Ubushakashatsi: Abanyarwanda bashobora kwigezaho amashanyarazi batarindiriye Leta

Kuri uyu wa gatanu, Ihuriro ry’ibigo by’abikorera bashora imari mu ngufu z’amashanyarazi “Energy Private Developers Association” ryatangaje ubushakashatsi bugaragaza ko Abanyarwanda batuye hirya no hino mu byaro bashobora kwishyira hamwe bakiha umuriro w’amashanyarazi batarindiriye ko Leta iwubaha. Ubu Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo igere ku ntego yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturarwanda 70% […]Irambuye

U Rwanda rwishyura hafi miliyari 2 ku mwaka rugura noti

Kuko u Rwanda rudafite ubushobozi n’uburenganzira bwo kwikorera inoti n’ibiceri by’amafaranga rukoresha, buri mwaka Banki Nkuru y’Igihugu itanga amafaranga y’u Rwanda hafi miliyari ebyiri rugura inoti n’ibiceri dukoresha. Chantal Kasangwa, Director General of Operations muri Banki Nkuru y’igihugu avuga ko byibura buri mwaka u Rwanda rutanga amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya Miliyari n’igice (1 […]Irambuye

Uko BNR isobanura izamuka ry’ibiciro n’itakara ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda

Kuri uyu wa kane, Banki Nkuru y’igihugu (BNR) yatangaje ishusho y’ubukungu n’urwego rw’imari by’u Rwanda (Monetary Policy and Financial stability statement), byugarijwe n’izamuka rusange ry’ibiciro ku masoko, gukomeza guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda bigeze kuri 6.9%, ikinyuranyo cy’ubucuruzi gikomeje kuzamuka, inguzanyo zitishyurwa neza zigeze kuri 7% by’inguzanyo zitangwa na banki n’ibindi. Gusa, muri rusange ubukungu […]Irambuye

Ambasaderi wa EU yasuye abaturage ba Rwinkwavu havugwa Amapfa

Kuri uyu gatatu, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi utera inkunga nyinshi urwego rw’ubuhinzi rw’u Rwanda, Michael Ryan yasuye abahinzi bo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza i Rwinkwavu havugwa amapfa yateje inzara, we yabonye ngo nta kibazo gihari. Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi “European Union (EU)” uherutse gutera inkunga u Rwanda ya Miliyoni 200 z’Ama-Euro, akazakoreshwa cyane cyane […]Irambuye

Rwimiyaga: Umwana na Nyina barakekwaho kwica urw’agashinyaguro Ihene 33

Mu mudugudu wa Kirebe, Akagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga, mu Karere ka Nyagatare, umubyeyi Nyiragicali w’imyaka 57 n’umuhungu we Mulisa w’imyaka 32 bari mu maboko ya Polisi bakekwaho gutanga ababwiriza yo kwica urwagashinyaguro ihene 33 z’umworozi witwa Frank Muzungu na Mugenyi Ernest. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yabwiye Umuseke ko […]Irambuye

Imisoro ihanitse yatumye itabi rinyobwa mu Rwanda rigabanukaho 11%

Minisiteri y’imari n’igenamigambi iratangaza ko nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ishyizeho amategeko mashya yo gusoresha itabi byatumye imisoro yaryo irushaho kwiyongera, ngo byatumye ingano y’itabi rinyobwa igabanukaho hafi 11%, ariko imisoro irikomokaho yo ntiyamanutse. Kuva kuri uyu kabiri, mu Rwanda harabera inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ihuje ibihugu 14 byo muri Afurika, basangira inararibonye ku mategeko […]Irambuye

Nyamasheke: Abagore baremeye umugabo uherutse kwicirwa umugore

Etienne Usabyimbabazi uherutse kubura umugore we wishwe n’abagizi ba nabo mu kwezi gushize, yaremewe n’abagore bo mu rugaga rw’abagore mu karere ka Nyamasheke mu rwego rwo kumufata mu mugongo. Bamuhaye ibiribwa n’ibikoresho ndetse n’amafaranga ibihumbi magana atanu. Uwishwe ni Nyirahabiyaremye Jeannette yishwe mu ijoro ryo ku itariki 30 Nyakanga. Yishwe aciwe umutwe n’umuntu ngo wamuhamagaye amubwiraga ko […]Irambuye

Mu Rwanda hagiye kongera gutangwa ubuvuzi ku bantu badidimanga

Kaminuza ya Florida Atlantic yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku bufatanye n’ikigo Nyafurika cy’ubushakashatsi ku bijyanye n’imbogamizi zo kudidimanga (African stuttering Research Center) bagiye kongera gutanga ubuvuzi ku bantu bavuga badidimanga (Speech Therapy) mu Rwanda, kandi ku buntu. Kudidimanga n’imbogamizi ibaho iyo umuntu avuga ategwa, cyangwa asubiramo amagambo amwe n’amwe ku buryo hari igihe […]Irambuye

DR Congo: Hadi Janvier na Byukusenge begukanye criterium ya Goma

Isiganwa rizenguruka umujyi wa Goma muri DR Congo, ryatumiwemo Benediction Club yo mu Rwanda ryasojwe Hadi Janvier ari imbere, akurikiwe na Patrick Byukusenge. Kuri iki cyumweru, tariki 21 Kanama 2016, habaye isiganwa rizenguruka umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gusiganwa ku magare. Byari biteganyijwe ko iri siganwa ryitabirwa n’ikipe zo muri […]Irambuye

en_USEnglish