Digiqole ad

Umugabane wa Bralirwa ifite inama rusange kuri uyu gatatu wamanutseho amafrw 9

 Umugabane wa Bralirwa ifite inama rusange kuri uyu gatatu wamanutseho amafrw 9

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gicurasi Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryitabiriwe, Bralirwa ifite inama rusange y’abanyamuryango kuri uyu wa gatatu niyo yacuruje cyane ariko agaciro k’umugabane wayo kamanukaho amafaranga 9.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Hacurjwe imigabane 337 200 ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 40 802 000 yacurujwe muri ‘deals’ eshanu, yagurishijwe ku mafaranga 125 ku mugabane.
Uyu mugabane wamanutseho amafaranga icyenda (-9 Frw) kuko ejo kuwa mbere wari ku mafaranga 134, ni imanuka ritari riherutse ku Isoko ry’Imari n’Imigabane.

Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Gicurasi 2017, Bralirwa ifite inama rusange y’abanyamigabane izanemereza uko abanyamuryango bazasarangana 73.5% bya miliyari 1,3 y’amafaranga y’u Rwanda bungutse mu mwaka ushize. Abazagabana iyi nyungu ni abari bafite imigabane ya Bralirwa byibura kugera kuwa gatatu ushize tariki 17 Gicurasi 2017.

Soma iyi nkuru: Gutakaza agaciro kw’ifaranga mu byatumye inyungu ya Bralirwa imanukaho 80.3% mu 2016

Ku isoko hacurujwe kandi imigabane 1 300 ya I&M Bank ifite agaciro k’amafaranga 136 500 yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 105 ku mugabane. Agaciro k’uyu mugabane ko kazamutseho ifaranga rimwe (+1 Frw) kuko ejo hashize wari ku mafaranga 104.

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo bitandatu (6) biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” bitacuruje byagumye uko biri.

Amasaha yo gufunga isoko kuri uyu wa kabiri yageze, hari ubusabe bw’abifuza kugira imigabane 10 000 ya Banki ya Kigali ku mafaranga 242 ku mugabane, ariko migabane iri ku isoko.

Ku isoko hari imigabane 157 000 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 125 – 140 ku mugabane, gusa ntabifuza kuyigura bahari.

Hari n’imigabane 687 900 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 85 – 90 ku mugabane, ariko ntabusabe bw’abifuza kugura iyi migabane bahari.

Hari kandi imigabane 393 200 ya I&M Bank-Rwanda igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 105 – 108, gusa nta bifuza kuyigura bahari.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish