Digiqole ad

Kutumvikana n’umutoza bitumye Hakizimana Lionel asezera muri Espoir BBC

 Kutumvikana n’umutoza bitumye Hakizimana Lionel asezera muri Espoir BBC

Yasezeye bagenzi be bakinanye muri Espoir BBC.

Umukinnyi wa Basketball, Hakizimana Lionel yasezeye mu Espoir Basketball Club yakiniraga kubera kutumvikana n’umutoza mushya wayo Nkusi Karim.

Yasezeye bagenzi be bakinanye muri Espoir BBC.
Yasezeye bagenzi be bakinanye muri Espoir BBC.

Kuri uyu wa kane tariki 29 Nzeri 2016, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball asezeye ku mugaragaro mu ikipe yakinagamo ya Espoir Basketball Club yari amazemo imyaka itatu.

Uyu musore bivugwa ko atumvikanye n’umutoza mushya wa Espoir BBC, Nkusi Karim. Byatumye atangira kubura umwanya mu mikino y’iyi kipe.

Hakizimana Lionel yabwiye Umuseke ko yamaze gusezera muri Espoir, kandi batandukanye neza n’ubwo atari yishimiye kudakinishwa.

Ati “Hari ibyo ntumvikanyeho n’abayobozi n’umutoza Karim. Ntabwo ibintu byari byiza na gato, kuko nasigaga akazi kanjye kantunze nkajya mu myitozo no mu mikino yabo, bikarangira batampaye umwanya. Ni ikipe ntari mfitiye amasezerano, gukomeza kuyibamo numvaga ari uguta umwanya.”

Lionel abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yasezeye bagenzi be anavuga ko yavuye muri Espoir kuko ashaka guharanira uburenganzira bwe.

Yanditse ati “Ni imyaka myinshi twamaze dufatanya urugamba nshuti, twasangiye byinshi byiza n’ibibi, twatwaranye imidari n’ibikombe, sinari nzi ko igihe kizagera nkabasiga. Simbikoze kuko mbishaka, ni uko ngomba kurwanira uburenganzira bwanjye. Ntukemere ko abantu biyubakira izina bakoresheje iryawe, Imana yonyine niyo izi impamvu, gusa ku mugaragaro nsezeye Espoir Basketball Team.”

Lionel Hakizimana yageze muri Espoir bwa mbere muri 2004, yiga muwa gatatu w’amashuri yisumbuye. Ayivamo 2009 ajya muri Cercle Sportif de Kigali Basketball Club. Yasubiye muri Espoir BBC muri 2013.

Uyu musore bivugwa ko yatangiye ibiganiro na Patriots BBC, ku buryo ashobora kuba ariyo azakinira umwaka utaha w’imikino.

Hakizimana Lionel wambaye umweru ntiyari akibona umwanya muri Espoir.
Hakizimana Lionel wambaye umweru ntiyari akibona umwanya muri Espoir.
Uyu musore ufite umupira bivugwa ko ashobora gusanga inshuti ye Aristide Mugabe muri Patriots.
Uyu musore ufite umupira bivugwa ko ashobora gusanga inshuti ye Aristide Mugabe muri Patriots.
Uyu musore w'imyaka 24 ni umukinnyi mpuzamahanga w'ikipe y'igihugu.
Uyu musore w’imyaka 24 ni umukinnyi mpuzamahanga w’ikipe y’igihugu.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • heHEHEHEHEEHEH iyi caption ku ifoto ya nyuma ngo UYU MUSORE WI MYAKA 24 ? seriously ? Lionel wowe urabyemera ko ufite 24? jye mfite 29 ans Lionel yakinnye basketball i nyanza yiga 3 niga 2 none murusha imyaka 5? heheheh ubwo njye mfite 22

    • Yabaye professionel 2004, afite 12 ans!!!!!!

  • Narangije College Christ-Roi i Nyanza muri 2004 uwo musore ageze muri 3eme Secondaire?Niba koko afite 24 bivuze ngo icyo gihe yari afite 12, ibintu bidashoboka na gato ko wagera muri 3eme Secondaire ufite 12ans. Kandi icyo gihe yaje kuhiga agaragara ko akuze kabisa.
    Icyo gihe yakiniraga ikipe y’ishuri knd ari mu b’imena. Ntabwo rero wakinira ikipe y’ishuri secondaire mu bakinnyi b’imena ufite 12ans..
    Ubwo se yaba yaraje gutangira afite imyaka 9 ra???Ari ibyo yaba yaratangiye Primaire afite imyaka 3…Birashoboka????
    Nimwandika inkuru nk’iyi,mujye mureka gushyiraho imyaka y’umukinnyi kuko bituma mugaragara nk’abanyabinyoma.
    Lionnel abize CXR bose baramuzi kuko yaje aturutse ahandi atanahatsindiye aje azanywe no gukina gusa..Iyo myaka rero si iy’ukuri mwitubeshya.
    Murakoze

    • lionnel yahaje avuyemuri C.O.S.T ku hanika . kdi nabwo yahaje amashuri yabanje kumuzonga ,jye nigaga mubyimana ariko rwose abanyamakuru nabo barakabya

    • Ibyo uvuga se birahindura iki kweli?ko muba muta umwanya w’ubusa,kuko nawe ntawukuzi kuburyo bagufataho référence,

  • hahahaaaaa! uyu musore muzi muri Christ Roi i nyanza 2004, yari mukuru bihagije, ntiyari munsi ya 18ans rwose!

  • ariko mwibeshye ntafite imyaka 24

Comments are closed.

en_USEnglish