Gisagara: Ubukene butuma impunzi zitwara inda zitateguwe

Urubyiruko rw’abakobwa b’impunzi zo mu Nkambi ya Mugombwa ruravuga ko kutagira  icyo rukora no kutagira ubushobozi bwo kubona ibyo bakeneye, ari imwe mu mpamvu ituma umubare w’abatwara inda zitateganyijwe zikomeje kwiyongera muri iyi nkambi, bagasaba ko babona ubufasha hakiri kare. Inkambi ya Mugombwa icumbikiye impuzi z’Abanye-Congo 18 000, ikomeje kuvugwamo ikibazo cy’abana b’abakobwa bakomeje guterwa […]Irambuye

Muhanga: Umugore byavuzwe ko ‘yiyahuye’, umugabo we arakekwa ko ari

Nyuma yo gushyirwa mu majwi n’abaturage cyane, Charles Rwirangira ari mu maboko ya Polisi akekwaho kwica umugore we, hanyuma akamushyira mu mugozi ngo bazavuge ko yiyahuye. Kuwa kabiri twabagejejeho inkuru y’urupfu rwa Jeannette Murekatete w’imyaka 45 bivugwa ‘yiyahuye’. Nyuma y’uko urupfu rwe rumenyekanye, abaturage bakomeje gutanga amakuru ko Jeannette Murekatete ashobora kuba atariyahuye, ahubwo ashobora […]Irambuye

Kutumvikana n’umutoza bitumye Hakizimana Lionel asezera muri Espoir BBC

Umukinnyi wa Basketball, Hakizimana Lionel yasezeye mu Espoir Basketball Club yakiniraga kubera kutumvikana n’umutoza mushya wayo Nkusi Karim. Kuri uyu wa kane tariki 29 Nzeri 2016, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball asezeye ku mugaragaro mu ikipe yakinagamo ya Espoir Basketball Club yari amazemo imyaka itatu. Uyu musore bivugwa ko atumvikanye n’umutoza mushya wa […]Irambuye

MININFRA mu gushaka umuti ikibazo cya ‘embouteillage’ mu mihanda ya

Minisiteri y’ibikorwa-remezo (MININFRA) iratangaza ko iri muri gahunda zo kwagura imihanda yo mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’umubyigano w’imodoka ‘embouteillage’ gikomeje kwiyongera. Mu muhango wo kumurika uko imihigo y’umwaka ushize wa 2015/2016 yeshejwe, no gusinya indi mihigo igiye gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka wa 2016/2017; Minisiteri y’ibikorwaremezo yavuze ko ifite […]Irambuye

Butera Andrew abona uyu ari umwaka wo gusubirana umwanya mu

Umukinnyi wo hagati wa APR FC, Butera Andrew umaze iminsi yitwara neza mu mikino ikipe ye ikina, afite ikizere ko uyu mwaka uzamuhira, akongera kubobona umwanya mu ikipe y’igihugu Amavubi. Butera Andrew yari amizero y’u Rwanda mu bakinnyi bo hagati, dore ko yari ayoboye umukino w’ikipe y’igihugu Amavubi U17 yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe […]Irambuye

V. Ndayisenga muri 6 bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu magare yatangaje urutonde rw’abakinnyi batanu barimo Valens Ndayisenga na Bonaventure Uwizeyimana bakina muri Team Dimension Data bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi “UCI World Championships 2016”. Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Nzeri 2016, nibwo ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda “FERWACY” n’ikipe y’igihugu “Team Rwanda”, batangaje abakinnyi bazahagararira u […]Irambuye

Rayon Sports irashaka undi rutahizamu wo gufasha Moussa Camara

Mu gihe habura iminsi 17 gusa ngo Shampiyona y’u Rwanda itangire, Masudi Djuma utoza Rayon Sports arashaka undi rutahizamu, kuko ngo yabonye ubusatirizi bwe butari ku rwego ashaka. Mu mwaka ushize w’imikino, Rayon Sports yatsinze ibitego 50, ari nayo kipe yatsinze ibitego byinshi, ibikesha ubusatirizi bukomeye yari ifite. Umutoza wayo avuga ko kubera ubusatirizi bwiza […]Irambuye

Niyonzima Olivier ‘Sefu’ mu igeragezwa muri Charleroi yo mu Bubiligi

Umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports, Niyonzima Olivier bita ‘Sefu’ ashobora kujya gukora igeragezwa mu ikipe ya ‘Royal Charleroi Sporting Club’ yo mu Bubiligi. Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu w’imyaka 20, ukina hagati yugarira ubwugarizi “defensive midfielder” muri Rayon Sports ashobora gusohoka mu Rwanda, akajya mu igeragezwa mu ikipe yo mu kiciro cya mbere mu […]Irambuye

Kwishyura imyenda ntabwo aribyo biri gutuma Ifaranga ry’u Rwanda rita

Kuri uyu wa kabiri, Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu John Rwangombwa yatangaje ko kubera ibibazo biri mu bukungu bw’isi, n’ikinyuranyo cy’ubucuruzi “Trade deficit” hagati y’ibyinjizwa n’ibisohoka mu gihugu gikomeje kuzamuka, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari ngo kazakomeza kugwa. Nyuma y’inama abayobozi bakuru ba Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) bagira buri gihembwe “Monetary Policy Committee”, biga […]Irambuye

Imodoka zitwara abagenzi zatangiye gushyirwamo “Speed Governors”

Kuri uyu wa mbere Polisi, ifatanyije na Minisiteri y’ibikorwa remezo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro “RURA” batangije kumugaragaro igikorwa cyo gushyira mu mdoka zitwara abagenzi icyuma gipima kandi kikagabanya umuvuduko “Speed Governor”. Iki cyuma kizwi nka “Speed Governor” gifasha mu gupima, ndetse kigendeye ku muvuduko cyagenewe iyo imodoka ishatse kuwurenga kirabigaragaza, […]Irambuye

en_USEnglish