Digiqole ad

Mu 2018 nta mashuri ashaje cyane azaba akiri mu gihugu – MINEDUC

 Mu 2018 nta mashuri ashaje cyane azaba akiri mu gihugu – MINEDUC

Dr Célestin Ntivuguruzwa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi.

Minisiteri y’uburezi iratangaza ko yatangiye ibarura rusange rigamije kureba umubare w’ibyumba by’amashuri biri mu gihugu, hanyuma ngo bitarenze mu mwaka wa 2018, izaba yamaze kuvugurura no gusimbuza ibyo izasanga bikwiye kuvugururwa no gusenywa.

Icyumba cy'ishuri rya Kanyove (Mukamira, Nyabihu) ryubatswe mu 1978 bigaragra ko gishaje.
Icyumba cy’ishuri rya Kanyove (Mukamira, Nyabihu) ryubatswe mu 1978 bigaragra ko gishaje.

Kugeza ubu, hari ibice bimwe na bimwe cyane cyane mu bice by’icyaro, usanga hari amashuri agifite ibyumba bishaje cyane cyangwa byenda kugwa. Ahandi ugasanga abana bakora ibilometero byinshi bajya kwiga amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Dr Célestin Ntivuguruzwa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) avuga ko barimo gushakira igisubizo ibi bibazo ku buryo burambye.

Ati “Ikibazo cy’amashuri ashaje kigenda kigaragara hirya no hino mu gihugu, ariko nk’uko mubizi kuva mu myaka hafi itanu ishize, Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubaka ibyumba by’amshuri bishyashya.”

Yongeraho ati “Uko ubushobozi buboneka kandi n’uruhare rw’abaturage rugaragara, hagenda haboneka ibyumba by’amashuri bishyashya byinshi , arinako tugenda dukuraho ibishaje,…ntabwo twagira gahunda yo gukuraho nyakatsi mu gihugu, ngo hanyuma dusigarane amashuri ashaje mu gihugu.”

Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC avuga ko ubu u Rwanda rurimo guhura n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage, kuko ngo muri miliyoni zirengaho gato 10 z’Abanyarwanda, miliyoni hafi eshatu n’igice ngo ziri mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Dr Ntivuguruzwa akavuga ko kubera izi mpamvu, Leta itahita ikuraho amashuri ashaje yose icyarimwe, mu gihe itarubaka amashya ayasimbura.

Ati “Ubu dufite gahunda dufatanije n’uturere kuyabarura (amashuri), hari ashaje agomba kuvaho, hari ashaje ashobora gusanwa, hari n’amashyashya akenewe.”

Akavuga ko bihaye gahunda ko uyu mwaka ushira bazi umubare w’amashuri ashaje agomba kuvaho, hanyuma banayakorere gahunda bitewe n’ingengo y’imari.

Ati “Buri mwaka buriya duteganya umubare w’amashuri yubakwa. Turumva ko muri 2017/2018, nta mashuri ashaje cyane ashobora kugwa kubana azaba ari mu gihugu.”

Dr Célestin Ntivuguruzwa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi.
Dr Célestin Ntivuguruzwa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi.

Iri barura kandi ngo rizanafasha mu igenamigambi kuko ngo usanga hari ahantu hagiye hubakwa ibyumba by’amashuri byinshi batarebye ko bikenewe, ku buryo ngo hari ahari ibyumba by’amashuri bisaguka, ariko hakaba n’ahandi hari umubare munini w’abana ugereranyije n’ibyumba by’amashuri bihari.

Dr Célestin Ntivuguruzwa ati “Iryo barura rero ry’ibyumba by’amashuri turi gukora ritugaragariza kuri buri shuri ibyumba by’amashuri bihari bishyashya, ibyumba bikenewe, ibishaje bigomba kuvaho, ndetse n’ibishobora gusanwa. Iryo baruri niryo rizatwereka neza yo gahunda kugira ngo tubone ibyumba by’amashuri bihagije.”

Abakora ibilometero byinshi bajya kwiga ‘Nine’ na ‘Twelve’ bo bateganyirijwe iki?

Dr Célestin Ntivuguruzwa hari gahunda yo kuborohereza nabo, ku bufatanye n’Uturere binyuze muri gahunda z’iterambere z’Uturere (District Development Plan).

