Niyonzima Olivier ‘Sefu’ mu igeragezwa muri Charleroi yo mu Bubiligi
Umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports, Niyonzima Olivier bita ‘Sefu’ ashobora kujya gukora igeragezwa mu ikipe ya ‘Royal Charleroi Sporting Club’ yo mu Bubiligi.
Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu w’imyaka 20, ukina hagati yugarira ubwugarizi “defensive midfielder” muri Rayon Sports ashobora gusohoka mu Rwanda, akajya mu igeragezwa mu ikipe yo mu kiciro cya mbere mu Bubiligi, izwi nka Royal Charleroi Sporting Club.
Uyu musore wazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA, yageze muri Rayon Sports avuye mu Isonga FC.
Sefu yabwiye Umuseke ko amakuru avuga ko ashobora kujya mu Bubiligi ari impamo, gusa ngo kugeza ubu nta byinshi abiziho, kuko umu ‘agent’ we ariwe uri kubikurikirana.
Ati “Sinshaka kubivugaho cyane, nibicamo nzababwira. Hari amakipe abiri yo mu Bubiligi nshobora kujyamo nibigenda neza. Imwe muri zo ni Charleroi. Gusa ubu umutima wanjye uri kuri Rayon Sports kuko ndacyayifitiye amasezerano y’umwaka. Binashobotse nayongera, nkazava mu Rwanda ikipe nzajyamo yumvikanye na Rayon Sports.”
Uyu musore agiye muri Royal Charleroi Sporting Club yaba asanze yo undi munyarwanda Yves Mitsindo ukina mu ngimbi zayo.
Royal Charleroi Sporting Club ikinira kuri Stade du Pays de Charleroi yakira abantu ibihumbi 17 bicaye neza. Ubu, iri ku mwanya wa gatanu (5) n’amanota 15, ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, irushwa amanota ane na SV Zulte Waregem ifite 19.
Nirisarike Salomon niwe Munyarwanda uheruka kujya gukina mu Bubiligi, muri Royal Antwerp Football Club yo mu kiciro cya kabiri mu Bubiligi muri 2011.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW