Gisozi: ya nyubako ya ADEPR izajyamo Hotel, Radio na TV irashyize iruzura
Umushinga w’inyubako y’itorero ADEPR izakoreramo Hoteli y’iri torero, ndetse na Radio na Televiziyo zikiri mu mishinga irabura amezi abiri ngo bayitahe ku mugaragaro. Kugeza ubu imaze gutwara asaga Miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni umushinga watangiye mu 2007, ugiye kuzura nyuma y’imyaka icyenda (9) y’icyo bita ibibazo n’ibigeragezo binyuranye.
Iyi nyubako yatwaye asaga Miliyari eshanu kugeza ubu nk’uko ubuyobozi bwa ADEPR bubitangaza, ifite Hoteli yiswe “Dove Hotel” y’ibyumba 72 byo kuraramo, birimo 12 by’abanyacyubahiro cyane (VIP).
Pasiteri Eng. Theophile Sindayigaya ushinzwe inyubako muri ADEPR yatubwiye ko iyi nyubako ifite ibyumba by’inama bine bishobora kwakira abantu bishobora kwakira abantu barenga 5,000.
Harimo icyumba kinini cyo ubwacyo ngo gishobora kwakira abantu bari hagati y’ibihumbi bine na bitanu bicaye neza, icy’abantu 100, icy’abantu 200, n’icyakwakira abantu 500.
Eng. Sindayigaya avuga kandi ko ifite utubari (bars) “ariko tutazacururizwamo agasembuye”, Restaurants na Piscine kugeza ubu itaruzura neza.
Yubatse ku buso bwa Hegitari eshatu, ndetse ikaba ifite na Parking y’imodoka 300.
Pasiteri Sibomana Jean, umuyobozi wa ADEPR avuga ko kugeza ubu imirimo myinshi yakozwe, ku buryo ngo imirimo isigaye gukorwa kugira ngo iyi nyubako bayitahe ari micye cyane.
Ati “…twizera ko mu gihe cya vuba utwo turimo dusigaye abafundi bakunze kwita finissage natwo tuzaba turangiye, nko mu kwezi kwa 10 uyu mwaka, iyi nyubako yacu dushobora kuzayitaha kumugaragaro.”
Pasiteri Sibomana avuga ko ubu iyi nyubako imze gutwara amafaranga arenga Miliyari eshanu, gusa ngo amafaranga yose izatwara azamenyaka imirimo yo kuyubaka irangiye neza.
Amakuru avuga ko ADEPR yafashe inguzanyo ya Miliyari zigera kuri enye, yongeraho ayo mu kigega cyayo, kugira ngo ibashe kurangiza iyi nyubako.
Ubuyobozi bwa ADEPR bukavuga ko imisanzu y’abakristo imaze kwishyura 50% by’uyu mwenda.
Iyi nyubako kandi ngo izakoreramo Radio na Televiziyo Itorero rya ADEPR rishaka gushinga, gusa ubu biracyari gukorerwa inyigo.
Pasiteri Sibomana Jean ati “Ni igitekerezo cyiza twagize kandi turumva natwe tugomba kugira Radio yacu na Televiziyo yacu, niyo mpamvu muri iyi nyubako hari ahantu hateganyijwe hagomba kuzashyirwa radio ndetse na Televiziyo,…turifuza ko mu gihe kitarambiranye natwe tuzaba dufite radio yacu na televiziyo yacu.”
Inyungu nini ngo ni ishema rya ADEPR
Abajijwe inyungu Umukirisitu wa ADEPR azungukira muri ibi bikorwa by’ubucuruzi, Pasiteri Sibomana Jean yavuze ko mbere ya byose iyi nyubako ari ishema ry’itorero rya Pantekonte mu Rwanda ADEPR.
Yavuze ko iyi nyubako izakira Abakristu ba ADEPR bagiye gukora ibitaramo, amasengesho, inama n’ibindi bikorwa binyuranye. Gusa ngo izajya yakira n’abandi bose bifuza Serivise batanga.
Ati “Iki ni igikorwa gishyizwe ahangaha n’Itorero kugira ngo kizabyazwe umusaruro uzakomeza gufasha ba bakristo aho basengera mu maparuwase yabo, hari ibyifuzo bitandukanye bafite, ibikorwa bafite bitandukanye mu maparuwase yabo,…”
Akomeza ati “Izi ni imbaraga z’abakristu b’itorero rya Pantekote mu Rwanda, nta nkunga y’amahanga yavuye hanze cyangwa iva hanze ije gufasha kuri izi nyubako.
Ndashimira cyane abakristo bacu, ni abantu bumva ni n’abantu bakora kandi bikagaragara. Izi mbaraga zabo batanze ntabwo ari iz’ubusa kandi mu gihe gikwiye umwami Imana azabagororera.”
