Digiqole ad

Misiri: Televiziyo y’igihugu yahagaritse by’agateganyo abanyamakuru b’abagore babyibushye

 Misiri: Televiziyo y’igihugu yahagaritse by’agateganyo abanyamakuru b’abagore babyibushye

Khadija Khattab, umwe mubahagaritswe.

Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu gihugu cya Misiri cyahagaritse mu gihe cy’ukwezi abagore 8 b’abasomyi b’amakuru n’abakora ibiganiro kuri Televiziyo y’igihugu, basabwe kubanza kugabanya umubyibuho kugira ngo bajye bagaragara neza.

Khadija Khattab, umwe mubahagaritswe.
Khadija Khattab, umwe mubahagaritswe.

Uyu mwanzuro wamaganiwe kure n’imiryango ishinzwe kuvugira abagore, ndetse n’abandi bantu batandukanye.

Uwafashe uyu mwanzuro nawe ni umugore uyobora ikigo gihuza radio na televiziyo by’igihugu (Egyptian Radio and Television Union) Safaa Hagazy, kandi nawe yahoze ari umusomyi w’amakuru kuri televiziyo y’igihugu.

Abafatiwe iki cyemezo ntibacyakiriye neza kuko bavuga ko kitabereye, ndeste ko ari n’ibintu bagombaga kuganirira imbere mu kigo.

Ikinyamakuru Al-Yawm Al-Sabi dukesha iyi nkuru cyatangaje ko umwe mu bahagaritswe witwa Khadija Khattab usanzwe ukora ibiganiro kuri ‘Channel’ ya kabiri ya televiziyo y’igihugu, yatangaje ko abasanzwe bamukurikira bakwiye kumureba mu biganiro aheruka gukora bakareba koko niba abyibushye cyane ku buryo yahagarikwa mu kazi.

Undi munyamakuru nawe wahawe icyo kiruhuko yavuze ko ari icyemezo kigayitse, ngo ni icyemezo cyababaje imiryango yabo, akavuga ko ari ibintu bagombaga kuganirira mu kazi kabo bitagiye hanze.

Ikigo gishinzwe amabwiriza n’imyitwarire y’abagore muri iki gihugu nacyo cyamaganiye kure iki cyemezo, cyavuze ko ari uguhonyora itegekonshinga ndetse no guhohotera igitsina gore.

Iki kigo cyahamagariye ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Misiri gukuriraho icyo cyemezo abo bagore n’abakobwa bahagaritswe.

Nubwo uwo mwanzuro wakomeje kunengwa, ngo hari impungenge ko icyo cyemezo kitazasubirwamo, kandi ngo n’imishahara y’abo bagore muri uku kwezi yarahagaritswe.

Iki cyemezo cyanagarutsweho n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bagiye bavuga ko ari ugupyinaganza uburenganzira bw’abagore.

Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Byose biterwa na buri muntu ibyo yita ko ABA BAGORE BAFATIWE IBI BYEMEZO BATAGARAGARA NEZA KURI TELEVIZIYO. Urugero: Jyewe Bgenge nkunda Abagore/Abakobwa bagufi babyibushye, bafite ibicece mu mbavu, amatama atigita, ibibuno n’amatako byiterera, amaguru manini ariko adafite imfundiko, ibirenge n’ibiganza bito bito, babaye bafite inzobe ipyemuye ariko y’umwimerere bikaba akarusho; ariko hariho abandi bakunda Abagore/Abakobwa bananutse b’iminambe, mu nda no ku kibuno wagirango hanyujijweho ipasi ishyushye, bagirango barasetse umwuka ugahera, bakwitsamura amenyo agatakara, mu nzira bagenda bagahungetwa mu muyaga, bakaba barebare bagenda bamanura imvura, …………Rero kuri Televisiyo hagombaga guhabwa akazi Abagore/Abakobwa b’ingeri zose kugirango twese twizihirwe ntihagire umuntu wigira nk’ushinzwe kudutoraniriza abo twemererwa kureba n’abo tutemererwa!!!!

    • Ku mugani wawe byose biterwana ça dépend.

  • Babahoye ubusa

  • Ibi nta sens namba bifite. Kubyibuha cga kunanuka se bihuriye he no gukora akazi neza? Ikizima n’uko akazi gakorwa, c’est tout. Iri naryo nihohoterwa ry’ikiremwa n’uburenganzira bwa muntu.

Comments are closed.

en_USEnglish