Digiqole ad

Rwatubyaye ku mukino wa mbere na APR FC ari muri Rayon n’uko azishima

 Rwatubyaye ku mukino wa mbere na APR FC ari muri Rayon n’uko azishima

Nova Bayama na Mugheni Fabrice basa n’abatangajwe n’inyogosho nshya ya Rwatubyaye wakinnye umukino wose wa Etincelles FC wo kuri uyu wa kabiri.

Mu mpera z’iki cyumweru hateganyijwe umukino ubanziriza uwa nyuma wa Shampiyona y’u Rwanda 2016/17, Rayon Sports izakira mukeba w’ibihe byose APR FC ifite myugariro Abdul Rwatubyaye, Yves Rwigema, Eric Nayishimiye ‘Bakame’, na Nova Bayama bahose muri APR FC. Ni n’ubwa mbere bagiye kuyihesha igikombe cya Sampiyona.

Nova Bayama na Mugheni Fabrice basa n'abatangajwe n'inyogosho nshya ya Rwatubyaye wakinnye umukino wose kuva muri Werurwe
Nova Bayama na Mugheni Fabrice basa n’abatangajwe n’inyogosho nshya ya Rwatubyaye wakinnye umukino wose wa Etincelles FC wo kuri uyu wa kabiri.

Abdul Rwatubyaye by’umwihariko, ni umwana APR yirereye aza kuyivamo yerekeza muri mukeba itabishaka ndetse ni namwe uhanzwe amaso cyane dore ko ari umukino wa mbere azaba ahuye na APR FC ari muri Rayon Sports. Umukino ubanza wa Shampiyona ntiyawukinnye kuko yari yaragiye gushaka ikipe hanze.

Rwatubyaye wari umaze hafi amezi abiri adakina kubera imvune, yaje kugaruka ariko umutoza ntiyahita amukinisha, bikavugwa ko yagira ngo abanze agaruke mu bihe bye byiza neza ku buryo azahura na APR ameze neza.

Nyuma y’umukino yavunikiyemo mu Bugesera, yongeye gukandagira mu kibuga ejo bakina na Etincelles banganyije igitego 1-1.

Umuseke wamubajije uko yiteguye uyu mukino azahuramo na APR FC bwa mbere, Rwatubyaye ati “Yego ni ubwa mbere ngiye gukina na APR ndi mu yindi kipe,…Match nyiteguye neza kabisa.”

Abajijwe niba aramutse atsinze igitego yacyishimira, yagize ati “Ni match nk’izindi, nsinzemo igitego nacyishimira (celebration) ariko ntabwo wabikora nk’ubihimuraho kuko ni abantu twabanye, barandeze imyaka myinshi cyane, So wakishimira ariko ntabwo warengera.”

Ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Mukura ari nawo wayihesheje igikombe, Rwatubyaye yari yishimye cyane nubwo atawukinnye.
Ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Mukura ari nawo wayihesheje igikombe, Rwatubyaye yari yishimye cyane nubwo atawukinnye.

Umuseke wamubajije niba azabasha kugaragaza ibyishimo byo gutwara igikombe, Rwatubyaye ati “Ni ukwirekura, ni ukwirekura ukishima. Uriya munsi bizaba ari ibyishimo, nubwo twamaze gutwara igikombe bizaba ari ibyishimo cyane kabisa.”

Abdul Rwatubyaye umaze iminsi ahinduranya imisatsi/inyogosho ngo kuri uyu mukino na APR ntabwo azahindura inyogosho kuko nk’Umwislamu azaba yatangiye igifungo.

Ati “Kuri APR ho tuzaba turi mu gifungo nta yindi nyogosho nzashyiraho, kuko tuzaba twatangiye igifungo.”

Rwatubyaye kandi ngo arateganya ko uyu mwaka w’imikino nurangira azasubira ku mugabane w’Uburayi kugerageza amahirwe.

Yagize ati “Hari za-Rendez-vous (gahunda) zihari n’amakipe atandukanye ariko ntabwo ziremezwa, hari ibyo nkirimo kuvugana nabo, hagize ikigenda neza season irangiye nshobora kugenda.”

Inyogosho Rwatubyaye yari afite ku mukino wa Mukura (Photo:Muzogeye Plaisir/K2D).
Inyogosho Rwatubyaye yari afite ku mukino wa Mukura (Photo:Muzogeye Plaisir/K2D).

Kuri uyu wa gatatu, Rayon Sports yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba ko umukino uzihuza na APR ariwo yazashyikirizwaho igikombe yegukanye habura imikino ine ngo shampiyona irangire.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uyu musore ntegereje igihe azakurira ngo atuze muriwe. izo tatoos na coiffeurs ze ntizikwiriye umunyarwanda warerewe mu RWANDA.

Comments are closed.

en_USEnglish