Kwishyura imyenda ntabwo aribyo biri gutuma Ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro– Gov. Rwangombwa
Kuri uyu wa kabiri, Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu John Rwangombwa yatangaje ko kubera ibibazo biri mu bukungu bw’isi, n’ikinyuranyo cy’ubucuruzi “Trade deficit” hagati y’ibyinjizwa n’ibisohoka mu gihugu gikomeje kuzamuka, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari ngo kazakomeza kugwa.
Nyuma y’inama abayobozi bakuru ba Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) bagira buri gihembwe “Monetary Policy Committee”, biga ku rwego rw’imari, ifaranga n’imihindagurikire y’ibiciro ku masoko, Guverineri John Rwangombwa yabwiye itangazamakuru ko muri rusange ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza.
Ku rwego rw’Imari
Umuyobozi wa Banki Nkuru y’Igihugu John Rwangombwa yavuze ko urwego rw’imari ruhagaze neza kandi rukomeje kuzamuka, dore ko imitungo y’ibigo by’imari n’amabanki ngo wakomeje kwiyongera.
Ati “Urwego rw’imari umutungo (assets) warwo wazamutseho 14% hagati y’ukwezi kwa Kamena 2015 – Kamena 2016. Kuri za Micro-finance ho umutungo wazamutseho 22.8%. Mu gihe umutungo w’urwego rw’ubwizigame wazamutseho 7%, naho ubwishingizi buzamukaho 13%.”
Umutungo w’urwego rw’Amabanki ukaba ugizwe ahanini n’inguzanyo Banki ziba zarahaye abikorera kuko inguzanyo ubu zigize 58.1% by’umutungo w’amabanki, zivuye kuri 55.4%.
Ibi bishingiye ahanini ko inguzanyo amabanki aha abikorera zazamutseho 19.3%, naho izo ibigo by’imari bito n’ibiciriritse “Micro-finance” zatanze zikaba zarazamutseho 28.0% kugera muri Kamena 2016.
Gusa, muri uru rwego rw’imari harimo ikibazo cy’abananirwa kwishyura inguzanyo baba bahazwe bakomeje kwiyongere, dore ko inguzanyo zitishyurwa neza mu mabanki zavuye kuri 5.9% zigera kuri 7%; Naho muri za Micro-finance ziva kuri 7.4% zigera kuri 7.5%.
John Rwangombwa yavuze ko ibi binafitanye isano n’inyungu y’amabanki yagabanyutse, kuko hagati ya Kamena 2015 na Kamena 2016, yavuye kuri Miliyari 31, ikagera kuri Miliyari 29.
Ati “Ariko dushingiye ku biganiro tugirana n’izi banki nta kibazo gikomeye giteye impungenge gihari.”
Ibiciro ku masoko bikomeje kuzamuka
Banki Nkuru y’Igihugu igaragaza ko kugera muri Kanama 2016, ibiciro ku masoko byari bimaze kurenga igipimo fatizo bari bihaye cya 5%, kuko byari bimaze kuzamukaho 6.4% muri rusange. Muri uku kwezi kwa Nzeri bikaba biteganyijwe ko bizazamuka ku gipimo kiri hagati ya 5.6 – 6.6%.
Ahanini iri zamuka ry’ibiciro ku masoko biraterwa n’ibibura ry’ibiribwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibiciro ku isoko mpuzamahanga aho u Rwanda rutumiza ibicuruzwa.
Guverineri Rwangombwa ariko akavuga ko ubwo imvura yatangiye kugwa, nko mu kwezi kw’Ukuboza ibiribwa bizaba byatangiye kuboneka ari byinshi, ibiciro bikaba byakongera kumanuka, izamuka ry’ibiciro ku masoko rikajya kuri 6%.
Ati “Nubwo twabwiwe ko imvura itazaba nyinshi nk’uko bisanzwe, twizeye ko ku mpera z’umwaka ibiciro bitazakomeza kuzamuka cyane kuko ikibazo kinini kiri ku mboga kandi imboga ntizikenera imvura nyinshi. Duteganya ko ku mpera z’umwaka ihindagurika ry’ibiciro ku masoko rizaba riri hagati 5.7% na 6%.”
