Digiqole ad

Rubavu: 80% by’abaturage bagira ibanga ruswa baha abayobozi

 Rubavu: 80% by’abaturage bagira ibanga ruswa baha abayobozi

Abayobozi b’Akarere ka Rubavu, Transparency International Rwanda na Sosiyete Sivile bari mu nama nyunguranabitekerezo.

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ‘Transparency International-Rwanda’ uratangaza ko mu batuye Akarere ka Rubavu baha ruswa abayobozi babo, abagera kuri 80% batinya kubivuga kubera gutinya ingaruka bya bagiraho, mu gihe ngo abatinyuka bakavuga ko bayatswe cyangwa bayitanze ari 18% gusa.

Abayobozi b'Akarere ka Rubavu, Transparency International Rwanda na Sosiyete Sivile bari mu nama nyunguranabitekerezo.
Abayobozi b’Akarere ka Rubavu, Transparency International Rwanda na Sosiyete Sivile bari mu nama nyunguranabitekerezo.

Akarere ka Rubavu ni kamwe, mu turere tuvugwamo ruswa cyane, dore ko mu minsi yashize uwari umuyobozi w’Akarere Sheikh Bahame Hassan n’abari bamwungirije batawe muri yombi bakekwaho ruswa, gusa we aza kugirwa umwere n’urukiko.

Ubushakashatsi bwakozwe na Transparency International bukaba bwaragaragaje ko ruswa igenda igabanuka, ariko nanone hakaba hari amayeri meshi yo kwaka ruswa bise ngo mituyu, ndetse ngo hakaba n’ubwo icishwa ku biswe “Abakomisiyoneri”bashyirwaho na bamwe mu bayobozi mu kwaka ruswa cyane mu bijyanye na Serivisi.

Mu biganiro mpaka Transparency Rwanda yateguye hagati y’abakozi b’Akarere ka Rubavu na Sosiyete Sivile kuwa kane w’iki cyumweru, abaturage bavuze ko basigaye bahabwa Serivise nziza ku Karere, ahubwo ikibazo gisigaye ku rwego rw’Imudugudu, Akagari, no mu Mirenge.

Ikindi kibazo cyagaragajwe muri ibi biganiro, ngo abakozi bakwa amafaranga kugira ngo bahabwe imirimo mu bikorwa byo kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda, gusa nabo ngo ni umubare muto ungana na 1,1%.

Kabera Pierre Claver, Umuyobozi muri Transparency Rwanda ushinzwe ishami ry’amategeko na Politiki avuga ko abaturage banditse mu dusanduku tw’ibitekerezo ko batswe ruswa n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Rubavu bagera kuri 80% mu gihe ababivuze ari 18% gusa.

Ati “Bavuga ko impamvu batabivuga ari uko batinya ingaruka mbi zababaho kuko n’ubundi babana n’abayobozi umunsi ku wundi, kandi rimwe na rimwe iyo babivuze babona ntacyo babatwara (badahanwa).”

Kabera avuga ko muri uyu mwaka wa 2015, ibijyanye na ruswa byaragabanyutse cyane mu Karere ka Rubavu, ariko agasaba kudaterera iyo ngo bicecekere kuko hakiri intambwe yo guterwa.

Umyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie we yaburiye abaturage ko nta wukwiriye kugura Serivisi agenewe, ndetse abasaba kwima amaso abo yise Abakomisiyoneri (bakira abayobozi ruswa) kuko ngo “ari ibisambo byo kubasahura gusa kandi n’umuyobozi uzafatirwa muri ibyo azahanwa bikomeye.”

Mu myaka ine ishize ine u Rwanda rwabarizwaga ku mwanya w’110 mu bihugu 185 kw’Isi mu kurwanya ruswa, gusa ubu rugeze ku mwanya wa 50 kw’Isi, n’uwa 4 muri Afurika kubera ingamba zikarishye zashyizweho mu rwego rwo kurwanya ruswa.

Maisha Ntaganda
Umuseke.rw/Rubavu

en_USEnglish