Digiqole ad

Abavoka bakwiye kujya babwiza ukuri abo bunganira mu gihe batsinzwe

 Abavoka bakwiye kujya babwiza ukuri abo bunganira mu gihe batsinzwe

Kanzayire Bernadette, umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane.

Urwego rw’umuvunyi rwasabye Abavoka kujya basesengura imyanzuro y’imikirize y’urubanza kugira ngo bafashe abo bunganira kudasiragira mu nkiko, nyuma y’uko ngo urwego rw’umuvunyi rusigaye rwakira imanza nyinshi zivugwamo akarengane nyamara rwakurikirana rugasanga zaraciwe neza n’inkiko zisanzwe.

Kanzayire Bernadette, umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane.
Kanzayire Bernadette, umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane.

Ibi byagarutsweho mu nama nyungurana bitekerezo yahuje urwego rw’umuvunyi n’urugaga rw’Abavoka kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nzeri.

Urwego rw’umuvunyi rwavuze ko isesengura ry’imanza ari ikibazo kirukomereye kubera umubare munini w’amadosiye asaba gusubirishwamo.

Kanzayire Bernadette, umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane yasabye Abavoka kujya babanza gusesengura urubanza uko rwaciwe kandi ntibajye bashuka abo bunganira.

Ati:“Abavoka bagiye bashungura bakareba Idosiye niba yujuje ibyo itegeko riteganya, yaba itabyujuje bakabwira umuturage ko urwo rubanza rudakwiriye kujya ku muvunyi ngo rusabirwe gusubirwamo. Avoka akabwira uwo yunganira ko batsinzwe kandi batsinzwe mukuri. Ibyo byagabanya umubare munini w’imanza ziza kurwego rw’umuvunyi.”

Kanzayire yavuze ko hari n’Abavoka bohereza abo bunganira kujya ku rwego rw’umuvunyi kugira ngo bikomereze ikiraka.

Kubyo urwego rw’umuvunyi rusaba Abavoka, Anita Mugeni, wari uhagarariye urugaga rw’Abavoka yavuze ko bagiye kugerageza gufasha abo bunganira kugira ngo imibare y’abageza ku muvunyi imanza zaciriwe mu nkiko zisanzwe kandi neza zigabanyuke.

Kugeza ubu imanza zamaze kugezwa mu rwego rw’umuvunyi zisaba gusubirishwamo ni 4 492. Muri zo kugera tariki 31 Nzeri 2014, bamaze gusesengura imanza 3 123.

Muri izo manza zakorewe isesengura, 2 975 zingana na 95,3% urwego rw’umuvunyi ngo rwasanze zaraciwe bikurikije amategeko, ku buryo nta mpamvu n’imwe ihari yo kuzisubiramo. Naho izindi manza 148, zingana na 4,7% nizo ngo basabiye gusubirwamo. Mu gihe hari izindi 1 369 zitarakorerwa ubusesenguzi.

Abavoka n'abakozi b'urwego rw'umuvunyi bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo.
Abavoka n’abakozi b’urwego rw’umuvunyi bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo.

Calixte Nduwayo
Umuseke.rw

4 Comments

  • @ umuseke ni mukosore iyo foto iri hejuru ntago ari iya Cyanzayire(Umuvunyi mukuru)

    • Ntabwo bibeshye. Bavuze ko Kanzayire Bernadette ari Umuvunyi wungirije Umuvunyi Mukuru Cyanzayire. Cyanzayire na Kanzayire bijya gusa niyo mpamvu wabaye confus.

  • byo kabisa muba avocat harimo ba mpemuke ndamuke nka Me SEBINEZA Evariste batoba umwuga wabo

  • Hanyuma se nkabavoka batererana abo bagomba kuburanira kumunota wa nyuma kubera ubwoba bo ntibakwiye gucibwa muruwo mwuga?

Comments are closed.

en_USEnglish