Digiqole ad

Impungenge z’umutekano n’iterabwoba mu bituma ibihugu bya Africa bidafungurirana imipaka -AU

 Impungenge z’umutekano n’iterabwoba mu bituma ibihugu bya Africa bidafungurirana imipaka -AU

Kuva kuri uyu wa kabiri, inzego zishinzwe ibinjira n’abasohoka n’iz’iperereza, za Guverinoma, abashinzwe umutekano, n’impuguke zinyuranye zaturutse mu bihugu binyuranye bya Africa ziri mu Rwanda mu nama nyafurika y’iminsi ine yiga ku gufungurirana imipa kugira ngo abanyafurika babashe guhahira, gusa ngo imbogamizi ni nyinshi cyane cyane iz’umutekano.

Iyi nama itumiwemo ibihugu byose bya Africa.
Iyi nama itumiwemo ibihugu byose bya Africa.

Muri iyi nama ije ikurikira indi yabereye Accra muri Ghana, abayirimo baraganira ku mushinga w’Amasezerano Nyafurika yo gufungurira imipaka urujya n’uruza rw’abantu muri Africa (Draft Protocol on Free Movement of the Persons in Africa).

Kugeza u Rwanda n’ibindi bihugu hafi 20 bya Africa byafunguriye amarembo abanyafurika bagenzi babo, gusa ibihugu birenga kimwe cya kabiri cy’ibihugu bigize uyu mugabane ntibirafungura amarira amarembo abanyafurika bagenzi babo kubera impungenge zinyuranye.

Col. Francis Mutiganda ushinzwe iperereza ryo hanze y’u Rwanda wari uhagarariye umuyobozi w’urwego rw’iperereza rw’u Rwanda muri iyi nama ari narwo ruyoboye Umuryango uhuza inzego zishinzwe Iperereza muri Africa (CISSA) avuga ko nk’uko babigaragarije Umuryango wa Africa yunze ubumwe, ibihugu ngo ntibikwiye kugira impungenge ku bibazo bishobora guturuka ku gufungura imipaka ugereranyije n’inyungu zirimo, na cyane ko ibyayifunguye ngo nta bibazo bidasanzwe byari byahura nabyo.

Ati “Nizeye ko iyi nama izafata imyanzuro yo kwemeza iyi protocol,…niyirangiza izohererezwa akanama kihariye kashyizweho kugira ngo kayitunganye, hanyuma habeho inama y’Abaminisitiri ba Africa bayemeze, bayohereze mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.”

Yongeraho ati “Twizeye ko muri Mutarama 2018 abakuru b’ibihugu bazayifataho umwanzuro ndakuka  hanyuma igatangira gushyirwa mu bikorwa nta yandi mananiza abaye.”

Col. Francis Mutiganda wari uhagarariye urwego rw'iperereza rw'u Rwanda.
Col. Francis Mutiganda wari uhagarariye urwego rw’iperereza rw’u Rwanda.

Col. Francis Mutiganda avuga ko ibibazo by’umutekano, kwanga ko abantu benshi bazisuka mu bihugu byabo ari urwitwazo kuko n’ubundi ibyo bibazo bisanzwe biriho kandi bifunze imipaka.

 

Abanyafurika bafungurira amarembo abanyamahanga benewabo baza bakayikinga

Khabele Matlosa, Umuyobozi w’ishami rya Politike mu muryango wa Africa yunze Ubumwe asanga Abanyafurika baramburira amaboko abakomoka ku migabane y’Uburayi, America, Aziya n’ahandi ariko byagera ku banyafurika bagenzi babo bakayahina.

Matlosa avuga ko Abanyafurika cyane cyane abakiri bato baba bashaka kujya mu bihugu binyuranye bya Africa kubera impamvu z’amasomo, iz’ubuvuzi, iz’ubukerarugendo n’izindi nyinshi.

Ati “Twabonye ko hari ikibazo cy’uko Africa ifungurira imiryango cyane abatari Abanyafurika ,ariko byagera ku Banyafurika igafunga cyane. Abanyafurika ntabwo boroherwa no kugenda ku mugabane wabo kandi dufite imibare yabigaragaza, iyi nama rero ni ingenzi kugira ngo tuganire imbogamizi zose zigaragazwa n’ibihugu, hanyuma tubashe kuzuza uyu mushinga wa mbere (first draft) w’aya Masezerano.”

Matlosa avuga uyu mushinga (draft) nurangirira muri iyi nama, ngo hazakurikiraho gukora ubukangurambaga mu bihugu, bagateganya ko mu mpera z’uyu mwaka bazaba barangije buri kimwe ku buryo wamurikirwa inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bya Africa muri Mutarama 2018, hanyuma bagafate umwanzuro w’igikurikira.

Matlosa avuga ko ibihugu bikwiye kumva inyungu zo gufungurira Abanyafurika bagenzi babo imipaka kuruta kuyifunga.

Ati “Gufungura imipaka bizazamura ubucuruzi hagati y’Abanyafurika n’ubucuruzi ku mugabane wa Africa muri rusange, ibyo bizatuma n’ubukungu buzamuka; Bizazamura ubukerarugendo; Abantu bakeneye kugenda ku mpamvu z’uburezi ku buryo urubyiruko rwa Africa rugera hafi kuri 70% bya Miliyari 1,2 bituye uyu mugabane babasha kwiga aho bashaka hose.

Bizafasha kubasha kugumana abanyabwenge bacu; No kongera ingano y’amafaranga yoherezwa mu bihugu kuko iyo worohereje abimukira bakaza mu gihugu cyawe bakora bagateza imbere igihugu cyawe kandi bakanohereza amafaranga mu bihugu bakomokamo, ibihugu byombi n’umugabane bikazamuka.”

Khabele Matlosa (PhD)
Khabele Matlosa (PhD)

Matlosa avuga ko ibihugu bimwe bigaragaza impungenge z’umutekano kubera cyane cyane ikibazo cy’iterabwoba, kubwe ariko iki ni ikibazo mpuzamahanga utabasha guhangana nacyo uri wenyine, ahubwo bisaba gukorana n’abandi.

Ati “Icyo ntabwo ari ikibazo cyo gufungura imipaka, ahubwo ni ikibazo cy’inzego z’umutekano, nizo zigomba gukora akazi kazo.”

Uyu muyobozi mu muryango wa Africa yunze Ubumwe avuga ko hari n’ibindi bihugu byiyumva nk’ibifite ubukungu bumaze gutera imbere, bikaba bidashaka umutwaro w’abimukira kuko ngo baza bagatwara abaturage babo imirimo n’imirima, gusa we akagereranya iyi myumvire n’Urwango rukorerwa abanyamahanga ruzwi nka “Xenophobia”.

Akavuga iyi myumvire kugira ngo iveho bisaba ko Abanyafurika bigishwa kwakira no gukorana n’abandi bantu cyane cyane Abanyafurika bagenzi babo, kandi ngo Umuryango wa Africa yunze ubumwe watangije iyi gahunda mu bihugu bitandukanye.

Hassan Abdiwali Jibril ushinzwe umubano n’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Somalia, avuga ko nubwo hari ibihugu biri gufungura imipaka, ku banyasomaliya byo ngo biracyari ikibazo kuko ibihugu byinshi bikibagora kubera ibibazo by’umutekano n’iterabwoba biri mu gihugu cyabo.

Hassan Abdiwali Jibril
Hassan Abdiwali Jibril
Abahagarariye ibihugu binyuranye bitabiriye iyi nama.
Abahagarariye ibihugu binyuranye bitabiriye iyi nama.

Ushaka kureba andi mafoto y’iyi nama kanda HANO.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish