Kibeho: Barashaka kumanura igipimo cy’abafite imirire mibi kikajya munsi 20%

Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu turere dukennye cyane mu Rwanda, ariko kakaba kanugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi ituma hagaragara abane benshi barwaye indwara zikomoka ku miririre mibi zirimo no kugwingira, gusa ubuyobozi bwako burashaka kuyigabanya ikagera mu y’ikigero cya 20% muri 2018-2019. Karemera Athanase umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyaruguru avuga ko ku rwego […]Irambuye

Abanyakenya bongeye kwiharira ibihembo byinshi muri Kigali Peace Marathon

*Umunyarwandakazi yegukanyemo Umudali wa Zahabu *U Rwanda rwegukanyemo imidali ibiri Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, habaye irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa n’amaguru “Kigali Peace Marathon”, ibihembo byinshi byihariwe n’abanyakenya. Igice cy’iri rushanwa cy’abatarabigize umwuga “Run For Peace” cyanitabiriwe na Madame Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta (umufasha wa Perezida wa Kenya). Nk’ibisanzwe iri rushanwa rikunze kwitabirwa cyane […]Irambuye

Nyaruguru : Abasangirangendo boroje abarokotse Jenoside inka 10, banatanga ‘Mituweli’

 Nyaruguru – Kuri uyu wa gatandatu itsinda ry’Abasangirangendo b’abasiyisilamu bahuriye ku kuba barakoranye umutambagiro mutagatifu i Mecque mu 2011, baremaye abarokotse Jenoside batishoboye bo mu Murenge wa Rusenge baboroza inka 10, banishyurira Ubwisungane mu kwivuza “mutuelle de santé” abaturage 1 300 bo mu miryango itishoboye. Muri iki gikorwa, Sheikh Bushokaninkindi Dawidi, Visi Perezida w’Abasangirangendo yavuze ko […]Irambuye

Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta bakoze KM 7 muri Kigali

Kuri iki cyumweru, Madame Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta bifatanije n’abitabiriye isiganwa mpuzamahanga “Kigali Peace Marathon”, bombi bakoze urugendo rw’ibilometero 7 bararurangiza. Igice cy’ibilometero birindwi bafatanije n’imbaga y’abatuye Umujyi wa Kigali bari benshi, nubwo ari igice cyo kwishimisha no kugorora ingingo cyanahawe insanganyamatsiko y’Amahoro “Run For Peace”. Aba bagore b’abayobozi bakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Kenya […]Irambuye

Episode 107: Brendah ahishuye uruhare rwa Se watumye batinda mu

Nelson-“Dorle! Ni iki cyabaye tutamenye gituma ma Bella atemera gusubira mu rugo kwa mabukwe koko?” Dorlene-“Ahaaaa! Burya kuvuka kw’umuntu biramukurikira mpaka, iyaba mwari muzi uburyo Brendah yavutse!” Nelson-“Byose ndabizi Dorle! Nonese niyo mpamvu? Kuki se bije ubu kandi igihe gishize yari yarihanganye akakira ibyo adashobora guhindura?” Brendah-“Nelson! Erega humura ntacyo utaribumenye!” John-“Ko muduteye igishyika se […]Irambuye

Episode 106: Nelson yambitse Brendah impeta yari yaramubikiye igihe kinini

Dorlene-“Byari byo ahubwo iyo biba nonaha, uzi amajoro Brendah yararaga ategereje ihumure rya Nelson?” John-“Ahwiiiiiii! Wari unkanze rwose, nari nibajije impamvu yababuza gusezerana rwose, Nelson erega ubu dutegereje icyo ubivugaho!” John akivuga gutyo ako kanya twumvise umuntu ukomanze ku rugi maze agikingura umuryango mbona hinjiye wa musore musaza wa Jojo waje iwacu witwa Brown agikubita […]Irambuye

RSE: Noneho hacurujwe imigabane ya BK na Bralirwa ya Miliyari

*Agaciro k’umugabane wa Bralirwa kamanutseho amafaranga -2 *Naho agaciro k’umugabane wa I&M Bank ko kamanutseho ifaranga -1 Ku buryo budasanzwe kuri uyu wa gatanu tariki 19 Gicurasi, Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryitabiriwe cyane, hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali, iya Bralirwa na I&M Bank ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1 111 883 500. Ku […]Irambuye

Abamurika n’abahanga imideri ntibarasobanukirwa akamaro ko guhatanira ibihembo muri ‘ASFA’

Mu myaka ibiri ishize Abanyarwanda batandukanye bagiye bahatanira ibihembo bya ASFA (Abryanz Style and Fashion Awards) bitangirwa muri Uganda, bamwe mu bamurika n’abahanga imideli mu Rwanda ariko bakavuga ko batarasobanukirwa icyo abatanga ibyo bihembo bakurikiza iyo bahitamo umuntu ugomba kubihatanira. Kuva mu 2015, Abanyarwanda batandukanye barimo abamurika n’abahanga imideli, abasiga abantu ibirungo (makeup artist), abafotora, […]Irambuye

Umuhanzi wa mbere kw’isi ni Theo Bosebabireba – Senderi

Senderi International Hit ubundi udakunze kuvuga ku mikorere n’ibihangano by’abahanzi bo mu Rwanda, yatangaje ko kuriwe umuhanzi wa mbere ku isi ari Theo Bosebabireba. Akenshi iyo Senderi umubajije ku wundi muhanzi wo mu Rwanda akubwira ko “Amenya ibye”, ari nayo mpamvu usanga akenshi avuga ibihangano bye ku buryo busanzwe atitaye kubandi bahanganye ku isoko. Uzumva […]Irambuye

Rubavu/Cyanzarwe: Abana batangira gukorera amafaranga ku myaka 6

Mu gihe kwiga ukora bimenyerewe mu mashuri makuru na za Kaminuza, mu Kagari ka Busigari, Umurenge wa Cyanzarwe ho mu Karere ka Rubavu uhasanga abana batari bacye bakora akazi ko kwikorera amatafari mbere na nyuma yo kuva ku ishuri. Umunyamakuru w’Umuseke mu Karere ka Rubavu yageze ahakorerwaga imirimo y’ubwubatsi muri aka Kagari, ahasanga abana bato […]Irambuye

en_USEnglish