Digiqole ad

Nkumba: Abahanzi biyemeje kuba ba nkoreneza bandebereho

 Nkumba: Abahanzi biyemeje kuba ba nkoreneza bandebereho

Jay Polly, Fireman n’abandi bahanzi bishimiye itorero bamazemo icyumweru.

Nyuma yo gusoza itorero ry’iminsi irindwi batangiye tariki 23-30 Nzeri 2015, mu kigo gitorezwamo Intore cya Nkumba, mu Karere ka Burera, abahanzi b’Abanyarwanda bari muri iri torero bahigiye kuzaba ba ‘nkoreneza bandebereho’ haba mu myambarire ndetse n’imyitwarire kugira ngo barusheho kubera urumuri abakurikira ibihangano byabo.

Jay Polly, Fireman n'abandi bahanzi bishimiye itorero bamazemo icyumweru.
Jay Polly, Fireman n’abandi bahanzi bishimiye itorero bamazemo icyumweru.

Mu mihigo bahize, abahanzi bavuze ko bizagaragarira mu buzima bwabo bwa buri munsi, aho ngo bazaharanira kuba abahanzi bujuje indangagaciro, ndetse na kirazira by’umuco nyarwanda, no kubitoza barumuna babo bari mu mashuri.

Umuraperi Joshua Tuyisime, uzwi ku izina rya Jay Polly avuga ko muri iri torero bahigiye byinshi bigiye kubafasha gukomeza kugeza ku bakurikira ibihangano byabo ubutumwa buboneye, kandi banababera urugero mu myitwarire ndetse n’imyambarire.

Yagize ati ”Ibyo badutumye muzatangira kubibona guhera ejo (yamaze gusubira mu buzima busanzwe). Harimo gutoza no kumenyekanisha umuco w’ubutore. Ndavuga ku myambarire no ku myitwarire, hari byinshi bizahinduka.”

Jay Polly ngo hehe no kongera kwambarira ipantalo munsi y’ikibuno, byatumaga n’abana bato babigana.

Mukasekuru Hadidja, umukinyi wa Filime wamenyekanye ku izina rya Fabiola avuga ko bigaragara ko bari batangiye gutandukira mu myambarire ndetse n’imyitwarire, akemeza ko iri torero ribakebuye, bakaba bagiye kuba ba nyampinga babereye u Rwanda.

Ati ”Umukobwa w’Umunyarwandakazi ni uwambaye akikwiza, ntabwo bazakwanga kuko uterekanye amatako yawe, tuzaharanira gukora ibyiza, kandi bijyanye n’umuco wacu uboneye kandi w’umwimerere.”

Rucagu Bonifasi, Umutahira mukuru w’itorero ry’igihugu avuga ko iri torero ryateguriwe abahanzi nk’abantu bashobora kugeza ubutumwa ku mbaga nyamwinshi babinyujije mu bihangano byabo, aho byari bikenewe ko bagira uruhare mu kwimakaza indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.

Naho ku ruhande rwa Minisiteri y’Umuco na Siporo ibashinzwe, Minisitiri Uwacu Jurienne yabwiye izi ntore z’abahanzi ko mu cyerekezo cy’igihugu, uruhare rw’abahanzi nk’abantu bagira inama abandi, ndetse bakanababurira rugomba kuba rufatika, bityo abasaba no kuba ba nkoreneza bandebereho.

Yagize ati ”Icyo igihugu cyifuza ku Banyarwanda n’abahanzi bhttp://www.umuseke.rw/wp-admin/post-new.phpy’umwihariko, ni ukubanza kumenya ko nta bandi bazahindura iki gihugu ngo bacyubake kibe Paradizo uretse Abanyarwanda. Turifuza ko abahanzi muba abarimu b’umuryango nyarwanda ndetse n’Isi. Ntabwo tugiye guhindura Abanyarwanda tutabanje guhinduka ubwacu.”

Minisitiri Uwacu kandi yasabye abahanzi kubakira kuby’iwabo mubyo bakora byose, ubundi bagatoranya ibyo bakeneye muby’amahanga ariko bitabahindanya, kugira ngo bakomeze kuba urugero rw’ibyiza, n’urumuri rumurikira ababakurikira.

Aba bahanzi basoje itorero mu cyiciro cyiswe ”Umuhanzi ubereye u Rwanda” bageraga kuri 207 barimo ab’igitsina gore 55 barimo abaririmbyi gakondo, abindirimbo zigezweho, abanditsi b’ibitabo, abakinnyi b’amakinamico, abashushanyi, bakinnyi b’amafilime n’amakinamico n’abandi bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’imyidagaduro.

Umuhanzi Jay Polly yemeza ko ibyo yigiye mu itorero agiye kubigaragariza mu bikorwa.
Umuhanzi Jay Polly yemeza ko ibyo yigiye mu itorero agiye kubigaragariza mu bikorwa.
Mico the Best na Edouce nabo bemeza ko iri torero rigiye guhindura byinshi mu myitwarire yabo.
Mico the Best na Edouce nabo bemeza ko iri torero rigiye guhindura byinshi mu myitwarire yabo.
Minisitiri Uwacu Jurienne (hagati) yasabye aba bahanzi kwigisha Abanyarwanda babinyujije mu myitwarire yabo ya buri munsi.
Minisitiri Uwacu Jurienne (hagati) yasabye aba bahanzi kwigisha Abanyarwanda babinyujije mu myitwarire yabo ya buri munsi.

Placide Hagenimana
Umuseke.rw

1 Comment

  • umusanzu wabo ujyanye n’ibyo bigiye muri izi ngando urakenewe mu guteza imbere u Rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish