Digiqole ad

Rayon Sports yaguze Moussa Camara ngo asimbure Diarra wagiye muri DCMP

 Rayon Sports yaguze Moussa Camara ngo asimbure Diarra wagiye muri DCMP

Moussa Camara yasinye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, aha ari kumwe n’umutoza wa Rayon Sports.

Umunya-Mali Moussa Camara yasinyiye Rayon sports amasezerano y’imyaka ibiri, asimbuye mugenzi we Ismaila Diarra wagiye muri Daring Club Motema Pembe yo muri DR Congo.

Moussa Camara yasinye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, aha ari kumwe n'umutoza wa Rayon Sports.
Moussa Camara yasinye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, aha ari kumwe n’umutoza wa Rayon Sports.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 21 Kanama 2016, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwasinyishije rutahizamu mushya ukomoka muri Mali. Moussa Camara wavutse tariki 16 Kamena 1994, yasinye imyaka ibiri akina muri Shampiyona y’u Rwanda.

Nk’uko Umuseke wabitangarijwe n’umunyamabanga wa Rayon Sports Gakwaya Olivier, ngo uyu musore aje gusimbura mugenzi we, Ismaila Diarra bavuka mu mujyi umwe wa Bamako.

Ati “Twasinyishije Moussa Camara amasezerano y’imyaka ibiri adukinira. Ni rutahizamu mwiza. Twagombaga kurangizanya nawe vuba kuko ba rutahizamu badufashije umwaka ushize, Davis Kasirye na Ismaila Diarra bagiye muri DCMP.”

Yongeraho ati “Diarra twari twongereye amasezerano y’umwaka umwe, ariko ayo masezerano yavugaga ko mu gihe abonye indi kipe, twamureka akigendera. Byari ngombwa ko tuzana undi rutahizamu, twizeye ko Moussa Camara azadufasha.”

Moussa Camara w’imyaka 22 aje mu Rwanda avuye muri AS Kasserine yo muri Tunisia, yagiyemo avuye muri AS Bamako yo muri Mali.

Uyu musore yasinyishirijwe rimwe na myugariro wavuye muri AS  Muhanga yamanutse mu kiciro cya kabiri Mutsinzi Ange Jimmy, wari mu ikipe y’igihugu U20 yakinnye na Uganda na Egypt.

Mutsinzi Ange Jimmy wavuye i Muhanga nawe yasinyiye Rayon itozwa na Masudi Djuma.
Mutsinzi Ange Jimmy wavuye i Muhanga nawe yasinyiye Rayon itozwa na Masudi Djuma.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Twizere ko tuzabona adukorera nka Davis na Diarra kuko nibwo duheruka Tarasisi na Binezero harimo na Minani.

  • nibyo ikipe yacu dukunda imeze neza gusa mwongeyemo ba myugariro nka 2 bameze neza byarushaho kuba byiza

Comments are closed.

en_USEnglish