Hadi Janvier na Nsengimana J. Bosco bagiye gukinira Bike Aid

Abasore b’Abanyarwanda Hadi Janvier na Nsengimana Jean Bosco bakina umukino wo gusiganwa ku magare bagiye kujya gukinira ikipe y’ababigize umwuga ‘Bike Aid’ yo mu Budage, ku mugabane w’Uburayi. Jean Bosco Nsengimana, w’imyaka 22 wegukanye “Tour Du Rwanda 2015”, ndetse akaba uwa kabiri muyo muri 2014, na Hadi Janvier w’imyaka 24, wegukanye umudari wa zahabu mu […]Irambuye

Wari uzi ko Hon Christophe Bazivamo yakiniye Rayon Sports FC?

-Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 10 Ukuboza 2015, nibwo hasojwe imikino yahuzaga Inteko zishinga amategeko zo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba; -Mu mupira w’amaguru igikombe cyegukanywe n’Inteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ‘EALA FC’. Kapiteni w’ikipe ya EALA Hon. Bazivamo Christopher wagaragaje umupira wo ku rwego rwo hejuru yatangaje ko amaze imyaka myinshi […]Irambuye

Inteko Ishinga Amategeko mu biganiro n’abaturage ku mpinduka zakozwe ku

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangaje ko kuva tariki 11 kugera 16 Ukuboza 2015, Abadepite n’Abasenateri bagiye kumanuka mu mirenge y’igihugu yose uko ari 416 bakagirana ibiganiro n’Abanyarwanda, mu rwego rwo kubasobanurira iby’ingenzi byahindutse mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 ryavuguruwe mu 2015. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Inteko […]Irambuye

Ethiopia yiyunze ku muhora wa ruguru

Inama ya 12 yahuje abakuru b’ibihugu bihuriye ku mishinga migari y’umuhora wa ruguru kuwa kane, yakiriye igihugu cya Ethiopia cyagaragaje ubushake bwo kwifatanya n’u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo ku mishinga migari igamije guteza imbere akarere. Iyi nama ku rwego rw’akarere yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda rwayakiriye, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, […]Irambuye

Africa dukwiye guhera kubyo dufite tukihesha agaciro aho kuririra abazungu

Kigali – Mu biganiro n’urubyiruko runyuranye rw’Abanyarwanda bitegurwa n’Imbuto Foundation, mu ijoro ryo kuri uyu wa kane Perezida Paul Kagame yakanguriye urubyiruko gukorera ku ntego kandi bagaharanira kwihesha agaciro, aho gutekereza ko bahabwa amabwiriza n’imfashanyo n’amahanga. Muri ibi biganiro byitwa “Youth Forum Series“, abantu banyuranye barimo umunyamakuru uzwi cyane mu karere Andrew Mwenda wo muri […]Irambuye

Nta gitutu twashyizweho na RPF ku itariki ya Referendum –

*Mu gutora Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavuguruwe mu 2015 ni “Yego” cyagngwa “Hoya” *Kuwa 21 Ukuboza; Abanyarwanda bazaba bamenye niba Iri tegeko Nshinga ryatowe cyangwa ritatowe *Komisiyo y’amatora ivuga ko itashyizweho igitutu na RPF-Inkotanyi mu kugena Itariki y’amatora; *Miliyari 2.2 z’amafaranga y’u Rwanda niyo azakoreshwa muri aya matora. Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu […]Irambuye

Tito Rutaremara yabwiye urubyiruko impamvu hari abavuga ‘Double Jenoside’

Rulindo – Mu kiganiro yatanze ku mugoroba wo kuwa gatatu ku ishuri rya Tumba college of Technology Senateri Tito Rutaremara yasubije ibibazo bitandukanye abanyeshuri benshi bari muri iki kiganiro bamubajije ku bigendanye na Jenoside ku kiganiro cyagarukaga ku munsi mpuzamahanga wo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside. Anababwira impamvu mu Rwanda hari abakivuga ko habayeho […]Irambuye

ITEGEKO NSHINGA uzatora muri Referendum: Ingingo ya 35 – 52

Muri gahunda yo kubamenyesha Itegeko Nshinga rivuguruye Abanyarwanda bazatora, bemera cyangwa banga, muri Referendum ya tariki ya 17 na 18 Ukuboza, tugeze ku ngingo ya 35 kugeza kuya 52. Ingingo ya 35: Uburenganzira ku mutungo bwite w’ubutaka Umutungo bwite w’ubutaka n’ubundi burenganzira ku butaka bitangwa na Leta. Itegeko rigena uburyo bwo gutanga, guhererekanya no gukoresha […]Irambuye

en_USEnglish