Digiqole ad

Imodoka zitwara abagenzi zatangiye gushyirwamo “Speed Governors”

 Imodoka zitwara abagenzi zatangiye gushyirwamo “Speed Governors”

Iyi ‘screen’ niyo izajya itanga amakuru y’umuvuduko imodoka yakoresheje ngo nta n’ubwo bishoboka ko Shoferi yatera indobo kuko byose bizajya bigaragara.

Kuri uyu wa mbere Polisi, ifatanyije na Minisiteri y’ibikorwa remezo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro “RURA” batangije kumugaragaro igikorwa cyo gushyira mu mdoka zitwara abagenzi icyuma gipima kandi kikagabanya umuvuduko “Speed Governor”.

Kariya kuma k'ubururu (mu kaziga) niko ka 'speed governor' Polisi izajya ireberaho umuvuduko imodoka igenderaho.
Kariya kuma k’ubururu (mu kaziga) niko ka ‘speed governor’ Polisi izajya ireberaho umuvuduko imodoka igenderaho.

Iki cyuma kizwi nka “Speed Governor” gifasha mu gupima, ndetse kigendeye ku muvuduko cyagenewe iyo imodoka ishatse kuwurenga kirabigaragaza, ndetse ngo gishobora no kumanura umuvuduko w’imodoka yarengeje umuvuduko.

Mu Rwanda, umuvuduko ntarengwa w’imodoka zitwara abagenzi muri rusange ni Kilometero 60 ku isaha. Mu modoka iyi gahunda yatangiriyeho, hashyizwemo igikoresho kimeze nka Telefone kizajya cyerekana umuvuduko umushoferi yakoresheje, kandi kikaba gifite n’ubushobozi bwo kugabanyiriza imodoka umuvuduko mu gihe irengeje umuvuduko ntarengwa.

Iyo imodoka irengeje umuvuduko, iki cyuma cyashyizwe mu modoka kirabyerekana, utwaye imodoka aramutse anacomoye kiriya cyuma wenda kugira ngo akore amanyanga, ngo byose kiriya cyuma kibitangaho amakuru kuri Polisi na Kompanyi imodoka ibarizwamo.

Iyi 'screen' niyo izajya itanga amakuru y'umuvuduko imodoka yakoresheje ngo nta n'ubwo bishoboka ko Shoferi yatera indobo kuko byose bizajya bigaragara.
Iyi ‘screen’ niyo izajya itanga amakuru y’umuvuduko imodoka yakoresheje ngo nta n’ubwo bishoboka ko Shoferi yatera indobo kuko byose bizajya bigaragara.

Umushoferi w’imwe mu modoka zashyizwemo iri koranabuhanga, Kamana Malakiya yavuze ko bizagabanya impanuka zakorwaga n’imodoka kubera umuvuduko mwinshi.

Avuga ko nta mbogamizi kiriya gikoresho kibateye, uretse impungenge ngo zo kuba cyakwibwa cyangwa nk’umwana akagicomora, umushoferi akaba yabihanirwa bakeka ko yaba yabigizemo uruhare.

Kugira ngo imodoka ishyirwemo ikoranabuhanga rya ‘Speed Governor’, nyirayo asabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 195,700.

Ku rundi ruhande, aya mafaranga hari Abashoferi bamwe bayabona nk’amananiza ku mwuga wabo kuko ngo aje yiyongera kuri internet basabwe kwishyura igitaraganya ariko ikaba idakora neza mu modoka nyinshi.

Umushoferi Kamana Malakiya we ngo yishimiye iri koranabuhanga.
Umushoferi Kamana Malakiya we ngo yishimiye iri koranabuhanga.

Alexis Nzahabwanimana, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri MININFRA yavuze ko gushyiraho ‘speed Governor’ bitavuze ko impanuka zigabanutse, kuko ngo uretse kurenza umuvuduko hari ubwo impanuka zinaterwa n’uburangare.

Yagize ati “Twasanze ari byiza gushyira Speed Governor mu modoka zitwara abagenzi ndetse n’izitwara imizigo mu rwego rwo guhangana n’impanuka, kuko iyo zikoze impanuka hapfa abantu benshi.”

Minisiteri y’ibikorwa remezo na Polisi bavuga ko uwo bazasanga adafite ‘Speed Governor’ azabihanirwa.

Hano ni muri 'controle technique' umupolisi yerekana ko bazajya bagenzura imodoka basanga imodoka yakoreshe umuduko ukabije cyangwa hari icyo 'speed gorvernor' yabaye umushoferi azajya abihanirwa.
Hano ni muri ‘controle technique’ umupolisi yerekana ko bazajya bagenzura imodoka basanga imodoka yakoreshe umuduko ukabije cyangwa hari icyo ‘speed gorvernor’ yabaye umushoferi azajya abihanirwa.
Umupolisi yerekana uburyo azajya afata abashoferi batubahirije amategeko bitamugoye.
Umupolisi yerekana uburyo azajya afata abashoferi batubahirije amategeko bitamugoye.
Abapolisi basuzuma uburyo 'speed governor' ikora.
Abapolisi basuzuma uburyo ‘speed governor’ ikora.
Umuyobozi wa Polisi IGP Emmanuel Gasana na Alexis Nzahabwanimana, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri MININFRA basobanurirwa uburyo 'speed governor' ikora.
Umuyobozi wa Polisi IGP Emmanuel Gasana na Alexis Nzahabwanimana, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri MININFRA basobanurirwa uburyo ‘speed governor’ ikora.
Abayobozi nibo batangije ikoreshwa rya 'speed governor'.
Abayobozi nibo batangije ikoreshwa rya ‘speed governor’.
IGP Emmanuel Gasana n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y'ibikorwa remezo baburiye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y'umuhanda.
IGP Emmanuel Gasana n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo baburiye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Abafite imodoka zitwara abagenzi n'abayobozi ba Kompanyi zitwara abagenzi bari bitabiriye uyu muhango.
Abafite imodoka zitwara abagenzi n’abayobozi ba Kompanyi zitwara abagenzi bari bitabiriye uyu muhango.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Good job!!!

  • Speed governor yari ikenewe kuko impanuka nyinshi ziterwa n’umuvuduko ukabije. Ariko nizeye ko bazishyira no mu modoka za RDF n’iza RNP kuko nabo bariruka cyane. RDF ikunze gukora impanuka kubera umuvuduko zigahitana ubuzima bw’abantu

  • bashake uburyo speed governor zashyirwa no kuri za moto nazo zikabije umuvuduko

  • Oya kabisa, mwagombye guhera kuri bano bagore akaba aribo mushiraho speed governor. Nawe se umugabo arakora ubukwe akageza umugore mu rugo bimuhenze, mu kanya nk’ako guhumbya akaba ahubutseyo, ibyo ni ibiki koko ? ….Nabo mubashakire speed governors zabo kabisa kuko birarenze.

Comments are closed.

en_USEnglish