DRCongo: Leta yarekuye imfugwa za politike 24
Kuri uyu wa gatanu, Leta Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yahaye imbabazi abantu 24 barimo abafatwaga nk’imfungwa za politike n’abaziraga gutanga ibitekerezo, mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi wavuka mu gihe habura igihe gito ngo manda ya Perezida Joseph Kabila irangire.
Inyandiko yasinyweho na Minisitiri w’Ubutabera wa DR Congo Alexis Thambwe Mwamba iravuga ko muri aba barekuwe hari abarekuwe bya burundu n’abarekuwe by’agateganyo.
Lambert Mende, Umuvugizi wa Leta ya DR Congo, akaba na Minisitiri ushinzwe isakazamakuru (communication) yabwiye JeuneAfrique dukesha iyi nkuru ko uku kurekura aba bantu byasabwe na Perezida Joseph Kabila.
Mu barekuwe harimo Fred Bauma, Yves Mawkambula, na Christopher Ngoyi Mutamba bafashwe umwaka ushize bari mu mahugurwa.
Mu barekuwe kandi harimo urubyiruko rwafunzwe ruzira imyigaragambyo yo gusaba urubuga mu gutanga ibitekerezo, mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu yegereje hakurikijwe ingengabihe y’amatora isanzwe, ishobora kutazubahirizwa.
Ku rutonde rw’abantu rwari rwatanzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo, babiri gusa nibo batahawe imbabazi kuko bakurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu n’ubutekamutwe.
Gusa, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari basabye ko aba bantu barekurwa nta mananiza kugira ngo bitabire ibiganiro bijyanye n’amatora, hamwe na Perezida Joseph Kabila uzasoza manda ebyiri yemererwa n’amategeko mu mpera z’uyu mwaka.
Umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu biganiro bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umunya-Togo Edem Kodjo yashimye icyemezo Guverinoma yafashe, atangaza ko ibiganiro bizakomeza mu cyumweru gitaha.
Josiane uwanyirigira
UM– USEKE.RW