Agaciro k’Ifaranga ry’u Rwanda gakomeje gutakara
Guverineri John Rwangombwa kandi yavuze ko n’ubwo ibibazo by’ibiciro ku isoko mpuzamahanga bikiriho, ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga birimo kuzamuka.
Mu mezi umunani ashize, ngo agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga kazamutseho 2.8%, mu gihe ingano (volume) yabyo yazamutseho 19.3%. Gusa, ku rundi ruhande n’agaciro k’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga kazamutse 2.4%, n’ubwo ingano yabyo yo yamanutseho 4.5%.
Rwangombwa ati “Nubwo tubona umubare w’ibyoherezwa mu mahanga ukomeje kuzamuaka, mu mibare ikinyuranyo cy’ubucuruzi (Trade deficit) cyo kiracyari hejuru kuko cyiyongereyeho 2.2%, (mu mafaranga) cyavuye kuri Miliyari 1.17 z’Amadolari bivuye kuri Miliyari 1.15 z’Amadolari. Ibi bikaba bikomeza kongera ibibazo ku isoko ry’ivunjisha.”
Guverineri wa Rwangombwa akavuga ko iki kinyuranyo cy’ubucuruzi, n’imishinga y’abikorera ikenera Amadevize bikomeje gutuma ‘Ifaranga ry’u Rwanda (Frw)’ ritakaza agaciro ku isoko ry’ivunjisha.
Ati “Ugereranyije n’uko byari byifashe mu Ukuboza 2015, mu kwezi gushize kwa Kanama ifaranga ry’u Rwanda urigereranyije n’idolari ryari rimaze gutakaza agaciro ku gipimo cya 8%. Uyu munsi kiri nko kuri 8.3% cyangwa 8.2%. Tukaba duteganya ko mu mpera z’umwaka kizaba kiri kuri 9.8%.”
Umuyobozi wa BNR akavuga ko n’ubwo Guverinoma n’abikorera bakomeje kwishyura imyenda bafashe mu Madevize, nta ruhare runini bifite kuri uku guta agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.
Rwangombwa yatubwiye ko ahanini amafaranga akenerwa ajya hanze, amenshi ari atumizwamo ibintu bitandukanye igihugu gikeneye mu bikorwa by’iterambere bitandukanye,ari nabyo biteza kiriyakinyuranyo cy’ubucuruzi kirenga Miliyari y’amadolari ya Amerika.
Ati “…imiterere y’ubukungu bwacu, igihugu kiri mu nzira y’amajyambere tudafite umutungo kamere dukuramo ayo madevize menshi, buri gihe icyo kibazo kibaho,…n’ubwo uyu munsi dufite imyenda twishyura nka Leta n’abikorera ariko uruhare rwabyo ni ruto cyane kugeza uyu munsi, bifite ijanisha rito cyane.”
Kuva mu mwaka ushize nibwo ifaranga ry’u Rwanda ryatangiye guta agaciro cyane ugereranyije n’idorari, dore ko muri 2015, igipimo cyari kuri 7.6%, na 3.6% mu 2014.
Buri cyumweru, Banki nkuru y’Igihugu ngo iha Banki z’ubucuruzi miliyoni umunani z’amadolari ya Amerika, kugira ngo hatavuka ikibazo cy’amadevize ku isoko.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
29 Comments
Ibi iyomubiwiye umuntu waburariye nikimwe nokumuso igisu murutirigongo.
Ifaranga ry’u Rwanda nirikomeza gutakaza agaciro bizatuma abantu bagabanya amafaranga babikaga muri za Banki kuko bibahombya. Kereka rero Leta niyemerera abantu kujya babitsa amafaranga yabo muri Banki ariko ayo mafaranga agahindurwa mu madolari kuva umunsi ashyiriwe muri Banki kandi agakomeza kubikwamo ari amadolari kugeza igihe nyirayo azajya kuyabikuza noneho bakabona kuyamuha avunje mu manyarwanda.
Niba atari ibyo, abenshi barajya bajya muri za FOREX Bureaux bavunjishe amanyarwanda bafite mu madolari hanyuma ayo madolari abe ariyo babika, kandi ibyo bishobora kudindiza ubukungu bw’u Rwanda.
