury bond) nk’uko ibigenza buri gihembwe kuva mu mwaka wa 2014, izacurujwe zihita zandikwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” aho abaziguze abashobora kuzicuruza n’abandi (isoko rya kabiri).

Raporo y’amezi atandatu ya mbere, kuva muri Mutarama – Kamena 2016, nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Newtimes, iragaragaza ko isoko ry’ubucuruzi bw’izi mpapuro bwazamutse ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’amezi atandatu ya mbere y’umwaka ushize wa 2015.

Newtimes ivuga ko muri rusange ku isoko ry’Imari n’imigabane hacurujwe impapuro zifite agaciro ka Miliyoni 514.5 z’Amafaranga y’u Rwanda muri ‘deals’ 33, zivuye kuri Miliyoni 470.7

Ku rundi ruhande, ubucuruzi bw’imigabane bwo bwaramanutse kuko igiteranyo rusange (total turnover) cyavuye kuri Miliyari 29.7 mu mezi 6 ya mbere y’umwaka ushize, kikagera kuri Miliyari 9.04.

Igiteranyo rusange cy’agaciro k’imigabane yacurujwe muri muri aya mezi atandatu ya mbere ya 2016, kirakomoka ahanini ku migabane miliyoni 25.5 z’imigabane ya Bralirwa yacurujwe muri ‘deals’ 91, ifite agaciro ka Miliyari 4.6 z’amafaranga y’u Rwanda. Andi, yacurujwe mu migabane ya Banki ya Kigali (BK) n’iya Crystal Telecom.

Ibindi bigo biri ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda nka Uchumi Supermarkets, Equity, KCB na NMG, nta mugabane n’umwe wabyo wacurujwe muri aya mezi atandatu. Ni mu gihe, mu mezi nk’aya y’umwaka ushize, hari hacurujwe imigabane 27,700 ya Equity Bank ifite agaciro ka miliyoni 11.3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri aya mezi atandatu ashize kandi, ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda hagaragaye guhindagurika cyane kw’ibiciro by’imigabane cyane cyane y’ibigo bicuruza cyane nka Bralirwa, BK na Crystal Telecom.

Ubuyobozi bw’Isokor ry’imari n’imigabane buvuga ko ibibazo byagaragaye ku isoko ryabo bifitanye isano n’ibibazo by’ubukungu biri ku Isi.

Soma inkuru: Kugwa kw’ibiciro ku isoko ry’imari n’imigabane biraterwa n’ibibazo by’ubukungu biriho – RSE

Kuri iri soko ngo habarurwa abashoramari 13,861, muri bo 79% ni Abanyarwanda, abandi barenga 17% bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba, abandi bakava hanze y’akarere.

Soma: Kuki imigabane ya BRALIRWA na Crystal Telecom iri gutakaza agaciro ku isoko?

UM– USEKE.RW

en_USEnglish