Rwanda: 10% mu mashuri abanza na 5% muyisumbuye barasibizwa buri

Imibare iragaragaza ko hari imibare y’abanyeshuri 5% mu mashuri yisumbuye n’10% mu mashuri abanza basibizwa buri mwaka, mu gihe ngo hari n’abandi baba bimutse badafite amanota abibemerera; Minisiteri y’uburezi igasaba abarezi kujya baharanira ko abanyeshuri badasibira kandi na none ntibimuke batatsinze. Umunyamabanga wa Leta ushizwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Olivier Rwamukwaya avuga ko […]Irambuye

U Rwanda rufite imyeenda ingana na 33% by’umusaruro rusange w’igihugu

Imibare igaragazwa n’igenamigambi ry’igihe gito rigomba kugenga Politike ya Leta y’inguzanyo mu gihe cy’imyaka itatu (2015/16-2017/18) iragaragaza ko ubu u Rwanda rufite umweenda usaga miliyari ebyiri na miliyoni 719 z’Amadolari ya Amerika ($), angana na 33% by’umusaruro rusange w’igihugu (GDP) usaga miliyari umunani $. Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gahunda […]Irambuye

Kuwa gatanu Isoko ry’Imari n’Imigabane ryacuruje Frw asaga Miliyoni 257

Raporo ya buri munsi igaragaza uko isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryagenze, iragaragaza ko kuwa gatanu tariki 09 Ukwakira, kuri iri soko hacurujwe imigabane 918,800 ifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 257,192,000. Iyo migabane 918,800 yacurujwe ku Isoko ry’imari n’imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)”, harimo 916,800 ya Banki ya Kigali (BK) na 2,000 ya Bralirwa. Uyu […]Irambuye

Kangwagye na Karekezi nibo ba ‘mayor’ bonyine batowe 2006 basigaye

Muri Gashyantare 2016 nibwo hategerejwe amatora y’inzego z’ibanze azashyiraho Komite nyobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku Karere. Mu gihe hasigaye amezi ane ngo aya matora abe, usubije amaso inyuma usanga ku rwego rw’uturere abayobozi 30 batorewe manda ebyiri z’imyaka 10 mu 2006 ubu abasigaye ari babiri gusa; Justus Kangwagye wa Rulindo na Leandre Karekezi wa Gisagara. […]Irambuye

Ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda nta mugabane n’umwe wacurujwe

Nk’uko bigaragara muri raporo ya buri munsi itangwa n’ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda ‘Rwanda Stock Exchange (RSE)’ kuri uyu wa kane tariki ya 08 Ukwakira 2015, nta mugabane n’umwe wacurujwe. Nubwo bidatangaje ku isoko rito nk’Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda, biratangaje kubona isoko ry’imari ririnda rifungwa nta mugabane n’umwe ucurujwe. Igiciro cy’umugabane wa Banki […]Irambuye

Amagare: Team Rwanda irerekeza Cameroon muri ‘Chantal Biya Race’

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare na bagenzi be Joseph Areruya, Joseph Biziyaremye, Gasore Hategeka na Bonaventure Uwizeyimana bazajya mu gihugu cya Cameroon kwitabira irushanwa ryitiriwe umugore wa Perezida w’icyo gihugu ‘Chantal Biya’, bari kumwe n’umutoza wabo Felix Sempoma. Ikipe y’u Rwanda iherutse kwegukana umwanya wa mbere muri ‘Tour de Côte d’Ivoire’, ndetse Hadi Janvier […]Irambuye

Football : Blatter na Platini bahagaritswe bihesha Hayatou kuyobora FIFA

Kuri uyu wa kane tariki 08 Ukwakira, Komisiyo y’imyitwarire ya FIFA yahagaritse by’agateganyo Perezida wa FIFA Sepp Blatter na Michel Platini mu gihe kingana n’iminsi 90, ibi byahesheje amahirwe umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika Issa Hayatou wari Visi-Perezida guhita yicara ku buyobozi wa FIFA. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ rimaze iminsi mu bibazo […]Irambuye

Ngoma: Prof.Lwakabamba yiyemeje kugeza Kaminuza ya INATEK ku burezi bufite

Prof. Silas Lwakabamba watangiye imirimo ye yo kuyobora Ishuri rikuru ry’Ubuhinzi, Ikoranabuhanga n’Uburezi rya Kibungo (INATEK) yavuze ko azi neza iyi kaminuza, kandi ashingiye ku burambe afite mu kuyobora amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda ngo arizera ko azageza INATEK ku burezi bufite ireme, mu gihe ubuyobozi bw’icyubahiro ndetse n’abandi bakozi bose bakorera hamwe. […]Irambuye

Abisilamu ba AMUR n’aba FAHICO ngo biyungiye i Maka

Nyuma y’uko Abisilamu nyarwanda bagiye mu mutambagiro mutagatifu i Maka bagiye m byiciro bibi bitandukanye, ahanini kubera uruhande buri tsinda rihagazeho, 74 bagiye ku ruhande rwa FAHICO bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa kabiri batangaje ko bagezeyo bakiyungirayo na bagenzi babo boherejwe n’umuryango w’ivugabutumwa rya Kisilamu mu Rwanda ‘AMUR’. Sheikh Namahoro Hassan wari uyoboye abahaji […]Irambuye

en_USEnglish