Mukamira: RDB yubakiye abaturiye Parc amashuri yatwaye miliyoni 55
Kuri uyu wa gatanu, hatashwe ibyumba by’amashuri birindwi bishya byubatswe ku kigo cy’amashuri abanza cya Kanyove, mu mudugudu wa Kamiro, mu Kagari ka Gasizi, mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu cyubatswe n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) muri gahunda yo gusaranganya umusaruro wa za Parike z’igihugu n’abazituriye.
Iki kigo gifite amateka kuva mu 1950 gishingwa na Kiliziya Gatolika, cyari gifite ibyumba 17 bishaje, bigatuma ngo abana 1,204 bakigamo batiga neza. Ubu RDB yabubakiye ibyumba 7 bigezweho, kandi ngo n’ibisigaye bishobora kubakwa.
Makuza Laurent, umuyobozi w’ikigo ati “Amashuri atarubakwa twari dufite amashuri mabi cyane, yari afite ibitaka mo imbere, abana bicara ku ntebe mbi cyane. Ibyumba byari na bito abana babyigana.”
Yongeraho ati “Mbere abana bigiraga ahantu habi bakaba barwara n’amavunja, ariko ubu bari kwigira mu mashuri mazima, meza kandi yujuje ibyangombwa kuko bicaye no ku ntebe nziza zijyanye n’igihe.”
Makuza akavuga ko izi mpinduka ngo zahinduye imyigire y’abana, ubu ngo basigaye bakunda kwiga, kandi ngo abana baritabira ishuri cyane ugereranyije na mbere.
Ati “Imbogamizi ubu zihari ni ayo mashuri ashaje yagombye gusimburwa kugira ngo abana bose bigire muri conditions zimwe.”
Ababyeyi, abarezi n’abana bo muri uyu murenge wa Mukamira ariko baragaragaza imbogamizi yo kutagira aho kwiga amashuri y’ibanze y’imyaka 9 na 12.
Makuza ati “Abana bagiye mu mashuri y’ibanze y’imyaka 12, iyahafi ni Groupe Scolaire (G.S.) ya Mukamira, aho bakora urugendo rw’amasaha 3, indi ikaba G.S. ya Rwinzovu muri Musanze (bakoresha amasaha 4), iyo umwana ajya kwigayo biramugora, bashyize nk’amashuri ya 12 inaha hafi byarushaho gufasha cyane cyane abana baba bagiye muri 12.”
Uwavuze mu izina ry’ababyeyi n’abarezi, Munyentwari JMV yasabye kandi ko abarimu bahabwa icyumba cyo guteguriramo amasomo, isomero ndetse n’ibindi. Basaba kandi kwinjizwa muri gahunda ya ‘One laptop per child’, abana bagahabwa mudasobwa, kugira ngo abana n’abarimu babo barusheho gucengera ikoranabuhanga.
Belise Kaliza, ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije muri RDB, avuga ko kubaka iri shuri i Mukamira ari ukwerekana ko kubungabunga ibidukikije bigirira akamaro abantu baba hafi Parike y’ibirunga.
Ati “Ni ukwerekana ko u Rwanda rugeze ahantu hashimishije mu bikorwa byo kubungabunga ibinyabuzima byo mu maparike.”
Kaliza kandi avuga ko ibi bikorwa bituma abaturage bahinduka ndetse bakumva akamaro ko gusigasira ibidukikije n’amaparike.
Ati “Biragaragara cyane, hari ibikorwa byinshi bakora mu gufatanya natwe,…abaturage nibo badufasha gusana ruriya rukuta twakoze iyo tugize nk’ibyago rugasenyuka, iyo hagize icyo aricyo cyose cyangwa n’inyamanswa iyo zivuye muri Parike badufasha hamwe n’inzego kongera kuzisubizayo, imyumvire yarahindutse kandi iracyakomeza guhinduka.”
Ku byifuzo abarezi n’ababyeyi bagaragaje, Kaliza yabizeje ko RDB izafatanya n’Akarere ka Nyabihu bishyirwe ku rutonde rw’ibyihutirwa byakwitabwaho mu mwaka utaha.
Iri shuri rya Mukamira munsi ya Parike y’Iburunga ryatashywe nyuma y’irya Gatebe mu nkengero z’Akagera n’irya Gisakura mu nkengero za Nyungwe aherutse gutahwa, byose ni mu rwego rwo kwitegura gahunda zo Kwita izina ziteganyijwe mu ntangiro z’ukwezi gutaha.
RDB yatangaje ko kubaka ibi byumba 7 n’ikigega by’ishuri rya Kanyove byatwaye amafaranga agera kuri Miliyoni 55 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri rusange ngo kuva iyi gahunda yo gusaranganya umusaruro wa za Parike z’igihugu n’abazituriye yatangira mu myaka 10 ishize, imaze gutwara amafaranga y’u Rwanda ageze muri Miliyari na miliyoni 600.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
4 Comments
Mujye mureka gushyiraho umubare kuko umuntu urebye byabatesgagaciro.
Hano harimo itekinika rikabije.Aba bana ntabwo bafite intebe zimeze kuri niba biga murariya mashuli mbona inyuma.
mujye mukomeza mwigire abanyabwenge muzasanga arimwe bicucu. umunyarwanda yaciye umugani ngo utazi ubwenge ashima ubwe ! abana babubakiye amashuri barishimye ariko wowe uricaye kuri phone yawe cg machine na philosophie zamabyi ngo abantu batekinitse.
Mwagiye mutanga ibitekerezo byanyu mudatukanye koko? Ubwose wowe ndegeya urushije iki uriya mukingo?