Episode 110: Daddy ahuye na Bruno batabara Mireille uhiritswe na Moto
Mama-“Mwana wa! Erega nta kindi nshaka kukubwira, namenye ibyo ntari nzi! Uzi ko Papa wawe azwi na Nelson?”
Njyewe-“Ngo? Mama! Ibyo uvuga ni ibiki?”
Mama-“Daddy! Nelson azi Jules, rwose kandi ahishe amateka ntari nzi ko uzamenya mwana wanjye!”
Njyewe-“Yebaba wee! Mama koko ibyo uvuga nibyo?”
Mama-“Nibyo mwana wanjye! Dore mukanya nagiye mu nzu kumva ikinamico, nkigerayo batangira kubara inkuru nanjye ntega amatwi numvise hajemo ibisa n’ibyanjye ndarira nshiduka nabimubwiye byose”
Njyewe-“Ngo Nelson wamubwiye byose?”
Mama-“Yego! Namubwiye byose kandi namenye byinshi! Ngo Jules abana bitaga Tonton wabo babaye abagabo n’abagore”
Njyewe-“Eeeeeh! Uzi ko Nelson yambwiye Tonton Jules koko? Uwo yambwiraga se koko niwe Papa?”
Mama-“Daddy! Niwe rwose Jules yari murumuna wa Pascal?”
Njyewe-“Ngo? Pascal?”
Mama-“Nibyo mwana wanjye, dore rwose namubwiye byose numva ambwiye ibyo ntari nzi!”
Njyewe-“Yebaba wee! Ubu se koko Pascal nzi ni mukuru wa Papa?”
Mama-“Yego! Kandi nanjye narabiketse umunsi baza iwacu cya gihe kuri anniversaire yawe, Gatera yaratitiye nibaza ikibaye ari nayo mpamvu yabirukanye ikubagahu!”
Njyewe-“Mama! Nonese niba koko ari byo igihe mwamaranye na Papa ntabwo wigeze umenya Pascal?”
Mama-“Oya! Papa wawe yajyaga ambwira ko batumvikana, ngo ni umunyamahane cyane ndetse ngo yamwambuye udusanbu yari yaragabiwe na Se!”
Njyewe-“Yebaba wee! Nonese ubu Tonton Jules nabwiwe na Nelson niwe Papa?”
Mama-“Niwe rwose! Ahubwo se ubu ko mubwiye byose bizagenda gute mwo kabyara mwe?”
Njyewe-“Mama! Humura uko bizagenda kose niba koko Pascal ari mukuru wa Papa mfite amateka akomeye!”
Mama-“Wikwigora mwana wanjye byose Nelson yabimbwiye!”
Njyewe-“Mama! Nonese ubu Pascal nzamuhinguka imbere gute mvuga ko ari mukuru wa Papa?”
Mama-“Mwana wa! Nanjye nibyo nibazaga gusa nabonye icy’ingenzi ari ukubyihorera!”
Njyewe-“Uuuuuuh! Ubu se koko namenya inkuru nk’iyo nkayirambika nkabaho mbyifitemo? Oya! Ntabwo bishoboka ngomba kubimubwira”
Mama-“Oya mwana wa! Rwose nanjye ntabwo nanze ko abimenya ahubwo kubimenya kwe byadukura n’aho twari twibereye”
Njyewe-“Mama! Koko ibyo uvuze nibyo, ubu se koko aya makuru ndayashyingura gute mu mutima?”
Mama-“Mwana wa! Humura uko bimeze kose azabimenya kandi icyo mparanira ni uko twabaho ibindi ubundi”
Njyewe-“Nibyo Mama! Gusa nk’uko mbikubwiye uriya mugabo watwirukankishize imihana noneho inzogera ishobora kuba yirenze!”
Mama-“Daddy! Nonese koko ni Gatera cyangwa ni undi?”
Njyewe-“Niwe rwose! Yari ari muri ya modoka ye kandi umujinya Papa Sacha yinjiranye ntabwo ari usanzwe, uko bimeze kose hari icyabaye”
Mama-“Ibyo biramureba njye ntacyo bimbwiye! Ahubwo iyaba yamenyaga uko urupfu rumera”
Njyewe-“Ahaaa! Reka tubitege amaso gusa umunsi Pascal yamenye aya makuru nzitega ikintu!”