Huum ! Niba koko discours muhora mutubwira ngo Rwanda ni igihugu kirimo gushorwamo imari n’abanyamahanga ku bwinshi, none ni kuki ifaranga ririmo guta agaciro byihuse, kandi ubundi ibyo byagombye gutuma ahubwo kazamuka ?
Dore ahubwo zimwe mu mpamvu zirimo gutuma ifaranga ryacu rita agaciro mukaba mudashaka kuzivuga:
1) Dufite current account deficit imaze igihe kinini ariko nyamara budget yo igahora yongerwa (kandi binagaragara ko ayo leta ibasha kubona ubwayo ari 40% gusa, andi ari ukuguza. Iyi budget deficit ubigenzuye neza wanasanga nayo ifite uruhare mu gutera iyi trade deficit yatunaniye gukosora, ubu tukaba tugeze aho turandura ibirayi by’abaturage ngo dutere icyayi cyo kugumya kohereza mu mahanga.
2) Umusaruro (Productivity) w’igihugu waragabanutse mu buryo bwihuse cyane, ibi byatangiye muri 2012 none birakomeje.
3) Ikibazo cya inflation: Kuba productivity yaragabanutse, ni ukuvuga ko frw ari mu bantu agaciro kayo nako kagabanutse, BNR yagombye kwihutira kuyavana mu bantu ikoresheje uburyo busanzwe n’ubudasanzwe.
4) Kwiyongera kwihuse kw’ibyo dutumiza mu mahanga: Ibi ariko ntibivuze ko abantu babonye ubukire noneho bakaba barongereye ibyo bakenera. Oya. Ahubwo biraterwa n’iyi mishinga minini ihenze (Indege, convention center, gas methane, imiturirwa myinshi izamururwa icyarimwe,…) igihugu (gifite trade deficit) cyishoyemo icyarimwe kandi productivity yacyo itabyemera; ukongeraho n’inguzanyo zirimo gutangwa inyinshi zijya muri non-productive sector yo kubaka cg kugura amazu yo guturamo.
5)Ikindi (ntahamya neza) ni uko hari igihe abazungu (IMF, World Bank, Donors) badushyiraho igitutu ngo nitugabanye abaciro k’ifaranga ryacu(depreciation) kugirango dukomeze kubasha gutumiza ibintu mu mahanga tudakomeje gufata imyenda myinshi, kuko wenda tuba twaramaze kurenza igipimo cyayo. Ibi bibaye atari byo byaba ari ubuhoro.
6) Monetary policy ya BNR iteye nabi: BNR imaze imaze gusohora treasury bonds nyinshi, bigaragara ko irimo kurwana na inflation n’ubwo idashaka kubyemera. Nimusubire muri policies zanyu muzinoze neza zihure n’icyerekezo igihugu cyihaye.
7) Uko byamera kose, biragaragara ko igihugu kirimo gusohora USD menshi, yaba ari ajya kwishyura iyo myenda, cg se kugura ibikenewe, ariko arimo gusohoka kurusha uko yinjira. Ni ngombwa kubikosora vuba.
Niba bibananiye, President P.Kagame yihutire gusimbuza Min. Gatete, Rwangombwa, Kanimba na Mukeshimana.
Ibi Monique avuze ni byo kabisa: ntabwo twahora tuvuga ngo “ifaranga ryacu rirakomeza guta agaciro”, ariko nimuhumure “ubukungu buhagaze neza”. Ni nk’aho umuntu ku giti cye yavuga ngo “amafranga mfite mu mufuka ntacyo yagura”, ariko rwose “urugo rwanjye nta kibazo rufite”….
Yes,ndemeranwa nibyo Monique amaze kuvuga ko aribyo cyane,Turasaba abayobozi bafata ibyemezo kwihutira gufata ingamba yiki kibazo cya inflation sinon frw zacu ziraba nki za D.R Congo
Nanjye Monique ibyo uvuga ndabyemera..Umuntu wazanye amadolari ibihumbi 10 nka argent de poche muri 2010 akayavunja muri Frw aje kuba mu Rwanda aje gukorera ikigo runaka.Ubu muri 2016 yahombye hujuru ya 30%.