ADEPR ivuga ko akenshi ibibazo byinshi byagiye bivugwa kuri iyi nyubako birimo kunyereza imitungo, kwambura abatanze ibikoresho, n’ibindi binyuranye byagiye bikabirizwa, ibindi bikavugwa bitarabayeho.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
19 Comments
oooooh, bravo adepr yo ku gisozi havuzwe byinshi ariko imana irigaragaje. nandi matorero narebereho.
GOOD
IBAZE NK’UBU ADEPR IDUTUNGUYE IGACUMBIKIRAMO ABATAGIRA AHO BABA KU BUNTU (NK’UKO TUBISANGA MURI BIBILIYA) !!!!!!!
Mbibarize. Ko kuvuga hoteri haba hari amaservice nko kunywa ku gasembuye, utwana tworoshye(udukumi) ,…izo nazo zizaboneka. Hoteli yabsida gusa yabona abaclient bangahe? Muzans
ndabona ari kcc ariko sinzi niba abakristu ba adepr bari bakeneye hotel yicyitegererezo kurusha ibindi byingenzi
ugirango kunywa ibiyobyabwwnge biracyagezweho ko na polisi ibirwanya uzibeshye uzinywe polisi ikumenye utwaye imodoka urebe aho bagucumbikira ariko inzoga zirica uzarebe ko hari umuti numwe wemerewe kunywesha inzoga noneho uvuze inkumi njya hasi neza ukaba indaya ukanabivugira mu ruhame nk’ikintu cyiza wagezeho?????!!!!
Ariko abantu bitirirwa izina ry’Imana muri iyi minsi mumeze mute? Kuki mutakimenya amayeri ya Satani agakomeza kubaca mu rihumye? Ni gute Abayobozi barenga 400 b’Amatorero ya ADEPR mu gihugu cyose batashoboye kuvumbura yuko igikorwa cyo kubaka iriya Hotel cyihishemo uburiganya BUKOMEYE bwa Satani? Nawe se, ngo iriya Hoteli izafasha Abakristo kubona ibyumba byo gukoreramo inama, amasengesho n’ibitaramo. None se ibyo byose ntibiteganijwe mu nyubako z’Insengero? kuki byimuriwe mu ma Hoteli? Insengero se zisigaranye uwuhe murimo? Bagiye kubyica bati: “tuzakira n’abandi bose bifuza Services zacu”; ni ukuvuga ko mu byumba bimwe hazajya hajyamo abaje mu masengesho, mu bindi byumba hajyemo abazanywe na tubiri, maze amasaka n’amasakramentu bivangitirane muri Hotel y’Abantu bitirirwa Izina ry’Imana!! Barakomeza urwenya rwabo bati: “hazajyamo Bar ariko nta gasembuye kazaba karimo!” Ni akumiro! Ni nde uzashingwa gusaka ibikapu n’amavalisi by’abazajya baza muri iyi Hotel ngo bamenye ibyo baje bitwaje? Ahubwo mwibagiwe no kuvuga ko nta dukingirizo twemewe kugurishirizwa muri iyi Hotel. Reka mbafungure amaso y’Umwuka kuko ndabona uyu mushinga warateguranywe amaso y’umubiri gusa: Jyewe Bgenge nshobora kumvikana n’inkumi/ndaya tukinjira muri iyo Hotel yanyu dufite ibikapu byacu birimo ka Wisky, ka Martini, … kandi ntimuri budusake. Mu ipantalo nambaye mugondo irimo udupaki 15 twa Prudence-Plus, inkumi/ndaya yanjye na yo ifite mu ikaliso no mu isutiye ibya ngombwa byose birinda gusama inda zitateganijwe. Nijniye ukwanjye mumpaye icyumba cyanjye n’urufunguzo, nyankumi na we arinjiye ukwe ahawe ahe ho kuruhukira. Mfunguye igikapu cyanjye mfashe ka Doze ka Wisky ubwenge burihindurije, nkoze kuri WhatsApp saa sita z’ijoro mpamagaye inkumi yanjye irinjiye twimaze agahinda kugeza nka saa cyenda zo mu rukerera asubiye ukwe, maze mu gitondo turishyuye turatashye, si jye wahera!! Bavandimwe, mumenye ko Satani afite Ubwenge bwinshi kandi aburusha abantu b’umubiri. Izi miliyari zose zubatse iyi Hotel iyo zikusanywa zari kubaka Urusengero nk’urwo Salomo yubatse i Yelusalemu, rukaba Urusengero rw’akarorero mu karere no muri Afrika, kandi rugatanga gusa Services z’Umwuka nko gusengerwamo, guhimbarizamo Imana, gukoreramo inama za Gikristo, kubatirizamo, gukoreramo Ubukwe bwa Gikristo, Gufashirizamo imfubyi abapfakazi n’izindi mbabare, … UFITE AMATWI YUMVA NIYUMVE!
