Gicumbi: Abarembetsi bahawe igishanga ngo bagihinge biteze imbere bareke guhungabanya umutekano
Nubwo bashakaga ishuri ry’imyuga, bamwe mu rubyiruko rwakoraga umwuga wo Kurembeka (gutwara kanyanga) barashima cyane ingabo z’u Rwanda (RDF) zabahaye igishanga ngo bagihinge biteze imbere bave mu guhungabanya umutekano.
Urubyiruko ruturiye umupaka wa Gatuna no mu nkengero zawo, cyane cyane mu Murenge wa Cyumba n’uwa Kaniga, hazwiho kwinjirizwa ibiyobyabwenge nka kanyanga na ‘chief waragi’ cyane babwiye Umuseke ko atari akazi nabo bishimiraga, kuko kabateranyaga n’inzego zishinzwe umutekano.
Ngo ni akazi bakora bazi ko bafashwe bafungwa ari nayo mpamvu ngo bisaba kwiheba, dore ko ngo nta Murembetsi ushobora kwikorera kanyanga atabanje kunywaho ngo kugira ngo bibafashe kwikuramo ubwoba.
Umwe muribo utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “Umurembetsi iyo umufashe uri umuntu umwe cyangwa babiri abanza kwitema ku kaboko kugira ngo akwereke ko nutamureka ngo agende nawe arahita agukurikizaho akagutema, ibi ntawabibasha atabanje gutakaza ubwenge, gusa abenshi iyo babonye umuntu yitemye akava amaraso bahitamo kumureka, yewe ntabashe no kumutabariza.”
Mu kiganiro umunyamakuru w’Umuseke twagiranye n’abari Abarembetsi bamubwiye ko bishora mu kazi nk’aka kuko nta shuri ry’imyuga bafite hafi yabo ryabafasha kwiga umwuga bakikura mu bukene, gusa ngo barisabye ubuyobozi bw’Akarere ntibwagira icyo bubamarira.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal we avuga ko kuba amashuri y’imyuga ari macye mu Karere bitaba urwitwazo rwo kwishora mu biyobyabwenge.
Yagize ati “Ibigo by’imyuga dufite muri aka Karere ndabyemera ko ari bikeya, by’umwihariko mu Murenge wa Cyumba uturiye umupaka wa Gatuna nta shuri ry’imyuga rihari, ariko kuba nta shuri barabona ntibyaba urwitwazo rwo kwishora mu biyobyabwenge, mu gihe tukibakorera ubuvugizi.”
Mudaheranwa avuga ko uru rubyiruko rubaye rushaka gukora rutabura icyo rukora kuko bafite ubushobozi n’amahirwe yo gukora ubuhinzi.
Muri gahunda y’icyumweru cy’ingabo “Army Week” uru rubyiruko rwahawe igishanga cya Gatuna gifite Hegitari umunani.
Nyuma yo kubaha iki gishanga, Lt Col Kirenga Claver uhagarariye ingabo mu Karere ka Gicumbi na Burera yasabye uru rubyiruko kukibyaza umusaruro bakagihinga bakiteza imbere, bakareka imirimo ibashora mu bihombo no mu guhungabanya umutekano.
Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Imirenge ya Cyumba na Kaniga yo ku mupaka wa Gatuna, uru rubyiruko rw’Abarembetsi ngo rugiye gushyirwa mu mashyirahamwe kugira bafatanye kwiteza imbere, mu gusaranganya iki gishanga kandi ngo hazibukwa n’abaturage bo muri iyo mirenge bo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe bafite imbaraga zo guhinga.
Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/Gicumbi
4 Comments
Gicumbi niho abahungabanya umutekano bagabirwa honyine mu Rwanda.
Gicumbi harya sibo bari bagiye gufata mu mashati abayobozi ejobundi? Ese Gicumbi abaturage baho bikanze iki?
Army itanga ibishanga ibikuyehe ubwo? Ko byakagombye kuba biri mumaboko y’abaturage already cyangwa at least mubuyobozi bw’ibanze.
Ntabwo uramenyako bagifashese Kobyose byahindutse ibyabo?
Comments are closed.