Mama-“Humura rwose ntacyo uzaba ahubwo jya kuryama dore burije ni ah’ejo ugire ijoro ryiza mwana wanjye!”
Njyewe-“Murakoze ni ah’ejo mubyeyi twaruhanye!”
Nasezeye Mama maze njya mu cyumba cyanjye ngikuramo inkweto ntangira gutekereza byose, natangiye kwibaza ukuntu Nelson yaba yarambwiye byose nyamara bihishe amateka akomeye kuri njye mu gihe ntari mbizi, ntekereza umunsi bose bamenye ko ndi umwana wa Jules, Tonton wa ba Brown numva ubwenge bwanjye ntibubishyikira neza nsinzira nkiri muri izo nzozi.
Bwacye mu gitondo kare ndabyuka nifata ku gahanga ntangira gutekereza icyo ngiye gukora, burya ubuzima wamenyereye iteka iyo buhindutse uhora ushaka kubusubiramo, nta kindi cyanjemo usibye guhaguruka ngo ngende.
Koko narahagurutse njya muri douche maze kwitera utuzi nditunganya neza ngisohoka,
Mama-“Ko mbona wambaye se ugiye hehe noneho mwana wanjye?”
Njyewe-“Mama! Ubu ndagiye”
Mama-“Ugiye hehe se Daddy?”
Njyewe-“Mama! Aho ndajya hose ariko ndagiye!”
Mama-“Mwana wanjye koko wakwihanganye ko tukiri mu bwihisho ugatuza ko ureba ukuri kwatangiye kujya ahagaragara”
Njyewe-“Mama! Niba koko ukuri kwatangiye kujya ahagaragara ni byiza kuko niko konyine kwatuma Gatera aryozwa Data, Ahubwo ufatire iry’iburyo Clovis uri kuturwanirira ngo tubone ibimenyetso twatumwe”
Mama-“Ahaa! Mwana wanjye uru rugamba ntabwo nzi niba tuzarutsinda gusa wowe n’uwo mwana iry’ibiryo ndaribafatiye, Gatera niyiziye ahaaaa!”
Njyewe-“Humura Mama! Hari impamvu ibi byabaye kandi nzi neza ko ari iyo kugaragaza ukuri kwa kundi kuzasiba byose uriya mugabo yakoze ngo aduhume amaso, ahubwo reka ngende”
Mama-“Yuuuuuh! Ngaho genda mwana wanjye ndashima Imana ugarutse”
Njyewe-“Humura Mama! Wirirwe neza!”
Narasohotse ngeze hanze mba nkubitanye na Nelson asohoka ava mu nzu n’igikapu ku rutugu mpita mpagarara ngo musuhuze maze angezeho,
Nelson-“Bite se Daddy!”
Njyewe-“Ni byabindi Nelson! Gusa Mama yambwiye byose kandi nashimishijwe cyane no kuba ndi mu mateka wambariye kandi uzabarira abandi nkanjye”
Nelson-“Daddy! Komera buriya byose Imana yatumye biba izi n’impamvu, ahubwo igihe ni iki ngo Pascal amenye ukuri ndetse na ba Brown bamenye uwabahekuye Tonton bakundaga!”
Njyewe-“Oya nibyo rwose gusa byose ni ukubikorana ubwitonzi hatazagira ubigwamo”
Nelson-“Humurura erega nk’uko nabikubwiye byose bifite impamvu kandi iyo mpamvu niyo yatumye nkubwira byose ntazi ko uzagira aho uhurira nabyo!”
Njyewe-“Urakoze kumpumuriza kandi uzaba ingenzi mubagize amateka nzandika ku rukuta nzandikaho inzira y’ubuzima bwanjye!”
Nelson-“Urisanga Bro! Ahubwo se ugiye hehe?”
