Digiqole ad

France: Simbikangwa wakatiwe imyaka25, ubujurire bwe buzumvwa mu kwa 10/2016

 France: Simbikangwa wakatiwe imyaka25, ubujurire bwe buzumvwa mu kwa 10/2016

Simbikangwa yafatiwe mu birwa bya Mayottes mu 2008 aho yari yaragiye kwihisha

Collectif des parties civiles pour le Rwanda yo mu Bufaransa yatangaje ko ubujurire bwa Pascal Simbikangwa, wakatiwe mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka gufungwa imyaka 25 ahamwe no gukora Jenoside mu Rwanda, buzatangira kumvwa mu rukiko rwa komine Bobigny muri Paris ku itariki ya 24/10/2016. Simbikangwa ubu afungiye mu Bufaransa.

Simbikangwa yafatiwe mu birwa bya Mayottes mu 2008 aho yari yaragiye kwihisha
Simbikangwa yafatiwe mu birwa bya Mayottes mu 2008 aho yari yaragiye kwihisha

Uyu mugabo wahoze ari umusirikare mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu, amaze gukatirwa yahise atangaza ko ajuririye umwanzuro w’Urukiko rw’i Paris rwamuburanishaga.

Nyuma y’imyaka 20, urubanza rwa Simbikangwa nirwo rubanza rwa mbere rwaburanishijwe mu Bufaransa, igihugu cyahungiyemo umubare munini w’abakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Collectif des parties civiles Rwanda yo mu Bufaransa ikurikirana iby’abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bihishe mu Bufaransa niyo yatangaje ko yamenye amatariki y’iri buranisha rya Simbikangwa mu bujurire.

Mu itangazo iyi mpuzamashyiarhamwe yasohoye kuri uyu wa kane risinyweho na Alain Gauthier uyiyobora rigira riti “Twamenye ko urubanza mu bujurire bwa Simbikangwa ruzaburanishirizwa mu rukiko rwa Bobigny kuva tariki 24/10 kugera ku itariki 09/12/2016. Ibindi byumweru birindwi by’urubanza twifuza ko rutakabayeho.”

Simbikangwa yahamwe n’ibyaha by’uko yagize uruhare mu gutegura Jenoside, mbere no mu gihe yabaga, afatanyije n’abo hejuru mu butegetsi bwariho umugambi wo urimbura Abatutsi.

Urukiko rwemeje ko Simbikangwa yatanze imbunda ku mitwe y’Interahamwe, yatanze amabwiriza kuri za bariyeri i Kigali yo kwica Abatutsi. Ko yakoze Jenoside.
UM– USEKE.RW

en_USEnglish