Koperative 68 z’Abahinzi b’ibigori zasinye amaserano n’ababagurira umusaruro

Koperative 68 z’abahinzi b’ibigori ziherereye mu Turere icumi two mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’Amajyepfo, zasinye amasezerano n’abaguzi b’ibigori, ku buryo ngo batazongera gutaka kubura isoko ry’umusaruro bejeje. Aba bahinzi babigezeho babifashijwe n’ihuriro ririmo imiryango nka Agrifrop, WFP, Rwarri na RDO isanzwe ifasha abahinzi mu bijyanye no kubagezaho imbuto, inyongera musaruro, no kubongerera ubumenyi mu bijyanye […]Irambuye

Tennis: Denis Indondo wa mbere muri Africa, yegukanye Rwanda Open

Abakomoka muri DR Congo bagize umwuga umukino wa Tennis begukanye Rwanda Open  mu bahungu n’abakobwa, Denis Indondo wa mbere mu Africa wabaye uwa mbere mu bagabo ahembwa Amadolari ya Amerika 1 000. Kuri iki cyumweru tariki 25 Nzeri 2016, ku bibuga bya Tennis kuri Stade Amahoro nibwo hasojwe irushanwa mpuzamahanga rya Tennis, ‘Rwanda Open’. Nta […]Irambuye

Nyagatare: Abagore basabwe kujya bitabira umuganda kimwe n’abagabo

Mu muganda rusange ngaruka kwezi wo kuri uyu wa gatandatu wabereye mu Murenge wa Karanganzi ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare, abaturage n’abayobozi b’Akarere bagaye cyane abagore batitabira cyane umuganda kandi ari igikorwa cy’ingenzi kireba buri wese mu kubaka igihugu cye. Uyu muhanda ngaruka kwezi ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare, abaturage n’abayobozi batunganyije umuhanda mu rwego […]Irambuye

Ngera/Nyaruguru: Batangiye kubaka amashuri asimbura ayubatswe mu 1964

Nyaruguru – Kuri uyu wa gatandatu mu muganda rusange ngaruka kwezi, mu Murenge wa Ngera abaturage bafatanyije n’abayobozi b’Akarere gucukura umusingi w’ahazubakwa ibyumba bibiri by’amashuri bizasimbura ibyari bishaje kandi biteye inkeke byubatswe mu 1964, ndetse baharura umuhanda wa Kilometero imwe. Abaturage batuye mu mudugudu wa Nyanza ari naho ibi bikorwa byabereye, bishimiye ibikorwa byakozwe ku […]Irambuye

CAR: Abasirikare b’u Rwanda bambitswe imidari y’ishimwe

Kuri uyu wa kane tariki 22 Nzeri, abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Central African Republic bambitswe imidari bashimirwa ubunyamwuga, discipline, no gukora neza akazi bashinzwe n’umuryango mpuzamahanga. Imidari Ingabo z’u Rwanda (Rwabatt3) ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye “United Nations Multidimensional Integrated Stabilisation Mission in Central African Republic […]Irambuye

Abadepite ba EU bashatse gusura Victoire Ingabire barabangira

Abadepite bagize Komite iharanira uburenganzira bw’abagore n’uburinganire bw’ibitsina byombi mu Nteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi bamaze iminsi itatu mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, ngo bashatse guhura na Victoire Ingabire ufungiye ibyaha birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ubuyobozi burabangira. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Iratxe Garcia Perez uyoboye aba Badepite yavuze ko muri iyi minsi […]Irambuye

Turihagije mu biribwa n’ubwo ibiciro byabyo bikomeje kuzamuka –Tony Nsanganira

Umuseke wagiranye ikiganiro cyihariye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Roberto Nsanganira. Byinshi ku buhinzi bwo mu Rwanda… *Aragaruka ku bibazo bigaragara mu buhinzi, *Icyerekezo cy’ubuhinzi bw’u Rwanda, n’umusaruro wabwo, *Umusaruro wa Politike yo guhuza ubutaka imaze imyaka 9, *Imibereho y’abahinzi n’iterambere ry’ubuhinzi bakora… Nyuma y’imyaka 9, Politike yo guhuza ubutaha ubona yarageze […]Irambuye

Kigali: Ibihugu by’Afurika biriga ku micungire y’amazi

Kuri uyu wa gatatu, i Kigali hateraniye inama  y’ibihugu by’Afurika bihuriye ku byogogo (Bassin) bitandukanye bibarizwa mu muryango “Le Reseau Africain des organisms de Bassin (RAOB)”, biriga ku bijyanye n’imicungire y’amazi, hamwe n’imishinga y’iterambere. Ibihugu bihuriye ku kibaya/icyogogo (bassin) cy’uruzi rwa Nil n’urwa Senegal, biri mu Rwanda byungurana ubumenyi ku buryo bwo gucunga neza ibyo […]Irambuye

Umubyeyi agiye kujya aha umwana we umunani ari uko abishatse

Ku itariki 01 Kanama 2016, mu igazeti ya Leta hasohotse itegeko rishya nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura risimbura Itegeko n°22/99 ryo ku wa 12 Ugushyingo 1999. Iri tegeko risa n’irizakemura impaka nyinshi mu bijyanye no gucunga imitungo y’umuryango, n’izungura. Nubwo ku rundi ruhande rishobora kuzateza ibibazo mu gihe abantu […]Irambuye

en_USEnglish