Digiqole ad

Umukorogo, Peau Claire, Fair&White,…bitera Kanseri-Min.Binagwaho

 Umukorogo, Peau Claire, Fair&White,…bitera Kanseri-Min.Binagwaho

Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yemeje itegeko rigenga igenzura ry’ibicuruzwa birimo amavuta asigwa ku mubiri no mu mutwe, ibisigwa ku munwa, ku ngohe n’ahandi, Minisitiri w’ubuzima arasaba abaturaranda kureka gukoresha ibintu bibangiriza ubuzima byabujijwe n’itegeko, kuko ngo bishobora kubatera indwara nka Kanseri n’izindi.

Minisitiri w'Ubuzima Dr Agnes Binagwaho, mu kiganiro n'abanyamakuru.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu/Photo V.Kamanzi/UM– USEKE

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko itegeko rishya ryemejwe muri tariki o5 Kanama, rigena amoko y’ibikorwamo amavuta bigera ku 1 342 Abanyarwanda bakwiye kwirinda cyangwa kurindwa. Hari andi mavuta agezweho muri iki gihe avangirwa mu Rwanda bita ‘Umukorogo’ n’andi moko 95, ngo abantu bashobora kwisiga ariko bahawe urugero (quantity) batagomba kurenza kugira ngo bitabagiraho ingaruka.

Mu mavuta Minisiteri y’ubuzima isaba ko abaturage bakwitondera, harimo ayitwa Peau Claire, Fair&White, n’andi arimo ibimeze nk’ubumara byitwa “Hydroquinone, lead,…”

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho yavuze ko impamvu Leta yinjiye cyane mu kurwanya aya mavuta, ari uko usanga ashobora gutera abaturage indwara zitandukanye zirimo iz’uruhu, na Kanseri.

Ati “Ni ibintu wisiga mu gihe cy’akanya gato ugasa neza, ariko bikakugiraho ingaruka mu gihe kirekire. Ibi bintu (products) ni bibi cyane ku buzima bw’umuntu…Mureke dufatanyirize hamwe mu kurwanya ko byinjizwa cyangwa bikorerwa mu Rwanda.”

Joseph Kabatende, umukozi muri Ministeri y’ubuzima avuga ko n’uyu munsi hari amavuta menshi ari ku isoko ry’u Rwanda akoze mu bintu bishobora kwangiza abaturage.

Akavuga ko imbogamizi zihari mu kurwanya ikorwa n’iyinjizwa rya bene ibyo bicuruzwa zishingiye ahanini ku kuba ababicuruza basa n’abatagenzurwa, kandi n’ababicuruza bakaba babyinjiza cyangwa babikora mu buryo butazwi.

N’ubwo ngo bigoye kumenya amavuta yakozwe mu bintu bishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu, Philip Nzayire, umukozi mu kigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) ushiznwe iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge asaba abaturage gushishoza mu gihe bagiye kugura amavuta, bakareka kwiyica.

Yagize ati “Hakwiye ubufatanye bw’inzego, abaguzi n’abacuruzi mu kurwanya ibi bicuruzwa (products) byangiza abaturage,…Hari abantu ba hano mu mujyi bakoroga amavuta bitewe nuko umuntu ashaka gusa,…abantu bajye badutungira agatoki.”

RSB na Polisi y’igihugu basanzwe bafatanya mu kurwanya bene ibi bicuruzwa bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’Abanyarwanda, bavuga ko bagiye kurushaho kubirwanya, no kubihiga aho bya biri hose.

CSP Maurice Murigo, wo mu ishami ry’ubugenzacyaha bwa Polisi y’u Rwanda avuga ko iki kibazo cy’amavuta y’amiganano n’akozwe mu bintu byangiza ubuzima bw’abantu, ngo ari ikibazo cy’akarere n’Isi muri rusange; ari nayo mpamvu bisaba ko buri Munyarwanda ahaguruka akabirwa kubera ububi bwabyo.

V.KAMANZI
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • mushyireho specifications bige bicungirwa ku mipaka

  • Tugomba kujya twisiga amavuta y’inka. Niyo meza kuva na kera!!!!!!