Analyse yawe irasobanutse urakoze kudusobanurira muburyo busobanutse kurusha Minister w’ubukungu ahubwo umuseke ukwifashishe ujye udusobanurira ibijyanye n’ubukungu thx
@Monique, Ibyo uvuze ni ukuri ariko ibi n’undi wese yabivuga. Apfa kuba afite google ndetse anazi/aba mu Rwanda. Tanga umuti ahubwo uko byagenda. Ngaho aho ruzingiye!
u Rwanda ruri mu rugamba rwo kwiyubaka no kubaka ejo heza kurushaho, ibi bisaba gushora imali cyane cyane mu kubaka ibikorwa (convention center, indege, gas methane hashakishwa ingufu —-> ngo inganda zishoboke, n’ibindi).
Utubatse ubushobozi (aribyo igihugu kirimo) ntaho wazagera ndetse ntaho wageza igihugu.
Njye uwampa gusa Leta:
1- Ikubaka ubushobozi buhamye mu buhinzi n’ubworozi (kuhira bikagezwa hose n’imusozi, hakabaho inganda nto zibika umusaruro (processing and conservation)
2- Igahagarika amasoko menshi atari ngombwa kuko ahombya Leta akungura bake
Monique Urakoze ku bwa Analyse yawe yumvikana.
Njyewe mbona mu Rwanda ikintu dushyira imbere ari ukwisobanura neza kurusha kurebana n’ikibazo tugahangana nacyo. nitwemere ko umusaruro uri kugabanuka dushake uko tuwongera, mu mugi amazu atandukanye cyane ay’ubucuruzi ubukode buri kwishyurwa mu Madollars(bituma demande yayo yiyongera agahenda) kandi ababishinzwe barebera, ubwo se uwo mucuruzi we ejobundi ntazakwishyuza mu madollars? niduhe agaciro ifaranga ryacu, imyenda ubwo niko nayo iri kwiyongera kuko niba twaragujije 300 millions de dollars ifaranga rikiri kuri 703 bingana ni miliyari 210. ubu wa mwenda umaze kuba miliyari 248 kuko tugeze kuri rate ya 827 ubwo byumvikane ko hari miliyari 37 z’igihombo zitewe no kuba ifaranga ryacu ryaramanutse.
Taux de couverture yacu iri hasi cyane dufite imishinga myinshi dukora mu ma dollars ayo mazu Monika yavuze kongeraho Rwanda day(hano ntago nzi neza ayo twinjiza uko angana n’ikigero cyo gukurura abantu bakaza ku investissa mu Rwanda uko biba bihagaze)ariko tugura amadollars mensi cyane.
Ngaho reba amabanki inguzanyo atanga zariyongereye ariko kandi abananirwa kwishyura nabo bariyongereye bivuga ko purchasing power yagabanutse(twongerere ubushobozi abantu tubarinda ibihombo)
nidushake neza ibibazo dufite tubyemere hanyuma dushake ibisubizo byabyo binyuze mu bujyanama no mu bitekerezo by’abantu naho kubeshya bizajya bituma twumva nta kibazo dufite ubundi twigaramire. ariko ubundi Donaldkaberuka ko yagiye kwikorera muri Tanzaniya buriya nta kintu yatumarira ra? mu Rwanda kandi twige umuco w’ahandi njya mbona hari ibyo baza kurebera ku Rwanda ariko twe ntago njya numva tujya kurebera ahandi ubanza twe turi tayari mu bintu byose ariko tuge twemera ikibazo ko gihari niho umuntu yahera agikemura
Ongeraho ahubwo ko hari abaherwe benshi barimo gusora USD bagura amazu i Burayi n’Amerika ndetse abandi bakayabika mu ma bank yo hanze ibyo nibyo biri guhombya cyane igihugu ndetse bikazahaza ifaranga n’ubukungu byacu. Ndahamya ko abanyarwanda abazanye amadorali bafite mumabank yo hanze, twagira reserve in USD byabura y’imyaka 5 aho kuba iy’amezi 6. Ikindi abanyamahanga bakora business mu Rwanda nabo bavunjisha amafr muri USD bakayabika iwabo(abahinde) kabisa nabyo bigomba guhagarara kuko ni ukutwiba>
hahahhahahahaah, Umunyarwanda niwe ukubwira ikintu wamubaza aho yagikuye, ngo sinzi uwo duhuye ahoruguru ambwira gutya!!! rero sinzi niba bano banyakubahwa batekereza ko muri speeches zabo bavuga harimo abize ibijyanye na Economics hamwe niza monetary policies, yewe wenda babahanga kubarusha ariko baba batarabonye amahirwe yo kwicara nkaho bicaye,
urugero: niba naratangiye akazi 2012 mpembwa ama frw 240,000Rwfs,dollar yavunjaga 540rwf/ 1USD, Ubwo nukuvuga nahembwaga ama dollar 240,000/540= 440USD, none uyu munsi ubwo mumadollar ndahembwa 240,000/830= 290 USD.
