Digiqole ad

Remera: Inkongi y’umuriro yibasiye Agaseke Bank

 Remera: Inkongi y’umuriro yibasiye Agaseke Bank

Polisi yatabariye hafi hatarangirika byinshi mu nkongi yibasiye Agaseke Bank, ishami rya Remera (Izubarirashe).

Impanuka idakomeye cyane yibasiye igice cy’inyubako ya Land Star Hotel, gakoreramo Agaseke Bank ishami rya Remera, gusa nta muntu yahitanye, n’ibyo yangije si byinshi cyane.

Polisi yatabariye hafi hatarangirika byinshi mu nkongi yibasiye Agaseke Bank, ishami rya Remera (Izubarirashe).
Polisi yatabariye hafi hatarangirika byinshi mu nkongi yibasiye Agaseke Bank, ishami rya Remera (Izubarirashe).

Abakozi b’iyi Banki, n’abaturanyi baje gutabara inkongi igitangira bavuze ko iyi mpanuka yatangiye mu masaha ya saa munani z’amanywa (14h00); bagashimira Polisi y’u Rwanda kuba yatabariye igihe, ikazimya inkongi itarangiza byinshi.

Spt Modeste Mbabazi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yadutangarije impanuka yatewe n’umuriro w’imashini yifashishwa igihe umuriro wagiye (generator).

Spt Mbabazi yamaze impungenge abaturarwanda ko nta mafaranga yahiriye muri iyi nkongi, dore ko yahereye mu cyumba kirimo ibyumba bikusanyirizwamo amakuru y’ikoranabuhanga (serveur).

Yavuze kandi ko kugeza ubu nta gaciro k’ibyangiritse kari kamenyekana, gusa ngo Banki yatakaje inyandiko zimwe na zimwe, installation, n’ibindi bikoresho bicye byari mu cyumba inkongi yahereyemo.

Ubuyobozi bw’Agaseke Bank, ishami rya Remera bwatangaje ko bagiye kuba bafunze mu gihe cy’iminsi itatu kugira ngo babanze batunganye ibyangiritse, ubundi babone gukomeza imirimo nk’uko bisanzwe.

Callixte Nduwayo
Umuseke.rw

4 Comments

  • Biravugwa ko Icyateye iyo nkongi ari za Baterie za Bank(Agaseke) zashyushye zirashya. Nkuko bisanzwe Gisimenti ntikigira umuriro kumanywa. Kubera za Generator zikoreshwa zonyine nizo ziteza ibyo bibazo. REG Nibibazo???!!!. Police yacu ni sawa, turayishimira kukazi keza bakora kandi kumwuga.

  • ko mwajyaga murangwa namafoto asobanutse byagenze gute bwana museke?

  • police nayisabaga ko yashyiraho kiriya kiganiro cyigisha ibijyanye ninkongi zumuriro nuburyo bakoresha ziriya kizimyamoto ntoya zo mumazu, kikajya gica kuri TVR nibura buri munsi cyane cyane ninjoro kumara nkamezi 2, byafasha abantu gukumira imiriro ikiri mitoya kuko jyewe kuva aho bampereye amahugurwa yabyo ntabwo inkongi yapfa kunzamukana kandi zihari.nzi neza ko nkaho muri banque zaba zihari ariko buri umwe wese akizwa namaguru aho kuzikoresha mukuzimya

  • Ndashima Police yacu idahwema kugaragaza ibikorwa by’indashyikirwano kwitanga.REG yo ni ikibazo k’ingutu mu Rwanda aho cartiers zimwe zibura amazi n’umuriro amezi agashira arimenshi ahandi babifite full time!!!Gisiment yo yaragowe wagirango hari icyo ipfa na WASAKE

Comments are closed.

en_USEnglish