Muri ‘Coke Studio Africa’ ndi kwitwara neza – Bruce Melodie

Bruce Melodie umaze iminsi itatu i Nairobi muri Kenya aho yagiye muri gahunda zitegurwa inzu izwi nka “Coke Studio Africa”, aravuga ko ari kwitwara neza ndetse ngo byanamuhaye amahirwe yo kwereka abahanzi, aba-producers, aba-DJs n’abandi bakurikiranira hafi Muzika nyafurika uko muzika nyarwanda ihagaze. Muri “Coke Studio Africa” batumira abahanzi banyuranye bo muri Africa bagafatanya gusubiramo […]Irambuye

Rwatubyaye ku mukino wa mbere na APR FC ari muri

Mu mpera z’iki cyumweru hateganyijwe umukino ubanziriza uwa nyuma wa Shampiyona y’u Rwanda 2016/17, Rayon Sports izakira mukeba w’ibihe byose APR FC ifite myugariro Abdul Rwatubyaye, Yves Rwigema, Eric Nayishimiye ‘Bakame’, na Nova Bayama bahose muri APR FC. Ni n’ubwa mbere bagiye kuyihesha igikombe cya Sampiyona. Abdul Rwatubyaye by’umwihariko, ni umwana APR yirereye aza kuyivamo […]Irambuye

Rayon Sports yateguye ibirori bikomeye ku mukino wa APR bifuza

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Rayon Sports yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba kuzashyikirizwa igikombe ku mukino uzayihuza na mukeba APR FC mu mpera z’iki cyumweru, ibirori bizaba bishyushye. Iyi baruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi wa Rayon Sports FC Denys C. Gacinya iragira iti “Duhereye ku mpinduka ya gahunda ya Championat mwatumenyesheje mu mpera z’iki […]Irambuye

Episode 110: Daddy ahuye na Bruno batabara Mireille uhiritswe na

Mama-“Mwana wa! Erega nta kindi nshaka kukubwira, namenye ibyo ntari nzi! Uzi ko Papa wawe azwi na Nelson?” Njyewe-“Ngo? Mama! Ibyo uvuga ni ibiki?” Mama-“Daddy! Nelson azi Jules, rwose kandi ahishe amateka ntari nzi ko uzamenya mwana wanjye!” Njyewe-“Yebaba wee! Mama koko ibyo uvuga nibyo?” Mama-“Nibyo mwana wanjye! Dore mukanya nagiye mu nzu kumva ikinamico, […]Irambuye

Kuwa kabiri: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 105.85

Kuri uyu wa 23 Gicurasi, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga 105.85. Wageze ku mafaranga 105.85, uvuye ku mafaranga 105.82 wariho kuri uyu wa mbere, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0.03 ugereranyije n’igiciro wariho ejo hashize. Kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, agaciro […]Irambuye

Umugabane wa Bralirwa ifite inama rusange kuri uyu gatatu wamanutseho

Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gicurasi Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryitabiriwe, Bralirwa ifite inama rusange y’abanyamuryango kuri uyu wa gatatu niyo yacuruje cyane ariko agaciro k’umugabane wayo kamanukaho amafaranga 9. Hacurjwe imigabane 337 200 ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 40 802 000 yacurujwe muri ‘deals’ eshanu, yagurishijwe ku mafaranga 125 ku mugabane. Uyu […]Irambuye

Gicumbi: Abarembetsi bahawe igishanga ngo bagihinge biteze imbere bareke guhungabanya

Nubwo bashakaga ishuri ry’imyuga, bamwe mu rubyiruko rwakoraga umwuga wo Kurembeka (gutwara kanyanga) barashima cyane ingabo z’u Rwanda (RDF) zabahaye igishanga ngo bagihinge biteze imbere bave mu guhungabanya umutekano. Urubyiruko ruturiye umupaka wa Gatuna no mu nkengero zawo, cyane cyane mu Murenge wa Cyumba n’uwa Kaniga, hazwiho kwinjirizwa ibiyobyabwenge nka kanyanga na ‘chief waragi’ cyane […]Irambuye

EAC ikeneye gukora nk’ikipe imwe igahuza za Politike kugira ngo

*Inganda ngo zigira uruhare rwa 10% mu musaruro mbumbe (GDP) wa EAC, *Intego ni uko mu 2032 inganda zizaba zifite byibura 25% by’umusaruro mbumbe wa EAC. Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastaze Murekezi atangiza inama ya kabiri y’ishoramari n’inganda y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba iteraniye i Kigali, yavuze ko ibihugu byo muri aka karere […]Irambuye

Impungenge z’umutekano n’iterabwoba mu bituma ibihugu bya Africa bidafungurirana imipaka

Kuva kuri uyu wa kabiri, inzego zishinzwe ibinjira n’abasohoka n’iz’iperereza, za Guverinoma, abashinzwe umutekano, n’impuguke zinyuranye zaturutse mu bihugu binyuranye bya Africa ziri mu Rwanda mu nama nyafurika y’iminsi ine yiga ku gufungurirana imipa kugira ngo abanyafurika babashe guhahira, gusa ngo imbogamizi ni nyinshi cyane cyane iz’umutekano. Muri iyi nama ije ikurikira indi yabereye Accra […]Irambuye

Hari abishyuza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora amafaranga bakoreye mu 2014

*Umubare w’abishyuza urakabakaba 800 ariko Komisiyo ivuga ko batagezeho, *Ngo barishyuje bageze aho barabirambirwa, ntagikorwa. *Komisiyo y’Amatora yavuze ko iki kibazo kizakemuka vuba. Amakuru y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ibereyemo amafaranga bamwe mu bakorerabushake bayifashije mu mwaka 2014/15, Umuseke uyakesha umwe mu bishyuza uvuga ko ikibazo cyabo ntaho kitajyeze ariko kikaba cyarirengagijwe. Perezida wa Komisiyo y’Igihugu […]Irambuye

en_USEnglish