Digiqole ad

Kuwa kabiri: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 105.85

 Kuwa kabiri: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 105.85

Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Kuri uyu wa 23 Gicurasi, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga 105.85.

Rwanda National Investment Trust (RNIT).
Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Wageze ku mafaranga 105.85, uvuye ku mafaranga 105.82 wariho kuri uyu wa mbere, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0.03 ugereranyije n’igiciro wariho ejo hashize.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, agaciro k’umugabane kamaze kuzamukaho amafaranga 5.85; Bivuze ko nk’uwaguze imigabane 1 000 ku mafaranga 100 000, ubu imigabane ye imaze kugira agaciro k’amafaranga 105 850, hakaziyongeraho n’inyungu ku mwaka.

Ubuyobozi bwa RNIT buteganya ko ku mpera z’umwaka, inyungu kubashoye mu kigega ‘Iterambere Fund’ izaba iri ku mafaranga ari hejuru 9%.

Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko izamuka ry’agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) riri kubyara inyungu.

Ubu ikigega ‘Iterambere Fund’ gifite ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari imwe.

Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ gikusanya imigabane y’abantu banyuranye babyifuza igashorwa mu bikorwa by’iterambere. Bakira amafaranga guhera ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) kuzamura.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Nukonuko ????????????

  • yewe muri kunguka. ariko twe twayobewe niba twarakoze ishoramari MTN cyangwa niba frw twarayajugunye kubona umugagane uva 145 ukamanuka kuri 70 .none wageze kuri80 uvuye kuri90 wari umazeho iminsi.rwose inzego zibishinzwe zarizikwiye gukurikirana imikorere ya MTN.ikareka gukomeza kudushyira mugihombo ikora ibinyuranye na amategeko kandi ibizi bigatuma a frw yacu akomeza gushya.

Comments are closed.

en_USEnglish