Digiqole ad

Amagare: Umubano n’u Bubiligi uzadufasha gutegura abakinnyi – Bayingana

 Amagare: Umubano n’u Bubiligi uzadufasha gutegura abakinnyi – Bayingana

Bayingana Aimable na Tom Van Damme.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Nzeri, i Buruseri mu Bubiligi, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, akaba n’umwe mu bagize Komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’uyu mukino muri Afurika (CAC), Bayingana Aimable na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi, Tom Van Damme batangije umubano hagati y’amashyirahamwe yombi ugamije ubufatanye mu guteza imbere umukino w’amagare mu bihugu byombi.

Bayingana Aimable na Tom Van Damme.
Bayingana Aimable na Tom Van Damme.

Muri ubu bufatanye amashyirahamwe y’ibihugu byombi azajya ahanahana ubumenyi, abakinnyi, amahugurwa ndetse n’inkunga y’ibikoresho.

Bayingana Aimable yadutangarije ko by’umwihariko uyu mubano uzagira akamaro kanini mu kurushaho guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda, cyane cyane mu kumenyereza abakina uyu mukino ibirere (climate) bitandukanye by’Isi.

Yagize ati “Twumvikanye ko bagiye kudutera inkunga mu gutoza abakinnyi. Abakinnyi bacu bakajya bajyayo kwitorezayo kuko bagira amasiganwa menshi kandi hari umuyaga n’ama circuit bakeneye kumenya gukiniramo.

Bazadufasha no kubona ibikoresho nk’amagare, imyenda, ingofero(casques) n’inkweto. Natwe tuzabafasha kwakira abakinnyi babo bakaza kwitoreza iwacu kuri VTT/MTB (ibigo bitegura abakinnyi b’amagare ku rwego mpuzamahanga biherereye i Musanze).”

en_USEnglish