Icyo abakunzi b’imideli batekereza kuri ‘Kigali Fashion Week 2017’

Mu gihe habura amasaha make ngo ibirori by’imideli bizwi nka ‘Kigali Fashion Week’ bibe, abakunzi b’imideli batandukanye babwiye Umuseke icyo babitekerezaho. Mu mpera z’iki cyumweru, ku nshuro ya karindwi mu mujyi wa Kigali harabera ibirori ngarukamwaka byo kumurika imideli bizwi nka “Kigali Fashion Week” kuva mu 2011. Ni igitaramo gikurura cyane abakunzi b’imideli mu Rwanda […]Irambuye

Misiri: Abakristu b’Aba-copte 26 bishwe barashwe n’utaramenyekana

Updated – Kuri uyu wa gatanu, umuntu utaramenyekana wari witwaje intwaro yateze ‘bus’ yarimo Abakristu b’Aba-copte bajyaga ku rusengero arasa abari bayirimo, 26 bahita bapfa. BBC, kimwe mu binyamakuru dukesha iyi nkuru iravuga ko ubu bwicanyi bwabere mu Misiri rwagati, mu Ntara ya Minya, ku bilometero 250 mu majyepfo ya y’umurwa mukuru Cairo. Abakristu b’Aba-copte […]Irambuye

Rayon ngo idahawe igikombe ku mukino wa APR ntacyo izafata

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) burimenyesha ko nidahabwa igikombe cya Shampiyona yegukanye ku mukino wa APR FC izaba yakiriye, ngo nayo ntacyo izafata ku mukino wa Kiyovu Sports. Mu ibaruwa umuyobozi wa Rayon Sports FC yandikiye FERWAFA kuri uyu wa kane, Gacinya Chance Denys yagize ati “Tubandikiye iyi baruwa […]Irambuye

Beauty for Ashes igiye kumurika album bise “Renaissance” iriho injyana ya

Itsinda ‘Beauty for Ashes’ ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yakunzwe cyane mu Rwanda mu ndirimbo zirimo ‘Surprise’, Turashima, Yesu niwe Super Star n’izindi zo mu njyana ya ‘Rock’, bagiye kumurika album bise “Renaissance” ivanzemo ‘Rock’ n’injyana Nyafurika. Beauty For Ashes igizwe n’abacuranzi ndetse n’abaririmbye batandatu aribo Maxime Niyomwungeri, Bizimana Alain Christian, Kavutse Olivier […]Irambuye

Amatora: P.Kagame ashobora guhangana n’Abakandida bane

Nubwo kugeza ubu nta mukandida wemewe n’Amategeko Komisiyo y’Igihugu y’amatora iratangaza kuko igihe kitaragera, iyi Komisiyo iravuga ko hari abakandida bigega batatu yemereye gushaka abayisinyira, biyongera kuri Paul Kagame na Frank Habineza bazatangwa n’amashyaka yabo. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Kalisa Mbanda yavuze ko bahaye uburenganzira Mpayimana Phillip, […]Irambuye

Episode 111: Daddy biramurenze atangira kwiyahuza inzoga ndetse afata n’umwanzuro

Nagize ngo ndibeshye mbyiringira amaso nigira imbere koko mbona ntabwo nigeze nibeshya, yari Gatera wari uryamye aho, Muganga-“Ko wikanze se bigenze gute musore?” Njyewe-“Nta kibazo! Ni uyu muntu nari mbonye nkagira ubwoba, buriya ntinya kubona umusaza urwaye!” Muganga-“Ni nayo mpamvu rero tujya twanga ko abantu baza muri iki cyumba cy’indembe, hari igihe biba ngombwa ko […]Irambuye

Umuyobozi mushya wa REG ngo aje gufasha u Rwanda na

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, nyuma yo guhererekanya ububasha n’umuyobozi ucyuye igihe w’Ikigo cy’Igihugu gishizwe gukwirakwizwa amashanyarazi “REG”, umuyobozi mushya Umuyahudi Ron Weiss yavuze ko aje gufasha u Rwanda na Perezida kagame kugera ku ntego zikomeye biyemeje mu birebana n’amashyanyarazi. Umuyobozi mushya wa REG Ron Weiss yavuze ko yiteguye gushyira mubikorwa inshingano yahamwe, […]Irambuye

RSE: Hacurujwe imigabane ya Crystal Telecom ya miliyoni 258 Frw

Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Gicurasi Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryitabiriwe, Crystal Telecom niyo yacuruje cyane ariko ariko agaciro k’umugabane wayo kamanukaho amafaranga 5. Hacurjwe imigabane 3 229 100 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 258 328 000 yacurujwe muri ‘deal’ imwe, yagurishijwe ku mafaranga 80 ku mugabane. Uyu mugabane wamanutseho amafaranga 5 […]Irambuye

Imbuto y’imyumbati izahangana n’indwara yarabonetse -MINAGRI

Kuri uyu wa gatatu, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ubuhinzi Fulgence Nsengiyumva yifatanyaga n’abahinzi bo Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Gikoma mu gikorwa cyo kubagara imyumbati mishya bateye, yizeje abahinzi b’imyumbati ko binyuze mu bushakashatsi ubu habonetse imbuto ibasha guhangana n’indwara. Ubuhinzi bw’imyumbati, by’umwihariko mu Ntara y’Amajyepfo aho […]Irambuye

en_USEnglish