Uyu Munyamabanga uhoraho muri MINEDUC yemeza ko hari abana bakora ibilometero byinshi bajya kwiga amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Akavuga ko kugeza ubu, ugereranyije muri buri Murenge hari amashuri abiri cyangwa rimwe ya 12 cyangwa 9.

Ati “Gahunda rero ni ukuyongera kugira ngo abana bajye bakora urugendo rugufi, kuko uko bakora urugendo rurerure niko batakaza n’umwanya munini wo kwiga, bikagira n’ingaruka mbi ku ireme ry’uburezi. Tuzagenda tubishyiramo imbaraga ku buryo abana bazajya bigira hafi kandi bakiga neza.”

Izi mpinduka zo kwegereza abaturage aya mashuri aho batuye kandi ngo ziranashingira ku gutuza abaturage mu midugudu.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ahenshi mu cyaro, nibura icya kabiri cy’amashuri abanza arashaje cyane, yaba aya Leta yaba n’ay’amadini. Rukarakara n’amadirishya y’imbaho byiganje ku kigero cyegereye 60%. Hari n’atagira pavement ya sima. Ubwo se ibyo byumba byose muzabyubaka mu myaka ibiri bitarashobotse mu myaka 22? Ni byo hubatswe ibyumba by’amashuri byiza kandi byinshi mu gihugu hose, kuko noneho abaterankunga banabyemera, mu gihe mbere batakozwaga ko ingengo y’imari y’igihugu ishyirwamo amafranga arenze ijanisha runaka yo kubaka ibikorwa remezo by’uburezi n’ubuvuzi. Ngo amenshi yagombaga gushorwa mu bikorwa bibyara inyungu, kandi budget ntigaragaze igihombo. Hari mu rwego rwa politiki yitwaga Programme d’Ajustement Structurel (PAS). Bimaze kugaragara ko ibihugu byirengagije ariya mabwiriza bigateza imbere uburezi n’ubuvuzi, ubuhahirane n’ingufu, ari byo byihutishije iterambere, cyane cyane muri Aziya, bageze aho IMF na World Bank baradohora, na NGOs zirakurikira. Ariko ibyamaze gupfa byari byinshi cyane. Leta nigerageze ariko yoye kwirarira. Ni nka biriya bajya batubwira ko mu mpera za 2017 abanyarwanda bazaba bafite megawatts zirenga 500 z’amashanyarazi, kandi kugeza ubu nta n’150 dufite. Cyangwa ko muri 2018 abanyarwanda bose bazaba bafite amazi meza, mu gihe no muri Kigali yonyine ahari adahagije, kandi abafata ibyemezo nyamukuru ari ho abenshi baba. Ni ukwirarira, cyangwa ni ukwamamariza amatora ya 2017! Hari akaririmbo kajyaga kansetsa k’umufaransa kagira kati: “Senateri yaratubwiye ati muntore nshuti zanjye. Abona amajwi 68.5%. None amashuri yatwijeje ari hehe (Le sénateur nous a dit; “mes amis, votez pour moi”. Il a eu 68.5% des voix. Mais ou sont donc les écoles après tant de belles paroles?).

  • icyangombwa si amashuri mashyashya (amazu)icya ngombwa ni ireme ry’uburezi butangirwamo,n’imibereho y’abarimu n’abanyeshuri barimo

  • NDUMVA NANGE AMASHURI ASHAJE ARI MENSHI KUYAVUGURURA BIZAGORANA.

  • Wagirango bamwe baza kwivugira ibyo bashaka kugirango binyure mubinyamakuru.Uyu uvuga ibi koko iyo tariki aduhaye nzajya kubimubaza nigera.Tujye tureka gukina mubikomeye.Mu Rwanda harakavuyo kenshi mu burezi,mu buvuzi ahataba akvuyo nimugisilikare gusa.Ukibaza niba aka kavuyo hatarababifitemo uruhare.Kuki abana babayobozi bajya kwiga segonderi hanze kandi nabana ba Habyarimana barigaga segonderi mu Rwanda? Ese nuko ntamafaranga yarafite yokubajyana kwiga hanze? Imvugo ijye iba ingiro nkuko mubitwigisha buri munsi.

Comments are closed.

en_USEnglish