Digiqole ad

Rubavu: Gitifu wasambaniye mu biro by’Akagari yahagaritswe amezi atandatu

 Rubavu: Gitifu wasambaniye mu biro by’Akagari yahagaritswe amezi atandatu

Gitifu w’Akagali kamwe mu murenge wa Nyundo abaturage basanze yasambanyirije umugore mu biro anamufungiranamo

Mu nama y’Abajyanama b’Akarere ka Rubavu yateranye kuwa 18 Nzeri 2015, hanenzwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kamwe mu tugari tugize Umurenge wa Nyundo wo muri ako Karere, ko yakojeje isoni abakozi b’Akarere muri rusange asambanyiriza umugore mu biro by’Akagali abaturage bakamutahura, ubu uwo muyobozi yaharitswe ku mirimo ye mu gihe cy’amezi atandatu.

Umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu wafashwe na Komisiyo ishinzwe imyitwarire (discipline) y’Akarere ka Rubavu, nk’uko byari byasabwe n’Inama Njyanama y’Akarere.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa ukorera muri kamwe mu tugari tugize Umurenge wa Nyundo ukekwaho gusambanya umugore wari amusabye icumbi bahuriye muri Centre ya Mahoko kuko bwari bwije.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie avuga ko uwo mukozi yasebeje Akarere muri rusange, ndetse n’abaturage bako; iyi ngo niyo mpamvu bahise bafata ingamba yo kumuhagarika mu gihe cy’amezi atandatu binyuze muri Komisiyo y’imyitwarire.

Sinamenye kandi akaba yanaburiye uwo ariwe wese uzagaragarwaho n’icyo kibazo, ngo nawe azahanwa nta kabuza. Ibihano kandi ngo ntibirangiriye aha kuko uyu Munyamabanga Nshingwabokorwa ategereje imyanzuro ya Minisiteri y’abakozi kuko Akarere kayandikiye kayimenyesha icyo kibazo.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yatahuwe n’abaturage ubwo yari amaze gusambanya uyu mugore ugeze mu zabukuru, dore ko abaturage bavuga ko yaba ari mu kigero cy’imyaka 45.

Kugira ngo aya makuru amenyekane, Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wanasabiye imbabazi ibyo yakoze, yasize uwo mugore mu biro by’akagari amubajije aho bari burare kuko bwari bwije, aramutegereza aramubura, niko gutabaza abaturage batuye hafi y’akagari ari nabo bamukuye muri ibyo biro.

Soma inkuru bifitanye isano: Gitifu yanenzwe gusambana n’umugore mu biro by’Akagali

Maisha Ntaganda
Umuseke.rw/Rubavu

7 Comments

  • Iyi mfura se kuki ahubwo batayirukanye burundu kugirango uwo muco womwishyamba tuwuhashye burundu?

  • Uwo mugore ni Malaya ubimenyereye

  • yewe ni urukoza soni pe!

  • Ariko ubwo aba yibutse agakingirizo?

  • Ni mpanvu iki mutavuga ako Kagari n’izina yuwo mu exucutif, mugerageze mujye muduha amakuru amakuru ahagije bya ruta kuba profossionel

  • Abakozi b’Akagali bagengwa na Sitati tusange igenga Abakozi ba Leta. Iki gihano uyu Gitifu yahawe nta na hamwe ntigiteganyijwe mu Itegeko no 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta no mu Iteka rya Perezida no 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi.
    Yagombye guhagarikwa amezi 3 kuko ari cyo gihano giteganywa n’Itegeko, cyangwa akirukanwa burundu ku kazi bifite ingaruka yo kwirukanwa burundu mu bakozi ba Leta. Niyiyambaza inkiko zizasanga yarahawe igihano kitabaho usange Akarere gasabwe kumwishyura. Akarere ka Rubavu nta banyamategeko kagira?

  • Ni Hatari PE!

Comments are closed.

en_USEnglish