Muri ‘Coke Studio Africa’ ndi kwitwara neza – Bruce Melodie
Bruce Melodie umaze iminsi itatu i Nairobi muri Kenya aho yagiye muri gahunda zitegurwa inzu izwi nka “Coke Studio Africa”, aravuga ko ari kwitwara neza ndetse ngo byanamuhaye amahirwe yo kwereka abahanzi, aba-producers, aba-DJs n’abandi bakurikiranira hafi Muzika nyafurika uko muzika nyarwanda ihagaze.
Muri “Coke Studio Africa” batumira abahanzi banyuranye bo muri Africa bagafatanya gusubiramo indirimbo zabo zikunzwe cyangwase zakunzwe, ndetse bakanaziririmbira Abanyakenya, hanyuma amashusho ya gahunda zose bakora mu gihe cy’icyumweru bahamara akazatambutswa kuri za Televiziyo zinyuranye zikurikiranira hafi imyidagaduro muri frica.
Bruce Melodie wagiyeyo ku cyumweru yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko ari gukora akazi katoroshye kamufitiye inyungu nk’umuhanzi, ndetse na Muzika y’u Rwanda muri rusange.
Yayize ati “Ebana byari hatali ejo, ubu ndigukora ibintu ni amahoro, ubu turi gukora indirimbo zigera kuri eshanu muri iyi minsi kuva kuwa mbere kugeza kuwa kane, hanyuma dukurikizeho ama-performance ariko ibyo byose iyo birangiye barabibika bakabitunganya ku buryo bitangira guca kuri za Televiziyo nyuma ari uko abahanzi bose bamaze gukora.”
Yongeraho ati “Ikintu kinini maze kunguka ni connections (kumenyana n’abantu), ikindi ndikwitwara neza uko nshoboye ndabona banabikunze pe! Ndikwerekana n’ibihangano by’abahanzi b’iwacu ku buryo ubu dufite amahirwe ko tuzakomeza kugirayo abantu igihe cyose kuko bavuze ko dufite impano zitangaje.”
Bruce Melodie mbere yo kwerekeza muri ‘Coke Studio Africa’ yasize ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ikinya’.
1 Comment
urashoboye imana yaraguhaye ndakwemera
Comments are closed.