Digiqole ad

EAC ikeneye gukora nk’ikipe imwe igahuza za Politike kugira ngo igere ahifuzwa – PM Murekezi

 EAC ikeneye gukora nk’ikipe imwe igahuza za Politike kugira ngo igere ahifuzwa – PM Murekezi

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi afungura iyi nama.

*Inganda ngo zigira uruhare rwa 10% mu musaruro mbumbe (GDP) wa EAC,
*Intego ni uko mu 2032 inganda zizaba zifite byibura 25% by’umusaruro mbumbe wa EAC.

Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastaze Murekezi atangiza inama ya kabiri y’ishoramari n’inganda y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba iteraniye i Kigali, yavuze ko ibihugu byo muri aka karere bikene gukora nk’ikipe imwe bigahuza za Politike z’inganda kugira ngo iterambere ry’inganda ryifuzwa rigerweho.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi afungura iyi nama.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi afungura iyi nama.

Iyi nama y’iminsi ititu yiga ku iterambere ry’inganda n’ishoramari mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), hagarutswe ku ruhare rw’inganda mu iterambere ry’ibihugu.

Kugeza ubu ngo uruhare rw’inganda mu musaruro mbumbe (GDP) w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba biri hamwe ngo rungana na 10%, mu Rwanda by’umwihariko ariko rugeze kuri 17%.

Mu karere, izindi nzego z’ubukungu nk’urw’ubuhinzi rufite uruhare rwa 34,7% muri GDP ya EAC, urw’ubucukizi bw’amabuye y’agaciro 10,8%, naho urwa Serivise ruri kuri 44,8%.

Ngo intego iriho ku rwego rw’akarere ni uko mu 2032, uruhare rw’inganda mu musaruro mbumbe wa EAC rwazaba rwageze kuri 25%.

Ibi ngo bikazajyana n’uko urwego rw’inganda muri rusange ruzaba rwazamutse, ndetse n’agaciro k’ibikorerwa muri aka karere bikazamuka, ibi ngo bizanatuma ibyoherezwa mu mahanga byakorewe muri aka karere nabyo byiyongera.

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi afungura iyi nama yavuze ko kugira ngo iryo terambere ry’inganda rigerweho akarere gakenewe guhindura imikorere, kandi hatirengagije ko abikorera aribo moteri.

Yagize ati “Dukeneye gukomeza gukora nk’ikipe imwe, tugahuza Politike zizafasha mu iterambere ry’inganda.  Muri uru rwego kandi ntidukwiye kwibagirwa ko abikorera aribo muyoboro wo kugera ku mpinduka twifuza mu bijyanye n’inganda.”

Yavuze ko iterambere ry’inganda muri EAC bitakiri inzozi kuko ngo hari ibyamaze kugerwaho kandi byinshi. Aha, yavuze ko muri aka karere hakiri amahirwe menshi mu bijyanye n’inganda ngo igikenewe ni ugukangurira abashoramari kuyashoramo imari.

Minisitiri w’Intebe Murekezi kandi yavuze ko iterambere ry’inganda rinavugurura imibereho y’abaturage kuko babona akazi, akavuga ko by’umwihariko muri aka karere rizafasha mu kugabanya ibitumizwa mu mahanga dore ko ngo ubu 70% y’ibitumizwa mu mahanga biza muri aka karere ngo biba byavuye mu nganda.

Mu kuva mu mwaka wa 2 000 kugera 2 015, Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kagize izamuka ry’umusaruro mbumbe ku kigereranyo cya 5,8%.

Abayobozi bari bitabiriye iyi nama kuri panel y'ibiganiro.
Abayobozi bari bitabiriye iyi nama kuri panel y’ibiganiro.
Bafata ifoto y'urwibutso.
Bafata ifoto y’urwibutso.
Minisitiri w'inganda n'ubucuruzi n'umuryango wa Africa y'Iburasirazuba Francois Kanimba na Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi muri iyi nama.
Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi n’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba Francois Kanimba na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi muri iyi nama.
Minisitiri Murekezi avuga ko iterambere ry'inganda muri EAC ritakiri inzozi kuko hari ibyamaze kugerwaho.
Minisitiri Murekezi avuga ko iterambere ry’inganda muri EAC ritakiri inzozi kuko hari ibyamaze kugerwaho.
Minisitiri w'Intebe Murekezi yavuze ko EAC ikeneye gukora nk'ikipe imwe.
Minisitiri w’Intebe Murekezi yavuze ko EAC ikeneye gukora nk’ikipe imwe.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ikibazo umuntu yakwibaza nukumenya niba EAC niba idakina nkikipe imwe biterwa niki? Aho ntwbo tubigiramo uruhare? Iyo uvuzeko uzaritura umukuru wigihugu mugenzi wawe ubwo ushaka ko EAC ikina nkikipe gute?

  • mu rwanda nta n’uruganda rukora ikibiriti tukigira ubwo se izo nganda zavamo 25%ya GDP gute?
    reka ducungire kuri 1500 dollar y’ingagi

  • Ngo inganda !? Izihe se ? Ariko kuki aba bayobozi bavugire mu cyuka ? Mbere yo kuvuga umusaruro w’inganda babanze badusobanurire icyo bita “uruganda” ubundi baduhe urutonde rwazo, iziriho n’izo bateganya, naho ubundi ibyo bavuga hano ntibyumvikana. Murakoze

  • Biragaragara ko muri EAC harimo amacakubiri, ibyo bikaba bishobora gutuma imigabo n’imigambi uwo muryango wihaye bitagerwaho mu gihe cyari giteganyijwe. Abayobozi b’ibihugu bari bakwiye kwisuzuma, bagasuzuma n’impamvu zituma bimwe mu bihugu bigize EAC bifitanye amakimbirane n’umubano mubi, kandi nyamara abaturage bo ubwabo muri ibyo bihugu ntacyo bapfa. Bizaba ngombwa ko habaho kùunga abayobozi b’ibihugu bifitanye amakimbirane, niba koko uwo muryango ushaka gukomeza intego zawo.

  • Twe kubica iruhande, umwuka mubi muri EAC uraterwa n’imibanire itari myiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ibyo bihugu byombi bive muri EAC bihe abandi amahoro. N’ubundi byinjiyeyo mu nzira zidafututse.

Comments are closed.

en_USEnglish