Salary iwacu murwanda ikizira nukwiyongera, ibirayi tuzi aho bigeze, isukari, itike muri KBS, ubukode, imyenda yo kwambara yaba made in rwanda cg caguwa, nibindi nibindi
nyakubawa se Purchasin power yaba yarazamutse tugendeye kururwo rugero rugufi ntanze??
keep it up!!!
Wikwirirwa ujya kure cyane, ejobundi muri 2013 mu kwezi kwa 8, mbere gato y’uko ndongorwa, nahembwaga salary ya 428,329 frw, icyo gihe ndibuka ko idolar narivunje kuri 703 frw hari utuntu nashakaga gutuma muri Kenya. Ni ukuvuga ko nahembwaga USD 609. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi salary yanjye ntiyigeze yiyongera n’ubwo akazi ko kiyongereye. Uyu munsi idolar riravunjwa frw 820, ni ukuvuga ko ubu mpembwa USD 522 gusa.
Ibi byerekana ko salary yanjye yagabanutseho 15%. Muri theories za economy bishobora gufatwa ko nadohotse mu kazi (n’ubwo kiyongeree), ko ibyo nkora (my labor) nta gaciro bifite, cg se ko bifite agaciro ndetse n’umusaruror wanjye ukaba wariyongereye ahubwo Boss wanjye akaba yikubira adashaka kunyongeza salary.
Whatever, icyo ibi byose bisobanuye ni uko ubushobozi bwanjye bwo guhaha ku isoko bwagabanutseho 15% mu myaka 3 gusa, ni ukuvuga 5% buri mwaka. Mu yandi magambo bivuzeko niba naryaga inyama rimwe buri cyumweru (inshuro 4 mu kwezi) ikilo nkigura frw 2,500, ubu ntibishoboka, ngomba kuzigaburira umwana nungutse inshuro zitarenga 2 gusa mu kwezi.
Ushaka kumva uko ubukene mu banyAfrica bubinjiramo yahera n’aha. Buri mwaka Gatete, Rwangombwa na Monique we batubwira ko ubukungu bwazamutse 6.9% ariko mu by’umukuri uwo mubare ahubwo usobanuye ingano uko ubushobozi bwanjye bwo kugura bwagabanutseho. Ubyumva ukundi yansobanurira nabi ubundi Tekiniki n’ibipindi biragwira !
Niba nwe Musengimana we!Nge mpembwa 49.500frw harya ubwo ni amadolari angahe?
John, urakoze kuduha urugero rwiza! ese ubu kokorya terambere tuvuga ubu warigeraho ute! ibintu byose birahinduka uretse umushahara=ntahinduka
niba habaho umuyobozi ubusya rwangombwa nuwambere abanu barashize ntabiryo ngo ubukungu bumeze neza bayobozi ko gukomeza guhisha mubesya muzehe wacu ngo ibinu bimeze neza mwirira ko bizabyara ibinu bibo mwafatanyije nabo muyobora mukagabanya kubesya ninama natanga nyamara
Yewe! Uyu Minister agira amahirwe ko ibintu by’ubukungu ntacyo niyumviramo pe! Naho ubundi nakagombye guhita munyomoza Pale pale nkoresheje ubimenyi bwo mu bitabo.
