Digiqole ad

Akarere ka Nyamagabe kasinye Imihigo mu ikoreshwa ry’ikorabuhanga Irembo

 Akarere ka Nyamagabe kasinye Imihigo mu ikoreshwa ry’ikorabuhanga Irembo

Ikoranabuhanga Irembo rifasha Abanyarwanda kubona Serivisi za Leta zigera kuri 32.

Nyuma y’igihe kirenga umwaka urenga Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda batangiye gukoresha ikoranabuhanga Irembo, muri iki cyumweru, Akarere ka Nyamagabe nako kasinye imihigo y’ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga Irembo mu mitangire ya Serivisi.

Imihigo abayobozi b'Imirenge bagiye basinyana n'Akarere.
Imihigo abayobozi b’Imirenge bagiye basinyana n’Akarere.

Umuhango wo gusinya iyi mihigo wabaye hagati y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ndetse n’umuyobozi w’Akarere Nyamagabe.

Byakozwe nyuma y’amahugurwa y’iminsi ibiri ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga Irembo, yateguwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, RwandaOnline ifite mu nshingano Irembo, kubufatanye n’Uturere twose two mu gihugu.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abakozi bashinzwe irangamimerere ku mirenge, abakozi bashinzwe ubutaka ku mirenge, abakozi bashinzwe imisoro mu Karere, umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere, umukozi ushinzwe Ikoranabuhanga ku Karere, ndetse n’Abanyamabanga Nshingwa bikorwa b’imirenge, mu rwego rwo kubongerera ubushobozi ndetse no kuzamura imyumvire yabo ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga Irembo.

Nyuma y’aya mahugurwa no gusinya imihigo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yavuze ko impamvu y’aya mahugurwa ndetse no gusinya imihigo byari ukongera guhwitura inzego z’ubayobozi ku rwego rw’umurenge ndetse n’Akarere muri rusange ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga Irembo.

Akavuga ko gusinya Imihigo n’abagira uruhare mu mitangire ya Serivisi hakoreshejwe urubuga rwa internet Irembo bizagaragaza abakoze neza ndetse n’abagomba guhiturwa.

Mayor Mugisha Philbert kandi yagiriye inama uturere ko tugomba gusinya imihigo mu bijyanye n’ikoranabuhanga hakoreshwejwe Irembo kuko bizatuma ubu buryo bwihuta kandi bugashyirwa mu bikorwa vuba nk’uko umuvuduko iterambere ry’igihugu cyacu wihuta.

Ntabwoba Jules, umukozi ushinzwe imenyekanisha n’amakuru y’Irembo yatubwiye ko kugeza ubu bamaze guha amahugurwa mu nzego zitandukanye z’abakozi ba Leta ndetse na ba rwiyemezamirimo bakoresha Irembo mu gusaba no kwishyura Serivisi, no gutanga Serivisi za Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga Irembo.

Ati “Twahisemo kongera gutanga aya mahugurwa mu bundi buryo bushyashya, aho inzego zitandukanye zihurizwa hamwe mu rwego rwo kugira ngo buri wese amanye ibyo undi akora maze, bagafatanyiriza hamwe gushaka ingamba zo kunoza imitangire ya Serivisi.”

Jules Ntabwoba, Ushinzwe imenyekanisha n’amakuru y’Irembo.
Jules Ntabwoba, Ushinzwe imenyekanisha n’amakuru y’Irembo.

Yongeraho ati “Mu by’ukuri, aya mahugurwa yo mu matsinda tuyitezeho umusaruro mwinshi,…Uturere dutangiye gusinya imihigo ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga Irembo aho twifuza ko n’utundi turere twareberaho maze twose tugahiga, bityo iterambere ry’igihugu cyacu rikarushaho kwihuta.”

Abahawe aya mahugurwa bishimiye iki gikorwa kuko noneho yahuje abikorera n’abayobozi mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi.

Ndikumana Gerard, rwiyemezamirimo w’ikoranabuhanga Irembo ati “Aya mahurwa yongerereye imikoranire myiza hagati ya ba rwiyemezamirimo bafasha gusaba no kwishyura Serivisi za Leta n’abayobozi batanga izo Serivisi, bityo bizafasha kurushaho gutanga Serivisi nziza hifashishijwe ikoranabuhanga Irembo.”

Uko Serivisi z’Irembo zikora

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga Irembo bukoreshwa mu bice bubiri, ukoresheje Telefoni igendanwa udakeneye internet ukanze *909# cyangwa ukoresheje internet unyuze ku rubuga www.irembo.gov.rw.

Umuntu abasha gusaba, akanishyura Serivisi za Leta zigera kuri 32 binyuze ku Irembo, hanyuma akajya ku Murenge gufata icyangombwa amaze kubona ubutumwa bumubwira ko icyangombwa cye cyamaze gukorwa.

Uburyo bwo kwishyura bukaba ari ubu bukurikira:  TigoCash , Airtel Money , Bank of Kigali, VisaCard ndetse na MasterCard.

Zimwe muri Serivisi zisabirwa, zikishyurirwa kandi zigatangirwa ku ikoranabuhanga Irembo zirimo Icyemezo cy’amavuko, Inyandiko y’ivuka, Inyandiko y’uko uri ingaragu, Inyandiko y’Ishyingirwa, Icyemezo cyo kuba warashyingiwe, Icyemezo cy’uko umuntu yitabye Imana, Inyandiko y’uko umuntu yitabye Imana, Kwiyandikisha mu mpushya zo gutwara ibinyabiziga n’izindi nyinshi.

Abafite ibibazo bitandukanye binyuzwa ku murongo utishyurwa ariwo 9099, no kuri Email: [email protected]; cyangwa ukohereza ubutumwa kuri Whatsapp ukoresheje Nomero 0788315009.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Iri koranabuhanga ni ryiza, ariko ryaba ryiza kurushaho ridahinduye ikiguzi umuturage yarihaga service ku Murenge , Kuko ikoranabuhanga ryiza ni iryihutisha service kandi rikagabanya igiciro umuntu yishyuraga ngo abone iyo service.

    Hari aho nagiye gusaba icyangombwa bambwirako kishyurwa 5000 Frw, ndabyumva kuko ari gahunda izwi bisanzwe,Ubwo Irembo service nishyura 500 Frw,bampa numero njya kwishyuriraho kuri bank ,ngezeyo nabo (Airtel agent bandangiye )bambwira ko ngomba kubaha andi 490 Frw arenga kuri 5000 Frw ! Ndibaza ese kwishyura service nabyo bicibwa Frw?!! utwo du charges tundi ni utwiki?
    Ese uwabwiwe ibisabwa byose akabizana ,hanyuma bakamuha numero de cpte akishyurira ku Murenge SACCO siwe uhendukirwa kuko ntazindi charges zindi bimusaba? Ababisobanukiwe nibadusobanurire

Comments are closed.

en_USEnglish