Njyewe-“Wahora ni iki ko nari naramenyereye kubyuka ngenda, mbonye nta kindi nakora ndavuga ngo reka mbyuke ngende buze kwira ngaruke, niba ndajya mu igarage nkongera kwirirwa nihishe, niba ndajya hehe rwose ntumbaze ubu byanshanze”
Nelson-“Ngo kwihisha?”
Njyewe-“Nelson! Erega ntabwo norohewe! Dore ejo nkigera hariya ku igaraje ibintu byabaye ibindi!”
Nelson-“Uuuuuuuh! Gute se kandi?”
Nelson namubwiye byose amaze kwiyumvira mbona agiye kure mu ntekerezo hashize akanya gato andema agatima arankomeza, dusohoka tuganira tugeze hanze y’igipangu musezeraho aragenda nanjye mfata inzira.
Nubwo nta gahunda nari mfite y’aho nari ngiye gusa numvaga bihagije kuba nava mu rugo nkaza kuza gutaha nk’abandi bagira icyo bakora, mu rugendo ubwenge bwanjye bwisunze umutima, ngenda nitekerezaho.
Nkiri mu nzira ngenda, nageze imbere gato Moto ikonkoboka ruguru abantu batangira kuvuza induru ako kanya iba iraguye twese twiruka tujya gutabara mu kuhagera uwo mu Motari ahita ashyira bugeri ariruka asiga umukobwa mwiza yari amaze guhirika aho.
Nabaye uwa mbere mu kumwegura mwitegereje numva impuhwe ziraje ntangira gushengurwa nshira kubera ukuntu uwo mwana w’isura nziza yatakaga.
Tukiri aho hari imodoka ya ‘voiture’ yaparitse aho, havamo umugabo umwe aza yirukira aho twari turi ngo atabare,
We-“Uwo mukobwa abaye iki? Ayiwee! Yeeeeh! Mirei! Uzi ko ari Mireille, Oooohlala!”
Njyewe-“Uyu mukobwa se muramuzi?”
We-“Niwe! Ni Mireille ndamuzi! Yebaba wee! Ubu se koko uyu muswa w’Umumotari amugushije areba hehe?”
Njyewe-“Ni ukwihangana ni impanuka nta kundi uhubwo niba byashoboka mwadufasha tukamugeza kwa muganga!”
Ako kanya twakoranye ingoga duterura uwo mukobwa, tumushyira mu modoka tumaze kumuryamisha uwo mugabo ahita ambwira,
We-“Wakwihanganye se tukajyana ko ureba ndi njyenyine!”
Njyewe-“Nta kibazo ntabwo nakwanga gutabara!”
We-“Ntiwumva se ahubwo! Jyamo ahubwo twihute”
Ninjiye mu modoka uwo mugabo ayihata ikiboko mu minota micye twari tugezeyo, baza kutwakira umurwayi bamaze kumwihutana tugenda tumukurikiye tugeze kuri cya cyumba ntinya kiba cyanditseho ngo urgency muganga ati “Stop”.
Nta kindi natwe twari gukora, twicaye aho maze hashize akanya buri wese yibaza ibyari bimaze kuba uwo mugabo ahita ambwira afata telephone numva ari guhamagara umuntu ngo abanguke Mireille agize impanuka amaze gukupa,
We-“Wakoze cyane kugira umutima wo gutabara uriya mukobwa! Uzabihorane”
Njyewe-“Oya rwose ntakizabimbuza gutabara byahozeho kandi uramutse udatabaye umuntu uri mumakuba nta mutima waba ugira”
We-“Ahaaa! Ntabwo ari ibya bose ntiwarebaga se ukuntu abandi bantu bashungeraga? Ko ntawatinyutse kumuterura nk’uko wabigenje se?”
Njyewe-“Ahaaa! Wasanga ari uko wenda babonaga ababaye cyane bakaba bagize ubwoba!”
We-“Byihorere musore muto! Kuri ubu hari abafite imitima y’ibinya ibona umuntu ubabaye ikagira ngo ari guseka”
Njyewe-“Wahora ni iki! Ahubwo se uriya mukobwa ko numvaga uvuga izina rye uramuzi?”