@Bgenge, utashishoza yakwibwira ko uvuga ukuri! Itorero kuba ryagira business iryunganira mu mikorere yaryo ikibazo kiri he? Ko umuntu akenera ahantu ajya gusengera hiherereye, ndavuga ufite amasengesho y’iminsi runaka, kuba yajyayo agasenga uru mva ikibazo kiri he? Mujye mureka gukabya!
@Bgenge we uvuze ukuri!
Gusa byumvikane ko ayo ma cash yari kubaka koko urusengero rwiza peee. Hanyuma ahatagurishirizwa inzoga hitwa cafétéria ntihitwa Ibara.
@ Bgenge urabivuze byose mbuze icyo nongeraho. Ubu ndibaza aho tugana muby Imana hakansiga menya ngiye kuba nkababandi nkajya nigumira munzu sinanjye yo nahungiye muri ADPR nva muyandi matorero none ndabona narahungiye ubwayi mukigunda. Hotel Muri ADPR mana yo mw Ijuru. Ariko ubundi mbibarize mwizera inyungu muri ibyo? tuve no mwuka tujye mumubiri. Ntabwo mumaze iminsi murebe ibibazo biri muri za Hotels kubera zabaye nyinshi zikabura aba clients? nizere ko nta deni mwafashe ejo mutazagaruka ngo ba christu mwishyure mwishure. Ubundi mbibarize, kuki mutatwishyura ayo twashoye mukigega ngo Microfinance yaheze mukirere? ariko mana yanjye munciye intege. Imana infashe imyereke aho nzajya nerekeza icyacumi cyanjye n Amaturo, kuko ntanigiceri kimwe nzongera gutanga. Ejo mutazubaka boite de nuit nankye nkaba mubabigizemo uruhare. Imana itabare abantu bayo.
reba kuri http://www.jw.org urasubizwa.
Nimudacuruza agasembuye muri icyo mwita bar ntabakiriya muzabona, ubuse uzashaka kuriramo akana nawe muzamubuza cyangwa muri rooms zanyu hazaba harimo camera zishinzwe gucunga ibikorwa? Iyo hoteri yanyu ihombye itaranatangira ndababwiye. ADEPR yarahagurutse da, ntibona uko abandi b’isi bakorera amafaranga se? Usibyeko si ADEPR yose ahubwo ni abayobozi bayo bafatanije n’abandi bantu ntiriwe mvuga bapanze uri mushinga maze abakristo biryo dini babakuramo cash ku ngufu zo kubaka biriya byose. ADEPR isigaye nayo yarabaye ikiryabarezi.
ko mbona hotel bamwe yabababaje nuko amafrw y’aba ADEPR bayabahaga bake kurara muri hotel zanyu naho ibyo kunywa inzoga nabagira inama yo kuzireka kuko nubundi zirica gusa niba mushaka kwiyahura nababwira iki kuba mutaziko hotel yabaho itarimo inzoga murababaje nibaza ibihugu mujyamo nonese ibihugu by’aba Islam ko ari byinshi kwisi waba wibwirako ataribyo birimo amahotel menshi akomeye
Bazajya bemera ko abahanzi ba ADEPR bakoreramo ibitaramo? Ko mperuka barababujije kuririmbira muri hotel?
Uwavuze ko icyumba cy’inama cyakira abantu ibihumbi 4 yabeshye cyane. Ni maganane. Uretse muri KIGALI CONVENTION CENTER nta yindi nyubako mu Rwanda ifite ubwo bushobozi.
Nizere ko amafaranga azajya avamo azagera ku bakristo bose atari kuri ba pasteri gusa… Wasanga wa mushiki wanjye wo muri ADEPR atahakiriye se?….
ni ibihumbi bine we icyo cyumba turakizi
ibi ntawe bikwiye gutungura kuko birazwi neza ko kugirango antikristo agere kuntego ze nuko agomba gukorana nabakomeye ubundi rubanda rwose rugakurikira ubwo buyobe, hotel koko? twari tuzi ko antkristo azakora arko ntitwarituzi uwo bazakorana none aragaragaye gusa abagiriwe ubuntu mwiyarure muruwo muriro, pantekote haraho ihuriye na hotel koko? ubuse iyo muyigira kaminuza basi ikigisha abana banyu niba mushaka business uwavuga ibyasatani ntiyabirangiza gusa twitandukanyije nibyo bitekerezo dushimiye na BASHUMBA babyamaganye bakabura ijwi murakoze
Mbona ariko tudakwiye kwibaza byinshi nkaho amafr twatanze kuri Gisozi atabitse muri ziriya nyubako,
Ikindi kandi Ikibazo cyaziturukaho cyakirengerwa n’ubuyobozi bw’Itorero buduhagarariye,kdi buhagarariye n’Imana.
Bavandimwe byibahangayika, nuko ntanicyo twahombejwe no kuzubaka.
esekobavuga ngoni bar iyo hatarimo ibisembuye byitwa cantine ntibibabikiri bar
Comments are closed.