  • Ariko n’abakoresha bene ayo mavuta ntabwo bayobewe ko agira ingaruka mbi ku mubiri kuko akeshi baba bakuze bazi ibyo bakora kuko babikora rwihiswa, kubera kutanyurwa n’uko Imana yabaremye.
    Mugi gihe abaguzi bazareka kuyagura n’abayagurisha bazabireka bajye bashakira inyungu mu bifitiye umumaro abaguzi.

  • Mujye mubabwira uzabirengaho agahura n’ingaruka biramureba:“Uwiyishe ntaririrwa”

  • Bravoooo MINISANTE!!!!

    NIBYO BISHYIRWEMO IMBARAGA NKIZOBASHYIRA MUBIYOBYABWENGE NINZOGA ZINKORANO KUKO BYANGIZA ABANYARWANDA,WABA USHOBOYE KWIVUZA CG UTABISHOBOYE UBA UHUNGABANYA UBUKUNGU BWIGIHUGU KDI HARINDI MISHINGA IBYARA INYUNGU WASHORAMO AYO MAFARANGA.UZIKUBA WARUZI UMUNTU YIRABURA CG AFITE IMIBIRI YOMBI EJO MWAHURA UKAGIRANGO BAMUKARANZE NGO ARASHAKA GUSA NABAZUNGU,UWABABWIRA UKUNTU ABIRABURA TURIBEZA.

  • Bashiki bacu ni

    bashakire ubwiza aho buri kandi twese tuzi neza ko kwirinda biruta kwivuza!

  • umu se

  • njye byangizeho ingaruka narabimenye

  • BRAVOOOOOOO!!!!!!!!! URAKOZE CYANE MINISANTE. AHUBWO DORE ICYO UGOMBA GUHERAHO NICYONGICYO KUKO MU MWAKA UMWE GUSA NTAMUKOBWA WIRABURA CG SE UMUGORE UZABA UKIBONEKA KUBUTAKA BWU RVANDA. NIMUHERE MU MUJYI MURARIYA MADUKA YOSE ARI KUMURONGO WA CITY PLAZZA, MUGARUKE INYAMIRAMBO HARIYA MUBIRYOGO AHO BITA KWA MAMY SHOP MUZAMUKE KURI MIRONGWINE MUKOMEZE KWISOKO RYINYAMIRAMBO MURI TWA TUZU.
    MUDUTABARE KUKO NABANA BACU BATANGIYE KUJYA BIHINDURA URUHU. MUTEKEREZEKO UMUNTU YINJIRA MWIDUKA RYIMIKOROGO AKABWIRA NYIRI DUKA NGO ARASHAKA GUSA NKA KANAKA !!!!!! MWIBAZE NAMWE RWOSE UBURYO UMUNTU MUZIMA UFITE UBWENGE ASHAKA KWIHINDURA UKO IMANA ITAMUREMYE. NUKUTIYAKIRA URIMO NOKWIYICISHA UBUROZI NUBUMARA BUBA BUKOZE AYO MAVUTA. URUGERO. KWA MAMY SHOP MUZINJIREMO MUREBUKO ASIGAYE ASA BITEYE UBWOBA NAGAHINDA KANDI ABAMUZI MBERE BAVUGAKO YASAGA NEZA CYANE. NONUBU ASIGAYE YARABAYE NYAMWERU!!! NDIBAZA NIBA AFITE NUMUGABO UKO ABIBONA CG SE UKO YABYAKIRIYE ABONYE UMUGOREWE ASIGAYE ASA KURIYA. INGERO NI NYINSHI MUKOMEZE IMBARAGA MUREBEKO MWABICA BURUNDU MU RWANDA RWACU RWA GASABO.

  • Biteye agahinda gusa. Ni gute umuntu ufite mu mutwe hazima ashobora kwihindura umuzungukazi koko. Hari umukobwa twabanye mperutse kumubona ndamuyoberwa kandi amashuri yize ntiwayabara. N’ubu tuvugana akora muri UN.

  • None ko mwemerera za LA Decouverte na handi babicuruza. Abagura bakabyigana NGO bikorerwa France.

Comments are closed.

en_USEnglish