Ariko niho hahandi tu, nta narimwe azigera anyumvisha ko ubukungu buhagaze neza abaturage bari kwicwa n’inzara, ibiciro ku masoko byikuba, amafaranga ata agaciro umunsi ku wundi ubushomeri bwarabaye karande. Oya, oya, oya!!!
karabananiye mba mbaroga, ikindi mbisabiye abo banyakubahwa “nibareke kutubeshya” Ngo ifaranga ryacu ryataye agaciro ariko ntakibazo dufite kuko ubukungu bwifashe neza? Hahahahah ibi ninkuko amafaranga yahinduka mu gihugu hanyuma wowe waba utayahinduje ukavuga uti nubwo mfite amafaranga yataye agaciro ntabukene mfite kuko nayo yanditseho ko ari amafaranga. ikindi nababaza : ko bavuga ko biterwa n’aho ubukungu bwisi bugeze, nukuvuga ko ntabihugu ifaranga ryabyo ryazamuye agaciro ugereranyije nidorari? Ex: Benin ntimukatubeshye
Ukurikiye n’iry i Burundi hepfo yacu hano twirirwa dukerensa naryo riri stable, kuva muri 2013 ntiryataye agaciro bikabije nk’iryacu.
buri gihe Minister atangira avuga ati ni ikibazo cy’ubukungu bw’isi. hanyuma se USA ntago iri ku isi? urundi rugero ni nka Kenya aho kuva muri Juillet 2015 kugeza muri Juillet 2016 ishilingi ryamanutseho 0.136 gusa. ni ukuvuga ifaranga rimwe gusa ry’amanyarwanda umwaka wose.mu gihe twe ari 70.
Mu by’ukuri, Mr. Claver GATETE Minisitiri wa MINECOFIN Minisiteri ye iramunaniye, na Mr. RWANGOMBWA John BNR iramunaniye. Aho bigeze Perezida wa Repubulika yari akwiye gufata icyemezo mu nyungu z’igihugu agakuraho bariya bagabo akabasimbuza abandi bazi neza “Monetary and Economic Policies” kandi batagamije kubeshya abanyarwanda.
Minisitiri KANIMBA Francois wa MINICOM nawe akazi ke gatangiye kumunanira kandi nyamara yari umuhanga, ukibaza niba ari uko amaze gusaza, cyangwa niba ari za Politiki ziri indani muri System y’iki gihugu n’abanyabubasha bo muri iki gihugu zirimo/barimo kumunaniza kandi ntacyo yazikoraho/yabakoraho. Ibyo aribyo byose nawe ateye ikibazo.
ikibazo kirahari kandi ku buryo bugaragara,mu guta agacioro kw’ifaranga ry’u rwanda,nibarekere aho kuvuga ama discour menshi bafate ingamba zfatika cg begure be kuguma kubeshya abanyarwana.
Hari ikintu abantu batari guha agaciro cyane kandi giteye ubwoba niba ibiciro kumasoko mu kwezi kwa munani byarazamutseho 6.4% naho mu kwa cyenda 6.6%. Ubwo muri make ibiciro bimaze kuzamukaho 12% mugihe cy’amezi abiri gusa!!!! Biteye ubwoba nyamara… Nihagire igikorwa naho ubundi bikomeje gutya byagera aho low class na middle class batagishobora guhaha no kurya ibiryo bigasigara ari ibya high class gusa.
bareke gushora amafranga mu mazu bareke kugura ibudakenewe.bayashore mu nganda.nahubundi igihugu kitagira production ntaho kigana.dutumiza hanze ibintu byose: isukari,umuceri,amashanyarazi,toilet papers…..
Ubu kuri iyi saha tugezeho muri Forex bureau kugura iddolar 1 ni 832 RWF ni uko bimeze kuri marche noir.abacuruzi bararira ayokwarika.
