Digiqole ad

Byari icyubahiro kuba umutoza mukuru w’Amavubi –McKinstry

 Byari icyubahiro kuba umutoza mukuru w’Amavubi –McKinstry

McKinstry yari afite ikizere cyo kujyana Amavubi muri CAN ntibyakunda (Photo: archive/Umuseke).

Johnny McKinstry wari umaze umwaka n’igice atoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ yemeje ko yahagaritswe ku mirimo ye, ndetse ashimira n’abo bakoranye. Ati “Byari icyubahiro kuba umutoza mukuru w’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda.”

McKinstry yari afite ikizere cyo kujyana Amavubi muri CAN ntibyakunda (Photo: archive/Umuseke).
McKinstry yari afite ikizere cyo kujyana Amavubi muri CAN ntibyakunda (Photo: archive/Umuseke).

Mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 17 Kanama 2016, nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, umunya-Ireland Johnathan McKinstry yirukanwe.

Soma inkuru: BYARANGIYE, Johnny McKinstry yirukanywe

Uyu musore w’imyaka 30, ngo yirukanwe mu buryo bwemewe n’amategeko nk’uko umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC), Lt. Col. Rugambwa Patrice yabitangarije Umuseke.

Yagize ati “Ibyo twakoze nibyo amategeko ateganya. Amasezerano twagiranye nawe, harimo ibyo atubahirije. Harimo intego atagezeho. Twahisemo gutandukana nawe, kuko hari ingingo ziri mu amsezerano yacu zibitwemerera.”

Nyuma yo guhabwa ibaruwa imusezerera kuri uyu wa kane, McKinstry yanyujije ku rubuga rwe rwa internet inyandiko igenewe abanyamakuru, yibanda cyane ku kwibutsa abantu ibyo yagejeje ku ikipe y’igihugu Amavubi.

McKinstry ngo yishimira ko ariwe mutoza wabashije kugeza kure Amavubi makuru mu mikino nyafurika, kuko yayagejeje muri ¼ cya CHAN yabereye mu Rwanda mu ntangiro z’uyu mwaka.

Ngo arishimira kandi ko asize Amavubi ku mwanya wa kabiri, mu matsinda yo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika ‘CAN’.

Mubyo yagezeho n’amavubi yishimira kandi, harimo kuba yarageze ku mukino wa nyuma w’imikino ya CECAFA y’ibihugu, batsinzweho na Uganda mu mpera z’umwaka ushize wa 2015.

Ati “Kugirwa umutoza w’irushanwa muri CECAFA Challenge Cup 2015 byagaragazaga iterambere ikipe yarimo igeraho binyuze mu kazi twafatanije.”

McKinstry yavuze ko akurikije uko yitwaye mu mikino yayoboyemo Amavubi atumva neza impamvu zatumye yirukanwa, ngo yatunguwe ndetse ababazwa n’umwanzuro wo kumuhagarika.

Yagize ati “Hirengagijwe ibyiza byagezweho, amanota yataye ku rutonde rwa FIFA. Nubwo nza twari twarumvikanye ko intego ari intsinzi muri CHAN, no guteza imbere ikipe by’igihe kirambye… Imihigo nari nahawe muri CHAN narayesheje ndetse ndanayirenza.

Impamvu ziri inyuma y’umwanzuro (wo kumpagarika) kubwanjye ntabwo zisobanutse neza. Urebye uko twitwaraga kugeza uyu munsi, natunguwe ndetse mbabazwa n’umwanzuro w’uyu munsi, mbabazwa n’uko yaba njye n’ikipe tutabashije kurangiza ibyo twatangiye.”

McKinstry yavuze ko yari ari mu nzira yo kubaka ikipe ikomeye ishingiye ku bene gihugu, kuko ubwo yazaga mu Rwanda yasanze hamaze gufatwa umwanzuro wo guca mu ikipe y’igihugu abakinnyi bose bahawe ubwenegihugu, nyamara akaba yarabashije kugerana nabo ku bigwi Amavubi atigeze ageraho kuva yabaho.

Ati “Nkurikije ibyo njye n’iyi kipe twagezeho mu mezi 17 ashize, nzi neza ko amateka azagaruka kenshi kuri iki gihe nka kimwe mu bihe umupira w’amaguru w’u Rwanda wazamutse kandi ukagera kuri byinshi (successful).”

Mu nyandiko ye, umutoza Johnny McKinstry yasoje ashimira abakinnyi, abayobozi ba Siporo, n’Abanyarwanda yabashije guhura nabo muri rusange.

Ati “Muri rusange, igihe maze ndi umutoza mukuru w’u Rwanda, ni kimwe mubyo nzahora nibuka nkumva ndanezerewe kandi mfite ishema.”

McKinstry yahawe akazi muri Werurwe 2015, u Rwanda ruri ku mwanya wa 72 ku Isi. Ubu agiye rwaramanutseho imyanya 49, kuko ruri ku mwanya wa 121 ku rutode rwa FIFA.

McKinstry yasubije inyuma u Rwanda imyanya 49 ku rutonde rwa FIFA
McKinstry yasubije inyuma u Rwanda imyanya 49 ku rutonde rwa FIFA

Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko mu masezerano ya McKinstry, harimo ko agomba kugeza u Rwanda mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon 2017, no kugera kure mu guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’isi cya 2018. Izi ntego zombi ntiyazigezeho.

Mu mikino 29 u Rwanda rwatojwe na Johnny McKinstry, rwatsinze 11, runganya inshuro enye (4), rutsindwa imikino 14.

Nk’uko ingingo igenga uguseswa kw’amasezerano y’uyu mutoza ibigena, ngo McKinstry agomba guhabwa bihumbi 10 by’amadolari hafi miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda, angana n’umushahara w’ukwezi gutaha.

Hari amakuru avuga ko umutoza mushya wa APR FC, Kanyankole Gilbert ariwe uzazimbura by’agateganyo Johnny McKinstry.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • IYABA HATOZAGA UMUNWA WARI KUZATUGEZA MURI WORLD CUP NDETSE UKANAGITWARA, FOOTBALL SIBIPIINDI SHA MUSORE

  • jyenda puuuu!

  • agiye guhita agura inzu iwabo abeho neza ntazibagirwa u Rwanda namahirwe ye .

  • Iyo wirukanye umutoza ntuzane umurusha uba ukoze effort nkiyisabune !uyu mutoza azize ubusa u Rwanda ntabakinyi rwigirira tous simplement

  • bajye bayaha abanyarwanda erega ndavuga amavubi.Aba bazungu sabo kurya taxes zacu gusa se nta musaruro. Abanyafrica turacyafite spirit ya colonization kabisa

    • Irakoze we! abazungu ntabwo baturusha ubwenge ariko baturusha ubumenyi n amafaranga, ni tutemera ibyo ngo tubigireho bazadukoresha forever .

  • Ahakuye CV nyine!!!
    Umwana w ‘umwera ntakina muzumve avuga byinshi saving irimo akantu……()

Comments are closed.

en_USEnglish