Gicumbi: Umugabo yishe umugore we nawe ahita yiyahura

Umugabo witwa Jean de Dieu Twizeyimana wo mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Gicumbi, arakekwaho kuba yishe umugorewe hanyuma agahita nawe yiyahura. Amakuru atugeraho aravuga ko ubu bwicanyi bwabaye mu gicuku cyo kuri uyu wa gatanu tariki 07 Ukwakira. Abaturage basanze munzu umurambo wa Jean de Dieu Twizeyimana w’imyaka 30, n’uw’umugorewe […]Irambuye

Min. Nyirasafari ngo ashishikajwe no kubona umugore n’umugabo bombi batera

Nyuma yo kurahirira inshingano zo kuba Minisitiri mushya ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Esperence yavuze ko ashishikajwe no kubona umugore n’umugabo bombi batera imbere. Minisitiri Nyirasafari yabwiye itangazamakuru ko agiye gukomeza gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu, mu guteza imbere uburinganire, uburenganzira bw’umugore n’umugabo, ubw’umwana w’umuhungu n’umwana w’umukobwa ku buryo bungana. Yagize ati “Nshishikajwe n’uko […]Irambuye

RSE: Imigabane ya Bralirwa na BK yamanutseho gato

Kuri uyu wa kane, ku isoko ry’Imari n’Imigabane nk’uko bisanzwe hacuruje Banki ya Kigali, Crystal Telecom na Bralirwa. Imigabane yacurujwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 3 644 300. N’ubwo imigabane y’ibigo binyuranye yacurujwe, ku ruhande rw’impapuro mvunjwafaranga (treasury bond) ntabwo zacuruje. Hacurujwe imigabane 6 500 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro ka 1,719,400. Umugabane […]Irambuye

Ikibazo cy’imbuto zitinda kugera ku bahinzi cyakemuka ari uko zituburirwa

Muri iki gihe abahinzi hirya no hino binubira ikibazo cy’imbuto ibageraho itinze, umuryango ‘AGRIFOP’ uharanira iterambere ry’ubuhinzi usanga biterwa n’uko akenshi imbuto nziza iba ikenewe ituruka mu bihugu byo hanze, bityo umuti ngo ni uko imbuto zajya zituburirwa mu Rwanda. Abahinzi b’ibirayi, ibigori n’ibindi bihingwa binyuranye bamaze iminsi binubira ko imbuto yatinze kubageraho mu itangira […]Irambuye

Impinduka muri Guverinoma zigamije kwihutitisha iterambere ntihakagire ababifata ukundi –

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya binjijwe muri Guverinoma kuwa kabiri w’iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yavuze ko impinduka zakozwe muri Guverinoma zidakwiye gusobanurwa mu bundi buryo, ahubwo zigamije kurushaho kwihutisha iterambere igihugu kirimo. Mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, harahiye Minisitiri mushya w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Esperance Nyirasafari. Harahiye kandi Abanyamabanga ba Leta bashya bane […]Irambuye

Nabibonaga ko MININTER izavaho, …kuyitindamo si uko nari miseke igoroye

*Gukurwa muri Guverinoma nabyakiriye neza; *Kuba naratinze muri MININTER si uko nari miseke igoroye; *Ndashimira Perezida wakomeje kunyihanganira; *Yishimira ko asize Police n’urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza biteye imbere; *FDI ishyigikiye Umukandika Paul Kagame bitari uko twe uwo mwanya tutawushaka. Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame akuye muri Guverinoma Minisitiri Sheikh Mussa Fazil Harerimana, ndetse […]Irambuye

Nubwo Abarezi binubira kwimura abana batatsinze, MINEDUC ngo ntizagarura uburezi

*Kuri uyu wa 05 Ukwakira, hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abarezi; *Abarezi nabo ngo babajwe n’ireme ry’uburezi riri hasi; *Binubira Politiki ngo ibasaba gusibiza 2% gusa y’abanyeshuri bose batsinzwe; *Ngo bituma abanyeshuri batagira ishyika ryo gukora, ahubwo ikimwaro kikaba icy’umurezi; *MINDEDUC yo ivuga ko Politiki yo gusibiza abana cyane yazanywe n’Abakoloni b’Ababiligi itazigera yongera kugarurwa mu […]Irambuye

Guverineri MUNYANTWARI Alphonse yajyanwe mu Ntara y’Iburengerazuba

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yatangaje ubugororangingo mu mpinduka z’abagize Guverinoma n’abayobozi bakuru mu nzego nkuru z’igihugu, Guverineri MUNYANTWARI Alphonse akurwa mu Ntara y’Amajyepfo ajyanwa mu Ntara y’Iburengerazuba. Ashingiye ku cyemezo cya  Perezida wa Repubulika Paul Kagame cyo kuwa 04 Ukwakira 2016, cyashyizeho abagize Guverinoma n’abandi bayobozi bakuru, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasohoye itangazo amenyesha Abanyarwanda ubugororangingo […]Irambuye

Iburengerazuba: Muri uyu mugoroba inkuba yishe abantu babiri

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, mu mvura nyinshi yaguye mu bice binyuranye by’Intara y’Ibirengerazuba, inkuba yishe abantu babiri mu Turere twa Nyamasheke na Rutsiro. Umugabo witwa Joseph Ntakirutimana w’imyaka 26, wari utuye mu Kagari ka Gitwa, mu Murenge wa Gihombo, mu Karere ka Nyamasheke yakubiswe n’inkuba ahagana mu ma Saa kumi n’igice zo […]Irambuye

#AHIF: Ntibikiri ngombwa ko Guverinoma za Afurika zishora mu mahoteli

Umuyobozi wungirije wa “Starwood Hotels and Resorts” mu karere ka Afurika no mu Nyanja y’ubuhinde, Hassan AHDAB asanga urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo hari aho rumaze kuva n’aho rumaze kugera, gusa ngo urugendo ruracyari rurerure. Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Umuseke, Hassan AHDAB witabiriye inama mpuzamahanga ku ishoramari mu rwego rw’amahoteli muri Afurika “Africa Hotel Investment Forum (AHIF)”, […]Irambuye

en_USEnglish