Digiqole ad

RSE: Ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe hafi Miliyoni 98

 RSE: Ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe hafi Miliyoni 98

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Uyu munsi ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali na Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 97,867,300.

Mu bigo birindwi biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)”, hacuruje ibigo bibiri nk’uko bikunze kugenda.

Hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali (BK) igera ku 350,100, yose hamwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 97,167,300.

Hacurujwe kandi imigabane ya Crystal Telecom (CTL) 10,000, ifite agaciro k’amafaranga 700,000.

Ku isoko, agaciro k’umugabane wa BK ntikahindutse ugereranije n’uko ejo byari byifashe, wagumye ku mafaranga 273, naho uwa CTL uguma ku mafaranga 70.

Umugabane wa Bralirwa (BLR) ukomeje kumanuka uri ku mafaranga 154, EQTY ku mafaranga 334, NMG mu 1200, KCB kuri 330 naho USL iri ku 104.

Impapuro z’agaciro-mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) n’iz’ibigo byigenga (corporate bond) ntabwo yacurujwe ku ku isoko.

Abaifuza kugura no kugurisha imigabane bari benshi

Isoko ryafunze hari imigabane iri ku isoko ikeneye kugirishwa n’abifuza kugura ku biciro binyuranye.

Hari imigabane 378,700 igurishwa ku giciro kiri hagati y’amafaranga 274 na 280, mu gihe hari abifuza imigabane 4,400 ku mafaranga 260.

Ku isoko kandi hari imigabane ya Bralirwa 13,400 ba nyirayo bayigurisha ku mafaranga 160, mu gihe hari abifuzaga imigabane ya Bralirwa 236,300 ku mafaranga 144.

Hari kandi abifuza imigabane 246,800 ku mafaranga 70, mu gihe ku isoko hari imigabane 7,000 icuruzwa ku mafaranga 77.

Naho, ku mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (bond) hari abifuza gucuruza bond zifite agaciro k’amafaranga 25,000,000, ku giciro cy’amafaranga 105, ariko ntabazifuza babonetse.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish