Umunya-Mali Moussa Camara yasinyiye Rayon sports amasezerano y’imyaka ibiri, asimbuye mugenzi we Ismaila Diarra wagiye muri Daring Club Motema Pembe yo muri DR Congo. Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 21 Kanama 2016, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwasinyishije rutahizamu mushya ukomoka muri Mali. Moussa Camara wavutse tariki 16 Kamena 1994, yasinye […]Irambuye
Minisiteri y’uburezi iratangaza ko yatangiye ibarura rusange rigamije kureba umubare w’ibyumba by’amashuri biri mu gihugu, hanyuma ngo bitarenze mu mwaka wa 2018, izaba yamaze kuvugurura no gusimbuza ibyo izasanga bikwiye kuvugururwa no gusenywa. Kugeza ubu, hari ibice bimwe na bimwe cyane cyane mu bice by’icyaro, usanga hari amashuri agifite ibyumba bishaje cyane cyangwa byenda kugwa. […]Irambuye
Umuhanzi mpuzamahanga Kevin Lyttle yashyize kuri Facebook ye agace gato k’indirimbo yakoranye n’umunyarwanda King James, kugeza ubu itarasohoka. Ni indirimbo iryoshye, kandi ibyinitse. Kevin Lyttle yatunguye abantu ashyira ahagaragara amashuri ari ku mucanga “Martin’s Beach Lounge – Marassi” mu Misiri we n’inshuti ze, bumva indirimbo “The Girl is mine” yakoranye na King James. Kanda HANO […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, Leta Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yahaye imbabazi abantu 24 barimo abafatwaga nk’imfungwa za politike n’abaziraga gutanga ibitekerezo, mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi wavuka mu gihe habura igihe gito ngo manda ya Perezida Joseph Kabila irangire. Inyandiko yasinyweho na Minisitiri w’Ubutabera wa DR Congo Alexis Thambwe Mwamba iravuga […]Irambuye
Nyuma y’igihe kirenga umwaka urenga Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda batangiye gukoresha ikoranabuhanga Irembo, muri iki cyumweru, Akarere ka Nyamagabe nako kasinye imihigo y’ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga Irembo mu mitangire ya Serivisi. Umuhango wo gusinya iyi mihigo wabaye hagati y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ndetse n’umuyobozi w’Akarere Nyamagabe. Byakozwe nyuma y’amahugurwa y’iminsi ibiri ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga Irembo, yateguwe na […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, hatashwe ibyumba by’amashuri birindwi bishya byubatswe ku kigo cy’amashuri abanza cya Kanyove, mu mudugudu wa Kamiro, mu Kagari ka Gasizi, mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu cyubatswe n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) muri gahunda yo gusaranganya umusaruro wa za Parike z’igihugu n’abazituriye. Iki kigo gifite amateka kuva mu 1950 gishingwa na […]Irambuye
Uyu munsi ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali na Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 97,867,300. Mu bigo birindwi biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)”, hacuruje ibigo bibiri nk’uko bikunze kugenda. Hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali (BK) igera ku 350,100, yose hamwe ifite agaciro k’amafaranga y’u […]Irambuye
Johnny McKinstry wari umaze umwaka n’igice atoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ yemeje ko yahagaritswe ku mirimo ye, ndetse ashimira n’abo bakoranye. Ati “Byari icyubahiro kuba umutoza mukuru w’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda.” Mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 17 Kanama 2016, nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, umunya-Ireland Johnathan McKinstry yirukanwe. […]Irambuye
Umushinga w’inyubako y’itorero ADEPR izakoreramo Hoteli y’iri torero, ndetse na Radio na Televiziyo zikiri mu mishinga irabura amezi abiri ngo bayitahe ku mugaragaro. Kugeza ubu imaze gutwara asaga Miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Ni umushinga watangiye mu 2007, ugiye kuzura nyuma y’imyaka icyenda (9) y’icyo bita ibibazo n’ibigeragezo binyuranye. Iyi nyubako yatwaye asaga Miliyari eshanu […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu gihugu cya Misiri cyahagaritse mu gihe cy’ukwezi abagore 8 b’abasomyi b’amakuru n’abakora ibiganiro kuri Televiziyo y’igihugu, basabwe kubanza kugabanya umubyibuho kugira ngo bajye bagaragara neza. Uyu mwanzuro wamaganiwe kure n’imiryango ishinzwe kuvugira abagore, ndetse n’abandi bantu batandukanye. Uwafashe uyu mwanzuro nawe ni umugore uyobora ikigo gihuza radio na televiziyo by’igihugu (Egyptian […]Irambuye