We-“Ndamuzi rwose! Yitwa Mireille, ni inshuti y’umukobwa tugiye gushyingiranwa vuba aha, barakorana ndetse barabana no mu gipangu, ibi bibaye bimubayeho uyu munsi twari dufitanye gahunda yo kujya gushaka imyenda!”
Njyewe-“Yooooh! Nonese ko ugiye kurongora ukuze byagenze gute?”
We-“Mbabarira icyo kibazo ube ukiretse musore muto! Natwe ntabwo twari twanze kuba twaryoha mu bujene bwacu!”
Njyewe-“Yebaba wee! Ariko byo nta kiba kidafite impamvu, buriya igihe cyanyu ni iki!”
We-“Ahaaa! Ubu se ko mbona mu gihe cyacu ibyago bikomeje kuza bidusanga? Ariko ntacyo nzi ko tuzakomeza kuba uyu umwe, urukundo nabuze nkifuza nkongera kurubona mu magorwa nk’ayo Mireille aguyemo ntiruzatuma ndekura ngo manike amaboko”
Njyewe-“Ngo? Nonese urukundo rwawe wongeye kurubonera mu magorwa nk’aya gute?”
We-“Ubundi njewe nitwa Bruno, uwo mukobwa tugiye gushyingiranwa yitwa Aliane!”
Njyewe-“Uuuuuuh! Ngo Aliane?”
Bruno-“Ko mbona wikanze se uramuzi?”
Njyewe-“Ni wowe Bruno numvise se?”
Bruno-“Ngo wunvise? Wanyumvise hehe se? Ahubwo mbwira aho uzi umugore wanjye dore ko ahari ari mwe mutuma ibyago byibasira inzira zacu!”
Njyewe-“Oya rwose humura ntabwo ndi muri abo badacira akari urutega urukundo rwanyu, ahubwo niba ari wowe na Aliane numvise mugiye gushyingiranwa vuba aha Imana ishimwe!”
Bruno-“Nonese niba utari mubatwitambika utuzi hehe njye ko ntakuzi?”
Njyewe-“Hari umunsi nahuye na Nelson ku kabari ka Dovine maze aricara atubwira inkuru ye ari naho nabamenyeye!”
Bruno-“Ngo? Uziranye na Nelson se?”
Njyewe-“Yego rwose! Ndetse ubu nshumbitse iwe!”
Bruno-“Yebaba wee! Ubu se koko nzamubona gute ngo musabe imbabazi? Ahubwo se ndamuhera hehe ko nigenje?”
Njyewe-“Uuuuuuuh! Ngo umusaba imbabazi? Kubera iki se kandi?”
Bruno-“Wahora ni iki ko burya umuntu ari umuntu, nanjye naratsikiye nibagirwa aho byose byavuye murenganya hejuru y’ikinyoma!”
Njyewe-“Oooohlala! Ubwo se koko byagenze gute?”
Bruno-“Uwari umukunzi wa Nelson amaze gufungwa Aliane yakomeje kuba hafi cyane Nelson, ntiyatumaga yigunga ndetse ntiyatumaga agira agahinda n’ikiniga, gusa njye nabibonaga ukundi ari nabyo byanteye guhagarika umutima kugeza n’aho mfata icyemezo kigayitse nzajya mpora nicuza buri uko ntacyereje byose!”
Njyewe-“Bruno! Ni iki cyatumye utekereza gutyo kandi nzi ko Nelson ari we wongeye kubahuza?”
Bruno-“Wahora ni iki ko burya byose bibaho ngo bitwigishe? Ibyo se nari nkibitekereza? Byahe byo kajya! Narafushye ndafureka ndusha umuntu ucuruza ifu gutumuka, ni nabwo napanze kurongora Aliane ku ngufu maze mubeshya ko nshaka kumusohokana arabyemera naho nari mfite umugambi wo kumwambukana Uganda nkamutunga ku ngufu!”
Njyewe-“Yebaba wee! Nonese ubwo koko waramwambukanye ujya kumutungirayo?”
