Digiqole ad

Ngororero: Impanuka yahitanye 4, naho 10 barakomereka bikomeye

 Ngororero: Impanuka yahitanye 4, naho 10 barakomereka bikomeye

Abakomeretse cyane batwawe kwa muganga n’indege.

Mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa kane tariki 01 Ukwakira, mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Hindiro, Akagari ka Runyinya, Umudugudu wa Murambi, ahazwi nko mu rugabano habereye impanuka ikomeye y’imodoka nto itwara abagenzi (Taxi Mini bus) “Toyota Hiace” yarenze umuhanda, abantu bane (4) bahise bahasiga ubuzima, abandi 10 barimo n’uwari uyitwaye barakomereka bikomeye cyane.

Abakomeretse cyane batwawe kwa muganga n'indege.
Abakomeretse cyane batwawe kwa muganga n’indege.

Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugeza ubu ritaramenya imyirondoro y’abaguye muri iyi mpanuka ryatangaje ko yatewe n’umuvuduko ukabije.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye Umuseke ko iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa moya n’igice z’igitondo (07h30), ngo ikaba yatewe n’umuvuduko ukabije.

SP Ndushabandi yavuze ko imodoka yakoze impanuka yarimo abantu 15, bane bahita bapfa, abandi 10 barakomereka bikomeye ku buryo batabawe n’indege za kajugujugu bakazanwa mu bitaro i Kigali, naho abandi bane bakaba barimo gukurikiranirwa mu bitaro bya Kabaya.

Yagize ati “Impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi, kubera kwihuta cyane yarenze umuhanda,…imodoka yaguye muri metero nka 70, kandi ari ahantu hari ibiti, iyo aba atihutaga cyane biba byamutangiriye.”

SP Jean Marie Vianney Ndushabandi agasaba abantu kwitwararika cyane cyane muri ibi bihe by’imvura itera ubunyerere.

Kajugujugu yatabaye ahabereye impanuka.
Kajugujugu yatabaye ahabereye impanuka.
Imodoka yangiritse cyane.
Imodoka yangiritse cyane.

Venuste KAMANZI
Photos: Social media
Umuseke.rw

2 Comments

  • Yewe si ubwambere iguye cyagwa barayigonnze reba ku bisigazwa byamabati yayo urabimenya

  • Imana ibakire mu bayo kandi twihanganishije imiryango yabo.

Comments are closed.

en_USEnglish