Digiqole ad

Rayon Sports yateguye ibirori bikomeye ku mukino wa APR bifuza guherwaho igikombe

 Rayon Sports yateguye ibirori bikomeye ku mukino wa APR bifuza guherwaho igikombe

Igikombe cya shampiyona Rayon sports iheruka muri 2013 yagiheshejwe na Gomez, bakibaha byari ibirori bikomeye.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Rayon Sports yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba kuzashyikirizwa igikombe ku mukino uzayihuza na mukeba APR FC mu mpera z’iki cyumweru, ibirori bizaba bishyushye.

Igikombe cya shampiyona Rayon sports iheruka muri 2013 yagiheshejwe na Gomez
Igikombe cya shampiyona Rayon sports iheruka muri 2013 yagiheshejwe na Gomez, bakibaha nabwo byari ibirori bikomeye ku bakunzi bayo.

Iyi baruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi wa Rayon Sports FC Denys C. Gacinya iragira iti “Duhereye ku mpinduka ya gahunda ya Championat mwatumenyesheje mu mpera z’iki cyumweru aho tugomba guhura n’ikipe ya APR FC, tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubasabe ko kuri uwo mukino aribwo hazatangwa igikombe cya Championat 2016-17 twatwaye.”

Rayon Sports yateganyije ibirori birimo umutambagiro w’abakunzi ba Rayon Sports uzakorerwa mu bice bya Remera Giporoso – Chez Lando – Stade Amahoro, nk’uko bigaragara kuri iyo baruwa, ndetse nibagera n’imbere muri Stade hakazaba imyidagaduro izayoborwa n’umuhanzi King James uzwiho gufana Rayon Sports cyane ku buryo anareba imikino yayo myinshi ibera i Kigali.

Ibaruwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye FERWAFA.
Ibaruwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye FERWAFA.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ndagaswi!!!Rayon Sport we nzagukunda kugeza ku munota wa nyuma!!!!Birandenze kbsa

  • Ariko yeee ndabona barabahaye butamwa mwe mukiyongereraho na ngenda wana??
    Ubwo muziko rero Degaulle yabibemerera? mwihaye gutegeka Ferwafa se cg Kuyobora igihugu?
    Mugenze gake nanjye aha babibangiye ntibyaba ari ukubabangamira nkuko musanzwe mubivuga…

  • Ariko ko numva abafana ba Muteteri umujinya ari wose ubu ubutaha nabwo mukibuze noneho ntimwakwiyahura ra? Nge mbagiriye inama mutangire mwige kwiyakira kuko ibintu byarahindutse.

  • ahubwo njye nabasaba n’umunota umwe mu gihugo hose ku bakunzi ba gikundiro yambara umwambaro w’ijuru tukazashimaIMANA mu rwanda twese uburyo yatubaye hafi bityo natwe tuzaba twibonyemo twese

Comments are closed.

en_USEnglish