Butera Andrew abona uyu ari umwaka wo gusubirana umwanya mu Mavubi
Umukinnyi wo hagati wa APR FC, Butera Andrew umaze iminsi yitwara neza mu mikino ikipe ye ikina, afite ikizere ko uyu mwaka uzamuhira, akongera kubobona umwanya mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Butera Andrew yari amizero y’u Rwanda mu bakinnyi bo hagati, dore ko yari ayoboye umukino w’ikipe y’igihugu Amavubi U17 yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika, banajya mu gikombe cy’Isi cyabaye muri 2011 muri Mexique .
Ubuhanga bw’uyu musore wari ufite imyaka 17 gusa, bwamuhesheje umwanya uhoraho mu ikipe y’igihugu Amavubi makuru yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA itsindwa na Uganda, mu mwaka wa 2011. Bituma Karekezi Olivier wari Kapiteni atangaza ko abona Butera ariwe mukinnyi uzamusimbura.
Gusa, nubwo ari umukinnyi w’umuhanga, ibibazo by’imvune, no guhindagurika kw’abatoza muri APR FC akinira, byatumye atabona umwanya uhagije wo gukina, ndetse binatuma atakaza umwanya mu ikipe y’igihugu.
Butera ati “Nagize imvune ikomeye muri 2011. Namaze hafi umwaka n’igice ntakina. Aho ngarukiye, byarangoye kongera gusubira mu bihe byiza. Nasanze hari abandi bakinnyi beza muri APR FC, kandi abatoza badutoje bose nta kizere bampaga.”
Kuri Butera, ngo uyu mwaka wa 2016 ni mwiza kuri we, kuko ubuyobozi n’abatoza APR FC ifite ubu bongeye kumugirira ikizere bakamukinisha.
Ati “Nizeye ko uyu mwaka w’imikino dutangiye uzaba mwiza kurushaho, nkanasubirana umwanya uhoraho mu ikipe y’igihugu.”
Umutoza Nizar Khanfir watoje APR FC mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’umwaka w’imikino ushize, niwe wongeye guha Butera Andrew amahirwe yo gukina, kandi ayabyaza umusaruro ku buryo Kanyankore Yaounde na Yves Rwasamanzi bamusimbuye bakomeje kubona ko akwiye umwanya ubanza muri APR FC. Byanatumye ahamagarwa mu ikipe yiteguraga umukino wa Ghana mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ese mwambwira Butera noneho yarabonye ibyangobwa by’ubunyarwanda?
Numunyamahanga?
Yambayisa, bizamuzindure ajye kubaza muri ferwafa ndab0na ahangayikishijwe n0 kumenya niba Buteera ari umunyarwanda
Umusomyi, uyu Buteera Andreww yigeze kuvugwaho ko ari umunyamahanga bityo ko atemerewe gukina mu Mavubi. N’ubu ahari abemeze ko ari umuganada… Niyo mpamvu nabajije niba ibyo byararangiye.
rereo wibeshye ntabwo ari ferwafa ishinezwe kumenya ko umuntu ari umunyarwanda cg atariwe. Kereka niba wowe warahinduye amategeko y’igihugu.
BUTERA OYEEEEEEEEEEEEEEEEE
Comments are closed.