Digiqole ad

Hadi Janvier na Nsengimana J. Bosco bagiye gukinira Bike Aid yo mu Budage

 Hadi Janvier na Nsengimana J. Bosco bagiye gukinira Bike Aid yo mu Budage

Hadi Janvier na Nsengimana Jean Bosco.

Abasore b’Abanyarwanda Hadi Janvier na Nsengimana Jean Bosco bakina umukino wo gusiganwa ku magare bagiye kujya gukinira ikipe y’ababigize umwuga ‘Bike Aid’ yo mu Budage, ku mugabane w’Uburayi.

Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015.
Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015.

Jean Bosco Nsengimana, w’imyaka 22 wegukanye “Tour Du Rwanda 2015”, ndetse akaba uwa kabiri muyo muri 2014, na Hadi Janvier w’imyaka 24, wegukanye umudari wa zahabu mu mikino Nyafurika iheruka kubera muri Congo Brazaville, ndetse agafasha ikipe y’u Rwanda abereye Kapite kwegukana “Tour du Rwanda 2015” basinye amasezerano y’umwaka umwe muri Bike Aid yo mu Budage.

Aba basore bombi bafatwa nk’ibihangange mu mukino w’amagare mu Rwanda no muri Afurika nyuma y’ibyo bamaze kugeraho bakiri bato. Kuba baritwaye neza cyane mu marushanwa bitabiriye muri 2015, byatumye bazamuka ku rutonde rwa UCI, ubu Hadi Janvier ari ku mwanya wa 10 muri Afurika, mu gihe Nsengimana Jean Bosco ari ku mwanya wa 13.

Mu kiganiro gito UM– USEKE wagiranye na Hadi Janvier yatubwiye ko we, na mugenzi we kujya gukina mu Budage ari inzozi zabo ziba zibaye impamo.

Yagize ati ati “Iyi ni intambwe ikomeye mu buzima bwacu. Usibye no kuba tuzungukamo mu buryo bw’amafaranga, ariko tuzanazamura urwego rwacu rw’imikinire. Tugiye guhangana ku rwego rwo hejuru, kandi duhure n’ibihangange mu mukino wacu. Bityo, navuga ko ari inzozi zacu zibaye impamo.”

Hadi Janvier ni umwe mu bakomeje kwitwara neza mu mukino w'amagare.
Hadi Janvier ni umwe mu bakomeje kwitwara neza mu mukino w’amagare.

Nsengimana Jean Bosco na Hadi Janvier bagiye gukina amagare nk’ababigize umwuga bagwa mu ntege Adrien Niyonshuti wari umunyarwanda umwe rukumbi ukina umukino w’amagare nk’uwabigize umwuga muri Afurika y’Epfo, mu ikipe ya MTN-Qhubeka (kuva tariki 01 Mutarama 2016 iyi kipe izaba yitwa Dimension Data).

Ikipe Bike Aid yo mu Budage aba basore bagiye kwerezamo isanzwe ikinwamo n’ibindi bihangange muri Afurika nka Debesay Mekseb, na Eyob Metkel bo muri Eritrea.

Uyu musore yagaragaje ubuhanga cyane muri uyu mwaka.
Uyu musore yagaragaje ubuhanga cyane muri uyu mwaka.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • mutubwire Ndayisenga Valens we ntago arabona ikipe kumugabane wuburayi

  • ni byiza kabisa

  • Nibakomeze bese imihigo rwose!!!

  • Mwana hard courage kbsa tukuri nyuma,kdi tunagushimir’uburyo ukomeje gukundish’urubyiruko uyumukino nabanyarwanda bose muri rusange”nongere nti;sariyuti,mboneraho no kukwifuriza noel nziza n’umwaka mushya muhire wa 2016.

  • congratulations to our bicycle players.
    This is a Rwandan victory!!!!!!!!!!!!!!!!

  • This is Kame’s victory together with all rwandans let’s say long life Kagame

Comments are closed.

en_USEnglish