Bruno-“Icyaha se ko burya ari umuvumo, twageze ku mupaka umukobwa muzima yanga kwambuka nashaka kumwambutsa ku ngufu akavuza induru mu kurwana nawe musunika ntabishaka ahanuka ku kiraro twari tugezeho, mbonye bigenze gutyo nkuramo akanjye karenge ndahunga!”
Njyewe-“Ooooh my God! Ubwo se ibyo koko wabikoreye iki ko Aliane yagukundaga by’ukuri? Kuki utamwizeye?”
Bruno-“Byihorere musore muto! Iyo mbyibutse birambaga na nubu ntabwo nzibabarira”
Njyewe-“Ubwo se byaje kugenda gute nyuma?”
Bruno-“Ubwo nyine narirutse ndambuka nduhukira Kampala ari naho nihishe iyi myaka yose ishize, ejo bundi rero nibwo nagiye Online mu gufungura Facebook mbona nguwo Aliane ku ifito, ndakubwiza ukuri uwo munsi ntabwo nigeze ndyama, nibutse ukuntu namukunze nkamubabaza, nibuka ukuntu Nelson yongeye kuduhuriza mu byago igihe Frank agonga umusore w’inshuti ye witwaga Gasongo, maze kwibuka byose numva ndiyanze muri icyo cyumweru nshaka ibyangombwa mfata utwo nari narakoreye twose harimo n’iriya modoka ninjira umuhanda ngaruka inaha”
Njyewe-“Yebaba wee! Uhageze se?”
Bruno-“Mpageze nafashe inzira njya aho yakoreraga gusa akimbona yarahahamutse ndetse aratabaza… nako byari ibindi”
Njyewe-“Birumvikana, nonese byaje kugenda gute kugira ngo nyuma y’ibyo byose mupange kubana?”
Bruno-“Narimije amavi mu butaka mubwira ko nagize umutima winangira ngakora ikosa rikomeye musaba imbabazi nkomeje nawe antega amatwi, burya umutima ukunda ntutana no kubabarira, yarongeye antegera ikiganza nubika umutwe ntinya kumureba mu maso maze nawe n’amarira menshi aranbwira ati: Humura uwagukunze ntaho yagiye kandi ntuzongere gutekereza ko nakurutisha abandi kuko naguhisemo mbabona akaba ari nayo mpamvu nkiri Aliane wawe!”
Njyewe-“Woooow! Genda Aliane uri intwari mu bakobwa namenye!”
Bruno-“Bizi njyewe musore! Uzasenge Imana uzahirwe ubone umukunzi nkawe!”
Tukivuga gutyo wa muryango warakingutse ako kanya turahaguruka turegera ngo turebe wa mukobwa twazanye uko ameze, tukigera ku muryango umuganga umwe aradutangira,
Muganga-“Nimwe mwazanye uriya musaza se?”
Bruno-“Ngo umusaza? Uwuhe se?”
Muganga-“Uriya musaza wakaswe n’ibirahuri by’imodoka ntabwo ari mwe mwamuzanye se?”
Bruno-“Reka reka ntabwo ari twe!”
Muganga-“Muhumure erega ntabwo mumubazwa! Ahubwo tumaze guhamagara Police ngo ize tuyihe Raporo”
Njyewe-“Muga! Erega ntabwo ari twe twamuzanye, twe twazanye umukobwa umaze kugushwa na Moto mukanya!”
Muganga-“Yooooh! Ese? Mwihangane, ngaho muze mumurebe ariko…”
Bruno-“Iki se kandi Muga?”
Muganga yarahindukiye ajya imbere arinjira natwe turamukurikira tukigera mu cyumba cy’indembe twitegereza umurwayi wacu wari urembye, mu mutima wanjye habyiganiragamo ibisimbiza agahinda kakandi gatera ikiniga cya kindi umuntu adashobora guhagarika.
Twakomeje kumirwa no kwifata mu gahanga hashize akanya ndahindukira ngo ndeke kwiyongerera agahinda ko kureba isura nziza yari imaze guharabikwa n’inguma sinzi ukuntu narebye ku gitanda cyari hirya yanjye mba nkubise amaso umuntu wari uharyamye, ndiyamira abari aho bose barikanga………………………………………….