Ariko sinzi ikibazo U Rwanda dufite, umuntu aravuga ngo ubukungu buhagaze neza ifaranga riri guta agaciro bigeze hariya. None se niba wiri kunguka miliyoni 2 kumwaka igihe ifaranga rimeze neza. hanyuma kubera ifaranga ryataye agaciro ukunguka ibihumbi 500. ubwo wajya imbere yabantu ukishima ngo ntakibazo wigeze ugira. hagire ikikorwa bitabaye naduke tubona twazaheraho tugashira.
Ariko sinzi ikibazo U Rwanda dufite, umuntu aravuga ngo ubukungu buhagaze neza ifaranga riri guta agaciro bigeze hariya. None se niba wiri kunguka miliyoni 2 kumwaka igihe ifaranga rimeze neza. hanyuma kubera ifaranga ryataye agaciro ukunguka ibihumbi 500. ubwo wajya imbere yabantu ukishima ngo ntakibazo wigeze ugira. hagire ikikorwa bitabaye naduke tubona twazaheraho tugashira.
Rwose ibitekerezo nibyizi, nongereho ko umusaruro wigihugu utaziyongera hari raporo zigaragaza gusesagura ibya rubanda. Nimurebe ibibera muri RAB ishinzwe kuzamura ubuhinzi. Hari ikibazo cya ruswa ikomeye, yoretse imishinga utari mike, nimurebe amafaranga ashorwa mumamodoka agenerwa abayobozi! Sinzi ahafatirwa ibyemezo bijyanye nubukungu ariko birakomeye. U Rwanda nkigihugu turashaka kubaho beyond our means. Ibi rero byanze bikunze, bigaragara muri inflation.
Gatete kuva yahabwa ministry ya finance Ubukungu bw igihugu bwarushijeho kuzamba, abaturage bwarushijeho gukena, imisoro yarushijeho gukara Kandi ntaho iva, amadeni yarushijeho kwiyongera, inganda zasubiye inyuma, ubushobozi bwo kugura bwasubiye inyuma, ibyo bituma ifaranga Rita agaciro. Inyubako nini zihombya igihugu ntizigiteza imbere Gatete yarize koko Ubukungu yakagombye kuba azi ko aribyo byateje ikibazo amerika ihura na wall Street crisis, inganda zohereza ibicuruzwa hanze cyane ibikomoka ku buhinzi n ubworozi nibyo byateza iki igihugu imbere, kuko byakoherezwa hanze ku bwinshi, naho kubaka inganda za manufacturing nbihombya igihugu kuko ni low materials ziva hanze Kandi ibikorerwa aho ziva bigera mu Rwanda bihagaze make kurusha ibikorerwa bigatuma bitoherezwa hanze ahubwo Ama dollars yose agashirirayo tugura low materials n ibikoresho by ubwubatsi hanyuma turongeraho guha amasoko hafi ya yose y ubwubatsi, techniques, pilots, hotels, advisor s banyamahanga nubundi nutwo defite bakatwijyanira iwabo ni ukuvuga ko KANIMBA nabayobora R&B na Minister Mukeshimana nabo bakwiye guhindurwa kuko politic y ubu hinzi n ubworozi yarazambye Kandi bayishakiraho aho itari ngo mu kugira, please izi ministry ni techniques si politics ngo murasobanura mu technica nka bimwe bya WA munyamabanga wo muri ministry y ubuhinzi na Gatete kuko ababakurikira baba babaseka Kandi babagaya so His Excellence yagombye guha RUGENERA Maric iriya minicofin kuko akiyiyoboye I dollar rivunja 180, abaturage ayo bahembwaga yabatezaga imbere ntawaganyaga nkibiriho ubu, u Rwanda nta madeni Rwagiraga twari Duke cyane, abaturage barezaga bagahunika iwabo mu bigega bagasagurira amasoko n ibindi byiza bwinshi. Murakoze
ariko ababayobozi bacu wagirango nibo bize bonyine umuntu avugate ko u ukungu buhagaze neza dufite inflation Ingana kuriya Ibyo nukwihagararaho kuko igihugu nkurwanda si nkazimbabwe ahubwo dufite ikibazo abantu bagiye gupfa nibikomeza bazegure kuko bazaba bananiwe kumanaging economie yigihugu ko numva ngo bateza imbere ibizana amadevise hanyuma tugira imported Inflation gute
Comments are closed.