Ntuzacikwe na episode ya 111 ejo mu gitondo
IKITONDERWA
Nk’uko twabibamenyesheje, iyi nkuru igiye kujya yishyuzwa, iyi nkuru izajya yishyurwa ku kwezi ku mafaranga igihumbi (1 000Frw) gusa ku kwezi. Uburyo aya mafaranga azajya yishyurwamo ku bari mu Rwanda no mu mahanga nabyo tuzabibamenyesha mu minsi micye iri imbere.
Turasaba abakunzi b’iyi nkuru gutangira kwiyandikisha kugira ngo n’igihe cyo gutangira kwishyura bizaborohere.
Mwatangira kwiyandikisha mwuzuza ‘form’ iri munsi.
[ihc-register]
21 Comments
Uyu musaza ni Gatera tu kuko ntawundi watuma Daddy yiyamira bigeze aho disi Daddy atabaye Mireille mwiza wa kera, Bruno na Aliane nabo urugendo rwabo rwajemo za rwaserera za hatari ariko birangiye bagiye kubana. Thx umuseke.
Mbaye uwa mbere
Mbega n’a Gatera ari hano disi
Uwo ni Gatera tu
daddy abonye Gatera nta kabuza.
mwiriwe,ariko noneho nikagufi cyane,kandi kaje gatinze,kuburyo uburyohe rwose budahagije peeeee!!!!mwongeremo ibirungo
UWO NI GATERA TU IBIRAHULI BYATEMYE ! NELSON NI UMUNTU W,UMUGABO PE ! YITA KUBABAYE DORE AFASHIJE NA DADDY RWOSE
sha najyaga nibaza ibya Aliane none ndabimenye ,wamwanditsi we ndakwemeye
Hummm mbenga inkuru? Thanks Museke!
Yooo!! Mireille disi pore mukobwa mwiza imana iragukiza
Muzi ko abasore n’inkumi bo muri iyi nkuru bose bashaje neza neza!!Tekereza Aliane igihe yarambagirijwe!!!!?Mireille se we ntiyari inkumi koko mu gihe cya Nelson!?none ngo aracyari inkumi!!Brown we arayingayinga Pascal!!Yewe,birasekeje!!
Umwanditsi wiy’inkuru nu wa mbere
Ngaho rero Gatera utagira umutima kamubayeho, Imodoka ye se bayiteye Igisasu cyitwa Gatarina imwe ibisambo bimenesha inzugi? Ubu se arabyifatamo ate nasanga Umwana yirukankanye amuhagaze impande muri urgence? Wasanga agiye kubeshya ko ariwe wamuteje Cancer y’imodoka. Nzabandora ni mwene Nzabambarirwa wo kwa Riberakurora umuhungu wa Ntegereze utuye hepfo yo Bizamenyekana
inkiru igeze aho iryoha kabisa
uwo muntu daddy abonye ubwo si Gatera??
Ahaaaa.byabaye urusobe noneho
Ese aba somyi bakera bagiye hehe??clementine,gaju,shaban ,gogo,fares mwese mwagiye he kweli??
ubu tuzataha ubukwe mudahari??
Ikinamico ya ba silibasaza na ba silibakecuru! Ese kuki ntawe urongorera igihe muri uyu muryango? Musenge mwo kanyagwa mwe naho ubundi aho bukera muratangira kugwa ku ishyiga
ariko hari aho ntumvise neza Maman Nelson yahezehe? Pascal yafunguwe ryari we?
Mwiriwe? Ngo Abasomyi ba kera twagiyehe? turahari ahubwo kwiyandikisha byaratunaniye.ese Nelison ibye bigezehe na chr we?
ariko ntamakuru ya brown duheruka we yarashatse cg aracyari celibataire?
hhhhh.komera cyane Gogo rwose mwaracecetse Brown yabaye celibasaza.mama brown ameze neza na pascal amahane aracyari yayandi batubwiye ko yafunguwe akarimiriza agasaba imbabazi….ubu hagezweho Gatera
Comments are closed.